× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jeanne Nayo yashyize hanze “Ubuntu” imwibutsa uko Imana yamusimbukishije urupfu

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Jeanne Nayo yashyize hanze “Ubuntu” imwibutsa uko Imana yamusimbukishije urupfu

Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dufashwanayo Jeanne wamamaye nka Jeanne Nayo, yahaye abakunzi be impano idasanzwe ku munsi yizihizaga isabukuru ye y’amavuko.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Jeanne Dufashwanayo, uzwi nka Jeanne Nayo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ubuntu”, ishingiye ku buhamya bw’uburyo Imana yamurokoye urupfu

Jeanne Nayo, usanzwe ari n’umuganga ukora muri laboratwari, avuga ko indirimbo “Ubuntu” yayanditse ashingiye ku byamubayeho ku wa 26 Mata 2025, ubwo yari yakoze igitaramo yise “Nimuhumure” muri Kabatwa SDA Church mu Karere ka Nyabihu.

Mbere y’uko icyo gitaramo gitangira, Jeanne yagize ikibazo gikomeye agwa hasi, agera aho ubuzima bwe bujya mu kaga. Yavuze ko muri uwo mwanya byasaga n’aho ashobora gupfa, ariko Imana ikamurokora.

Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe Jeanne Nayo yari ari hafi gukora igitaramo cye “Nkoraho Concert”, cyabaye ku wa 15 Kanama 2026 muri Kabatwa SDA Church mu Karere ka Nyabihu, aho yasangiye n’abakunzi be ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, anabaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zirimo n’iyi nshya “Ubuntu”.

Muri “Ubuntu”, Jeanne araririmba ati: “Cya gihe urabyibutse nawe uko byari byifashe, byarashobokaga ko ngenda cya gihe, ibyanjye bikarangira. None nongerewe igihe, uyu munsi ndacyatera akuka. Kuba ngihumeka rwose ni Ubuntu.”

Akomeza avuga ko yari ari “kurebana n’urupfu amaso ku maso”, ariko Imana ikamurokora, nubwo abari hafi ye bari batangiye kurira no gutabaza.

Iyi ndirimbo kandi ishingiye ku butumwa bwo muri 2 Abakorinto 1:3–10, cyane cyane aho Pawulo avuga ko Imana “yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora.”

Jeanne Nayo yatangiye gukora umuziki mu 2021, akaba azwi mu ndirimbo zirimo “Utugarure”, “Amahoro Arabuze”, “Hari Umunsi”, “Ubushake Bwawe” n’izindi. Kugeza ubu afite indirimbo 17 kuri YouTube.

Reba indirimbo “Ubuntu” kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.