Ese umuntu iyo yuzuye Umwuka Wera yumva ameze ate? Kuki bamwe barira, bakizunguza cyane cyangwa bakavuga amagambo abantu batumva? Ese kuvuga mu ndimi ni indimi zisanzwe zivugwa ku isi cyangwa ni ururimi rwihariye rw’Umwuka? Intumwa zavugaga uruhe rurimi ku munsi wa Pentekote?.
Ibi ni bimwe mu bibazo bikunze kubazwa n’abantu, cyane cyane iyo bageze mu materaniro ya Pentecostal cyangwa Charismatic bakabona abantu bari mu isengesho rikomeye, bamwe bakarira, abandi bakazamura amaboko, abandi bakavuga amagambo adasanzwe, ndetse bamwe bakagwa hasi.
Hari abavuga bati: “Uwo muntu yuzuye Umwuka Wera.” Abandi bakibaza bati: “Ese koko ni ko bimeze? Umuntu aba yumva ameze ate iyo yuzuye Umwuka Wera? Kandi ibyo avuga aba abizi?”
Kugira ngo tubyumve neza, ni ngombwa gutandukanya ibyo Bibiliya yigisha, ibyo abayobozi b’amatorero ya Pentecostal basobanura, ndetse n’ibyo abashakashatsi babonye ku bantu bavuga mu ndimi.
Umwuka Wera ni iki?
Mu myemerere ya Gikristo, Umwuka Wera ni umwe mu Butatu Bwera: Data, Umwana n’Umwuka Wera.
Bibiliya ivuga ko Umwuka Wera ashobora kuza mu muntu, akamukomeza, akamuha imbaraga, akamuyobora kandi akamuha ubushobozi bwo gukora ibyo atashoboraga gukora ku mbaraga ze bwite.
Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, Yesu yasezeranyije abigishwa be ko bari kuzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabazaho. Ibyo byabaye ku munsi wa Pentekote.
Bibiliya ivuga ko: “Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi, uko Umwuka yabahaga kuzivuga.” Ni ho haturuka igitekerezo gikomeye cy’uko kuvuga mu ndimi bifitanye isano no kuzura Umwuka Wera. Ariko amatorero yose ya Gikristo ntabwo abyigisha kimwe.
Umuntu yuzuye Umwuka Wera yumva ameze ate?
Iki ni ikibazo kidafite igisubizo kimwe kuri buri muntu. Ntabwo Bibiliya ivuga ko umuntu wese wuzuye Umwuka Wera agomba kumva ibintu bimwe cyangwa kugira reaction imwe mu mubiri.
Umuntu ashobora kugira ibyishimo byinshi. Undi akumva amahoro menshi. Undi akarira. Undi akumva afite ubushake bukomeye bwo gusenga. Undi akumva afite ubutwari bwo kuvuga ku Mana. Undi ashobora kugira ibyiyumvo bikomeye cyane ku buryo umubiri we ubigaragaza.
Ariko hari n’ushobora kugira experience y’Umwuka Wera atagize reaction ikomeye igaragara hanze. Ni ukuvuga ko kutarira, kutagwa hasi cyangwa kutanyeganyega bidahita bivuga ko umuntu adafite Umwuka Wera.
Mu buryo nk’ubwo, kurira cyangwa kugwa hasi ntibihita bihamya ko umuntu yuzuye Umwuka Wera. Umuntu ashobora kurira kubera ibyishimo, agahinda, kwicuza, cyangwa kubera ubutumwa bumukoze ku mutima.
Ni yo mpamvu reaction y’umubiri yonyine idakwiye gukoreshwa mu gupima ubuzima bw’umwuka bw’umuntu.
None se kuvuga mu ndimi bitangira bite?
Ku bantu bavuga ko babonye impano yo kuvuga mu ndimi, akenshi basobanura ko bibabaho igihe bari mu isengesho cyangwa mu guhimbaza Imana. Umuntu ashobora gutangira kuvuga amagambo atari asanzwe avuga.
Rimwe na rimwe aba atazi icyo ayo magambo asobanuye. Ni yo mpamvu bamwe bavuga bati: “Umwuka wanjye ni wo usenga, ubwenge bwanjye ntibumenya ibyo ndi kuvuga.”
Ibi bifitanye isano n’amagambo ya Pawulo ari mu 1 Abakorinto 14:14. Ariko ibi ntibivuze ko umuntu aba yataye ubwenge cyangwa ko atagishoboye kwifata.
Pawulo ubwe yatanze amabwiriza avuga ko mu materaniro abantu bagomba gukoresha impano z’Umwuka mu buryo butera gahunda kandi bwubaka abandi.
Ese indimi umuntu avuga ni indimi zisanzwe?
Aha ni ho ibintu birushaho kuba bishimishije. Bibiliya itanga urugero rumwe rusobanutse cyane ku munsi wa Pentekote.
Ibyakozwe n’Intumwa igice cya 2 kivuga ko abigishwa batangiye kuvuga mu zindi ndimi, maze abantu bari baturutse mu bihugu bitandukanye bakumva ibyo bavuga mu ndimi zabo.
Abo bantu bari baturutse ahantu hatandukanye harimo i Mezopotamiya, i Yudaya, Kapadokia, Ponto, Aziya, Misiri, Libiya, Roma, i Kirete n’i Arabiya. Batangajwe no kumva abigishwa bavuga mu ndimi zabo.
Ni nk’aho umuntu utarigeze yiga Igifaransa yaba ahagurutse imbere y’abantu maze akavuga Igifaransa neza, Abafaransa bakamwumva. Cyangwa umuntu utarigeze yiga Icyongereza agatangira kuvuga Icyongereza neza, abantu bakacyumva.
Ibyo ni byo byabaye kuri Pentekote. Abantu bari bafite indimi zitandukanye bumvise abigishwa bavuga mu ndimi zabo.
Umuhanga mu bya Bibiliya witwa Craig Keener, wamamaye cyane mu bushakashatsi ku gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, na we ashimangira ko Pentekote yari ifitanye isano no kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu bo mu ndimi n’amoko atandukanye.
None se kuki hari abavuga amagambo atumvikana?
Iki kibazo kigira ibisubizo bitandukanye bitewe n’uko umuntu asobanura Bibiliya. Mu 1 Abakorinto 12–14, Pawulo avuga ku mpano yo kuvuga mu ndimi. Aho ngaho, agaragaza ko hari igihe umuntu ashobora kuvuga mu rurimi abandi bantu batumva.
Ni yo mpamvu avuga ko iyo umuntu avuga mu ndimi mu iteraniro, hakwiye kuboneka umuntu ushobora gusobanura ibyo yavuze.
Niba nta usobanura, Pawulo avuga ko uwo muntu atagomba gukomeza kubivugira imbere y’iteraniro, ahubwo akabivugira Imana ku giti cye.
Ni ho amatorero menshi ya Pentecostal ashingira avuga ko hari indimi umuntu avuga mu gihe asenga Imana, nubwo ataba azi ibisobanuro by’amagambo ari kuvuga.
Bamwe babyita “ururimi rw’isengesho.” Ariko ntabwo abahanga bose babyemera kimwe. Hari abavuga ko indimi zo muri Ibyakozwe 2 zari indimi zisanzwe z’abantu, mu gihe indimi zivugwa muri 1 Abakorinto zishobora kuba ari izindi mvugo zidasobanutse zisaba gusobanurwa.
Abandi bo bavuga ko ari impano imwe ishobora kugaragara mu buryo butandukanye. Ni yo mpamvu tutagomba kuvuga ko “abahanga bose bemera ko ari ururimi rw’abamarayika”, kuko icyo ntabwo ari igitekerezo gihuriweho n’abahanga bose.
Ese umuntu uvuga mu ndimi aba azi ibyo avuga?
Si ngombwa. Hari abantu bavuga ko iyo basenga mu ndimi, batumva ibisobanuro by’amagambo basohora. Pawulo na we yavuze ko iyo asenze mu ndimi, umwuka we uba usenga ariko ubwenge bwe ntibube busobanukiwe ibyo avuga.
Ariko ibyo ntibivuze ko umuntu wese uvuga amagambo atumvikana aba ari kuvuga mu ndimi z’Umwuka. Abashakashatsi bakoze ubushakashatsi kuri iki kintu bita ’glossolalia’, ari ryo zina rikoreshwa mu bushakashatsi ku kuvuga mu ndimi.
Basanze ko iyo umuntu ari muri iyo experience, uburyo avuga bushobora gutandukana n’imvugo asanzwe akoresha.
Hari kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko ibyiyumvo, ibizengurutse umuntu ndetse n’umuco w’itorero bishobora kugira uruhare mu buryo umuntu agiramo iyo experience.
Ibi ariko ntibihita bihamya ko ibyo umuntu avuga ari ibinyoma, kandi ntibinagaragaza ko byose biva ku Mwuka Wera.
Science ishobora kwiga uko ubwonko n’umubiri bikora igihe umuntu avuga mu ndimi, ariko ntabwo ishobora gukoresha ibyo bipimo byonyine ngo ihamye cyangwa ihakane ko Imana ari yo iri gukora muri uwo muntu.
Ese “indimi z’abamarayika” zirahari?
Hari umurongo muri 1 Abakorinto 13:1 Pawulo avuga ku “ndimi z’abantu n’iz’abamarayika.”
Bamwe mu bigisha ba Pentecostal babifata nk’ikimenyetso cy’uko umuntu ashobora kuvuga indimi z’abamarayika.
Ariko abandi bahanga bavuga ko Pawulo ashobora kuba yarakoresheje ayo magambo nk’uburyo bwo gukabiriza igitekerezo kugira ngo agaragaze ko nubwo umuntu yaba afite impano zikomeye cyane, atagira urukundo nta cyo yaba amaze.
Ni yo mpamvu umurongo umwe udahagije ngo tuvuge tudashidikanya ko hari ururimi rwihariye rw’abamarayika abantu bavuga mu materaniro.
Kuki bamwe bagwa hasi iyo bari mu isengesho?
Iki na cyo ni ikibazo abantu benshi bibaza. Hari amatorero yita iki kintu “gukorwaho n’Umwuka” cyangwa “slain in the Spirit.”
Umuntu ashobora kugwa hasi, akagira umubiri woroshye, akicecekera cyangwa rimwe na rimwe akagira amarangamutima akomeye.
Ariko Bibiliya ntabwo ishyiraho itegeko rivuga ko umuntu wuzuye Umwuka Wera agomba kugwa hasi. Ni yo mpamvu atari byiza kuvuga ngo: “Niba utaguye hasi, ntabwo Umwuka Wera yakuguyeho.” Ibyo ntabwo Bibiliya ibivuga.
Mu materaniro, umuntu ashobora kugira reaction ikomeye kubera ibyiyumvo, umuziki, isengesho, ubutumwa, igitutu cy’abantu bari kumwe cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.
Ibyo ntibivuze ko buri reaction ari mbi cyangwa ari ibinyoma; ahubwo bisaba ubushishozi no kutihutira guca urubanza.
Ku munsi wa Pentekote, igisubizo kirumvikana neza. Abigishwa bavugaga indimi zitandukanye, kandi abantu bari aho bumvaga izo ndimi zabo. Icyari gitangaje ntabwo cyari gusa kuba abigishwa bavuga amagambo adasanzwe.
Igitangaza cyari uko: abantu batandukanye bumvaga ubutumwa bw’Imana mu ndimi zabo. Nyuma y’ibyo, Petero yarahagurutse avuga ubutumwa burebure.
Yasobanuye ibyari bimaze kuba, yifashisha Ibyanditswe, avuga kuri Yesu Kristo, maze abantu benshi barizera. Ibi bitwereka ikindi kintu cy’ingenzi:
Kuzura Umwuka Wera ntabwo bivuze gutakaza ubwenge cyangwa ubushobozi bwo gutekereza.
Petero yari yuzuye Umwuka Wera, ariko yashoboye kuvuga ubutumwa bwumvikana, busobanutse kandi bufite umurongo.
None se umuntu wuzuye Umwuka Wera tumumenyera ku ki?
Iki ni cyo kibazo wenda cy’ingenzi kurusha ibindi. Ntabwo ari ukuvuga gusa ngo: “Ese avuga mu ndimi?”. Ahubwo Bibiliya idusaba kureba imbuto z’Umwuka mu buzima bwe.
Mu Abagalatiya 5:22–23, Pawulo avuga ku mbuto z’Umwuka: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, ubudahemuka, ubugwaneza no kwirinda.
Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kuvuga mu ndimi, ariko ubuzima bwe bukaba budahinduka. Umuntu ashobora kurira cyane mu materaniro, ariko hanze y’itorero akabura urukundo n’imbabazi.
Undi ashobora kuvuga mu ndimi, ariko ntabone ubushobozi bwo kwifata. Ni yo mpamvu reaction y’umuntu mu materaniro itagomba kuba yo yonyine ituma tuvuga ko yuzuye Umwuka Wera.
Ikibazo gikomeye kurushaho ni: “Ese Umwuka Wera ari guhindura ubuzima bwe?”
Umwuka Wera si urusaku gusa
Mu materaniro ya Pentecostal, ushobora kubona umuntu usenga cyane, undi akarira, undi akavuga mu ndimi, undi akaririmba, undi akazamura amaboko.
Ibyo byose bishobora kuba experiences zitandukanye. Ariko Bibiliya idusaba kureba ikirenze ibyo amaso abona.
Umwuka Wera agomba kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Agomba gutuma umuntu arushaho kugira urukundo. Agomba kumwigisha kubabarira.
Agomba kumufasha kwirinda ikibi. Agomba kumuha ubutwari bwo guhamya Kristo. Agomba kumufasha gukunda abandi no kububaha.
Ni yo mpamvu umuntu ushaka kumenya niba koko Umwuka Wera ari gukorera mu muntu atagomba kureba gusa niba uwo muntu “avuga mu ndimi, agwa hasi cyangwa akarira.”
Ahubwo agomba kureba n’imbuto zigaragara mu buzima bwe.
Mu ncamake, iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera, ntabwo buri gihe agira feeling imwe n’abandi. Umwe ashobora kurira, undi akishima, undi akumva amahoro, undi ntihagire ikidasanzwe yumva mu mubiri.
Kuvuga mu ndimi ni kimwe mu bintu Bibiliya ivuga ku mpano z’Umwuka. Ariko amatorero ya Gikristo ntiyigisha kimwe niba ari ikimenyetso buri Mukristo wese agomba kugira.
Ku munsi wa Pentekote, indimi zavuzwe zumvikanaga ku bantu bari baturutse mu bihugu bitandukanye, ku buryo buri wese yumvaga ubutumwa mu rurimi rwe.
Mu 1 Abakorinto ho, Pawulo avuga ku ndimi zitumvikana n’abandi kandi zisaba gusobanurwa. Ni ho havuye igitekerezo cy’uko umuntu ashobora gusenga mu rurimi we ubwe atumva.
Kandi ikintu cy’ingenzi kurusha byose ni iki: Ntitwapima Umwuka Wera gusa dukurikije ibyo umuntu akora mu minota mike y’isengesho. Tugomba no kureba umuntu uwo ari we, uko abaho, n’imbuto zigaragara mu buzima bwe.
Kuko Umwuka Wera atari gusa ikintu umuntu yumva mu mubiri cyangwa ijwi abantu bumva mu materaniro. Ni Umwuka uhindura ubuzima.