Umuhanzi w’umuziki wa Gospel uba muri USA Jonathan Bacogoza yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yangiriye Neza”, ayita ubuhamya bw’umuntu wanyuze mu bihe bikomeye ariko akaza kureba inyuma agasanga ubuntu bw’Imana bwaramuherekeje.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, nyuma y’umwaka Jonathan yari amaze adashyira hanze indi ndirimbo nshya. Yari aheruka gusohora “Hejuru”, yakoranye n’umukinnyi wa filime uzwi nka Dogiteri Nsabi.
Kuba yarafashe umwaka adashyira hanze indi ndirimbo, Jonathan avuga ko bitasobanuye ko yari yarahagaritse umuziki, ahubwo ko yari igihe cyo gutekereza ku cyerekezo cye, gutegura umushinga mushya no gutegereza igihe yumvaga gikwiye.
“Iyo ubuntu bw’Imana butabaho, nari kuba ngeze he?”
“Yangiriye Neza” ni indirimbo ivuga ku muntu usubiza amaso inyuma mu rugendo rw’ubuzima, akibuka aho yavuye, ibyo yanyuzemo n’ibyo Imana yamukoreye.
Jonathan avuga ko hari igihe umuntu yibanda cyane ku byo atarabona cyangwa ku bibazo afite, akibagirwa ibyo Imana yamaze gukora.
Ati: “Hari aho nigeze kureba inyuma nkibaza nti: ‘Iyo ubuntu bw’Imana butabaho, nari kuba ngeze he?’ Icyo kibazo ubwacyo cyabaye kimwe mu byatumye nshaka gukora indirimbo yo kuvuga nti: ‘Yangiriye Neza.’”
Kuri Jonathan, iyi ndirimbo si umuziki gusa, ahubwo ni ubuhamya bw’ibyo yabonye Imana ikora mu buzima bwe.
Mu bihe bikomeye, Imana ikomeza kuba umubyeyi mwiza
Ubutumwa bukomeye buri muri “Yangiriye Neza” ni uko ibihe bikomeye umuntu anyuramo bitagomba kumutera kwibagirwa ineza y’Imana.
Jonathan avuga ko hari igihe ibibazo bituma umuntu areba hasi gusa, akibagirwa kureba inyuma no kwibuka aho Imana yamukuye.
Ati: “Nanditse ‘Yangiriye Neza’ nshaka kwibutsa umuntu ko ubuzima budapimirwa ku byo atarabona gusa. Hari n’ibyo Imana yamaze gukora, hari aho yamukuye n’aho yamugejeje. Niyo mpamvu nashakaga ko iyi ndirimbo iba ijwi ryo gushimira Imana.”
Akomeza agira ati: “Hari igihe ibibazo bituma tureba hasi tukibagirwa kureba inyuma tukibuka ibyo Imana yadukoreye. ‘Yangiriye Neza’ ni ukwibutsa umuntu ko n’iyo hari ibyo agitegereje, hari byinshi yakiriye kandi agomba gushimira Imana.”
Jonathan kandi yibutsa abantu ko kuba igisubizo kitabonetse ako kanya bidahita bisobanura ko Imana yabatereranye.
Ati: “Mu bihe bikomeye, Imana ikomeza kutubera umubyeyi mwiza. Kuba tutabona igisubizo ako kanya ntibivuze ko Imana yaretse kutwitaho. Hari igihe tugomba gukomeza kuyizera no mu gihe tutarasobanukirwa neza n’urugendo turimo.”
“Ahari amarira yayahinduye ibyishimo”
Mu ndirimbo “Yangiriye Neza”, Jonathan avuga ku mpinduka Imana ishobora gukora mu buzima bw’umuntu, aho amarira ashobora gusimburwa n’ibyishimo, n’aho umutima wavunitse ushobora kongera kubakwa.
Araririmba ati: “Yangiriye neza, sinzi uko nabivuga, Ahari amarira yayahinduye ibyishimo, Yandemye bundi bushya, anyuzuza amahoro, Ni mwiza.” Akomeza agira ati: “Ahari amarira yahahinduye ibyishimo, Nanjye nzahora musingiza.”
Ni ubutumwa bw’umuntu ushobora kuba yaranyuze mu marira, ariko nyuma akabona ko Imana itamuretse muri ayo marira.
Afite icyizere ko urugendo ruzarangirira mu ijuru
Jonathan ntiyahereye ku byo Imana yakoze mu buzima bw’ubu gusa. Muri iyi ndirimbo agaragaza n’icyizere afite ku iherezo ry’urugendo rwe.
Ati: "Amfiteho umugambi wo kuzangeza mu ijuru, Maze nkiririmbana n’abamarayika Indirimbo yabanesheje.”
Ni yo mpamvu akomeza agira ati: “Sinzasubira inyuma kuko ndabizi aho yankuye, Ndifuza kumukorera iminsi yo kubaho kwange.”
Aya magambo ni nk’umwanzuro w’umuntu umaze kubona aho Imana yamukuye, bityo akiyemeza kutongera gusubira inyuma.
Umwaka wose atuje, ategura ubutumwa bushya
Jonathan avuga ko gutegura “Yangiriye Neza” byasabye igihe, gutekereza no kwihangana.
Kuri we, gukora indirimbo ntabwo ari ukujya muri studio gusa ugafata amajwi, ahubwo ni urugendo rutangirira ku butumwa umuhanzi ashaka kugeza ku bantu.
Ati: “Gukora indirimbo nziza ntabwo bitangirira kuri microphone ngo birangirire kuri microphone. Hari ubutumwa ubanza gutekerezaho, uburyo ushaka kubutanga, umuziki, recording, mixing, mastering ndetse n’uko umushinga wose uzagera ku bantu.”
Nubwo ibyo byose byasabye igihe, ngo ntiyashakaga gusohora indirimbo kugira ngo gusa abe yasohoye.
Ati: “Sinashakaga ko ‘Yangiriye Neza’ isohoka kubera ko igihe cyari kigeze gusa. Nashakaga ko isohoka igihe numva niteguye kuyihagararaho, nkumva ubutumwa bwayo bwaruzuye kandi nkaba nishimiye ibyo ngiye gushyira imbere y’abantu.”
Jonathan Bacogoza, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asanzwe azwi mu ndirimbo zirimo “Hejuru”, “Ni We”, “Inzira y’Ukuri” ndetse na “Nous Sommes Plein de Joie” yakoranye na Nana Tania.
Nyuma y’umwaka atashyira hanze igihangano gishya, yongeye kugaruka afite “Yangiriye Neza”, indirimbo avuga ko yaturutse ku gutekereza ku rugendo rw’ubuzima no ku byo Imana yamukoreye.
Kuri Jonathan, ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushobora kuvugira umuntu uri mu marira, uri mu gutegereza igisubizo cyangwa unyuze mu bihe atumva neza.
Ni nk’umwibutsa ati: “Nturebe gusa ku byo utarabona. Reba n’ibyo Imana yamaze kugukorera.” Kandi nyuma yo kureba inyuma, Jonathan yasigaje ijambo rimwe ryo gushimira Imana:
Ryoherwa n’indirimbo “Yangiriye Neza.”
Uririmba nabi.