Umuramyi Richard Mus ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Yampagazeho”, avuga ko ari indirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’urugendo rukomeye yanyuzemo, ariko Imana ikomeza kumuba hafi no kumurinda kugeza magingo aya.
Richard Mus avuga ko “Yampagazeho” ari indirimbo yo gushimira Imana yamubaye hafi kuva akiri muto, ikamurinda mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe, ndetse ikamugeza ku gakiza.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yagize ati: “Nashakaga gushimira Imana yampagazeho ikandinda kuva nkiri muto kugeza ubu. Iyo Imana itampagararaho sinari kuba ndi hano. Imana yamubereye ubwugamo n’ibyiringiro uhereye na mbere y’uko yakira agakiza".
Yavuze ko mbere yo kwakira agakiza, yari umuhanzi w’umuziki wa secular. Nubwo icyo gihe atari yakamenya Imana nk’uko ayizi ubu, avuga ko Imana yamurinze kandi ikomeza kumuba hafi.
Nyuma yaje kwakira agakiza, ahindura icyerekezo cy’umuziki we, maze impano ye ayegurira Imana.
Kuri Richard Mus, “Yampagazeho” ni uburyo bwo kureba inyuma ku rugendo rwe akavuga ko ibyo yanyuzemo byose bitamubujije kugera aho ari uyu munsi, kuko Imana yamuhagazeho.
“No mu zabukuru izaba ikinkikiye”
Richard Mus avuga ko n’ubwo amaze kubona byinshi Imana yamukoreye, akomeza kuyiringira no ku hazaza.
Ati: “No mu zabukuru izaba ikinkikiye. Nzaguma nyiringiye kandi nanjye nzahora nyamamaza ibikorwa byayo n’ineza yayo.”
Indirimbo “Yampagazeho” izaba imwe mu ndirimbo zizagaragara mu mushinga wa album nshya Richard Mus ari gutegura, izaba igizwe n’indirimbo 10.
Kuri we, iyi ndirimbo si umuziki gusa, ahubwo ni ubuhamya bw’umuntu wanyuze mu bihe bikomeye, ariko akabona ko Imana itigeze imutererana.