× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itegeko rishya ryo mu 2024: Impamvu Ishimwe Vestine akwiriye gutera umugongo abamubuza gupimisha DNA

Category: Technology  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Itegeko rishya ryo mu 2024: Impamvu Ishimwe Vestine akwiriye gutera umugongo abamubuza gupimisha DNA

Mu mpera z’umwaka wa 2026, inkuru y’ubutane hagati y’umuramyi ukomeye mu itsinda rya Vestine & Dorcas, Ishimwe Vestine Taricy, n’umugabo we ukomoka muri Burkina Faso, Idrissa Jean Luc Ouédraogo, ikomeje kuvugisha benshi.

Iki kibazo cyaje gufata indi ntera nyuma y’uko Idrissa areze Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro amusaba kwerekwa umwana (Nora Hailey) wavutse mu ntangiriro za 2026 muri Canada, ndetse no gutegeka ko hakorwa ikizamini cy’inkomoko ya siyansi (DNA/ADN Testing).

Iki kirego kije gishingiye ku mategeko mashya agenga umuryango mu Rwanda, ari nayo mpamvu twasesenguye ingingo z’iryo tegeko, uko urukiko rwanzura ku bijyanye n’indezo, uburyo amakimbirane nk’aya akemuka, n’inama ikwiriye guhabwa uyu muhanzikazi muri iki gihe.

Dukurikije Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango, ryasohotse mu Gazeti ya Leta yo ku wa 30 Nyakanga 2024, umubyeyi afite uburenganzira busesuye bwo gusaba ko hafatwa ikizamini cya DNA mu bihe bitandukanye.

Ubwo burenganzira buza cyane cyane mu gihe cy’izura ry’imanza za Gatanya (Divorce), aho umwe mu bo bashakanye ashobora gushidikanya ku nkomoko y’umwana wavutse mu gihe cy’imyandiko y’urugo. Ubundi buryo ni igihe hatanzwe ikirego kigamije kugena se w’umwana (Paternity Claim) ngo ahabwe indezo, ariko impande zombi zikaba zitabyumvikanaho .

Muri ubu busabe, urukiko ntabwo rutegeka ikizamini cya DNA bitwaje amatsiko cyangwa ibihuha byo mu bitangazamakuru, ahubwo umucamanza ashingira ku bintu by’ingenzi bitatu.

Mbere na mbere, utanga ikirego agomba kwerekana impamvu zifatika z’ibimenyetso by’ibanze (Prima Facie Evidence) zishobora gutuma hashidikanywa, nk’igihe umwana yaba yarasamwe abashakanye batabana mu rugo nk’umugore n’umugabo.

Kwemeza iki kizamini kandi bishingira ku nyungu z’Umwana (Best Interest of the Child) kuko amategeko y’u Rwanda ashyira imbere uburenganzira bwe bwo kumenya inkomoko ye.

Gusa, urukiko ntabwo rwirengagiza itangwa ry’ inyandiko z’irangamimerere; nko mu rubanza rwa Kicukiro rwasubitswe mukwa 10 kwa 2026, urukiko rwasubitse iburanisha kubera inyandiko y’amavuko (Birth Certificate) y’umwana itari yashyizwe mu ikoranabuhanga ry’inkiko, ibi bikerekana ko impapuro zose zigomba kuba zujuje ubuziranenge mbere yo gutegeka DNA.

Itegeko ryo mu 2024 rigaragaza ko igihe cyose umubyeyi umwe yanze ko hafatwa ibizamini bya DNA ku mwana uri munsi y’imyaka 18.

Iyo urukiko rusanze ubusabe bufite ishingiro, rutegeka uwo mubyeyi kuzana umwana agatanga ibizamini binyuze mu cyemezo cy’urukiko (Court Order).

Iyo umubyeyi yanze gutanga ikizamini nta mpamvu ifatika ishingiye ku bubuzima bwe budahagaze neza cyangwa impamvu ishingiye ku mategeko , urukiko rufite uburenganzira bwo kwanzura ko kudatanga ikizami ari ikimenyetso cyo guhisha ukuri nkana (Adverse Inference), bituma rushobora guhita rwemeza icyifuzo cy’uwatanze ikirego akaba ari na we utsinda urubanza.

Iyo ikizamini cya DNA cyarangiye kikemeza se w’umwana (Paternity Confirmation), itegeko rishya ryo mu 2024 rishiraho ingingo zikomeye zirebana n’indezo y’umwana (Child Support/Maintenance).

Dukurikije iri tegeko, iyo isano ya kimuntu na siyansi imaze kwemezwa, se w’umwana ahita afata inshingano zose z’umubyeyi mu buryo bw’amategeko, zikubiyemo gutanga indezo y’ibiribwa, imyambaro, amashuri, n’ubwishingizi bw’ubuzima (Medical Insurance) kugeza umwana agize imyaka 18.

Iyi ndezo ntabwo ishingira ku bushake ahubwo urukiko ruyigena rugendeye ku bushobozi bw’umugabo n’ubw’umugore mu urwego rwo kurengera inyungu z’umwana.

Ku rundi ruhande, niba ikizamini cya DNA cyerekanye ko umugabo atari se w’umwana (0% DNA match), urukiko rutegeka ko abohorwa ku nshingano zose z’indezo n’ubwizerane bw’umuryango bishingiye ku mwana uwo ari we wese wavutse mu rujijo, kuko ubutabera bushingira ku bimenyetso by’ubuhanga bitari ku magambo gusa.

Ubu buryo bwa DNA bufite ingaruka zikomeye ku mpande zombi mu muryango nyarwanda. Ku ruhande rw’ubutabera, bigira ingaruka nziza kuko bikuraho urujijo n’impungenge, hakagaragazwa inkomoko y’umwana ishingiye kuru Siyansi, bityo umwana agahabwa indezo n’izungura bikwiye hagendewe ku mategeko.

Ku rundi ruhande, bizana isenyuka rya burundu ry’icyizere hagati y’abashakanye kandi bigatuma umwana akura afite ihungabana mu mutwe (stigma) igihe amenye ko isano ye n’umuryango yateje impaka mu muryango no mu rukiko.

Nk’uko bamwe mu bayobozi b’amatorero mu Rwanda (nka Dr. Antoine Rutayisire) bagaragaje ko amakimbirane nk’aya ashingiye ku bizamini bya DNA ashobora gusenya ubumwe bw’umuryango, bitandukanye n’uko kera byari bizwi ko umwana wese uvukiye mu rugo ari uwo muri uwo muryango bidasubirwaho.

Ni izihe ngaruka zo kwanga gupimisha DNA kuri Ishimwe Vestine?Inama ya paradise kuri uyu muramyi.

N’ubwo hagaragajwe ibyiza n’ibibi byo gupimisha DNA,inama ya paradise kuri ishimwe Vestine ni ukwemera gupimisha umwana ikizamini cya DNA. Mu rwego rw’amategeko, guhunga ikizamini nta mpamvu zifatika byatuma urukiko rusesengura ko uregwa ahisha ukuri (Adverse Inference), bigatuma Idrissa atsinda urubanza batiriwe bipimisha.

Kwemera ikizamini bizafasha gukuraho urujijo ruri mu bitangazamakuru no kurengera isura ye n’icyubahiro cy’umurimo wa Gospel akora, kuko ukuri kwa Siyansi gushira iherezo ku bihuha.

Icyo Vestine akwiriye kuzirikana , ni uko aramutse yanze gufata iki kizamini, bizaba nk’intandaro yo kwangiza isura ye mu ruhame.

Nk’umuhanzi wa Gospel w’icyitegererezo ufatwa nk’indorerwamo y’urubyiruko n’abakristu muri rusange, kwanga cyangwa guhunga DNA byatuma itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga bitangaza inkuru z’urudaca zivuva ko umwana atari uwa Idrissa, bityo agahita ahabwa isura y’umusambanyi waciye inyuma umugabo we.

Ibi byatuma isura ye mu bakunzi be ihindana bikangiza ubutumwa bwe Kandi yafatwaga nk’impumuro nziza ya Kristo hagati y’abakira n’abarimbuka,abamurwanya bakamufataho ijambo .

Kugira ngo arengere uburenganzira bw’umwana we Nora Hailey n’icyubahiro cye, Vestine agomba kwemera ubusabe bwa Idrissa gusa akabifashwamo n’abanyamategeko be .

Ikindi, Bagomba gusaba urukiko ko ibyerekeye itangwa ry’ibizamini n’ibisubizo byabyo biba ibanga ry’umuryango ndetse bikabikwa nk’ibanga rikomeye (Privacy), bityo bikaba ibikoreshwa mu nkiko gusa aho gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kurengera ejo hazaza no kwirinda ihungabana ry’umwana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.