Hari impamvu nyinshi zo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye Ambassadors of Christ Choir mu rugendo rw’ivugabutumwa imazemo imyaka 30. Nubwo ku wa 30 Kanama 2026 bashimye Imana birambuye muri BK Arena, munyemerere nanjye Bishop Agabus wa Paradise nshime Imana yashoboje aba baririmbyi ikabandikira amateka ahambaye.
Dusenge;
Mana yacu, Mana y’urukundo, Mana y’imbabazi, Mana yanditse amateka ya Ambassadors of Christ Choir, uyu munsi turaje imbere yawe dufite umutima udasanzwe.
Ntabwo tuje kugusaba byinshi; tuje guca bugufi imbere yawe, tureba ibyo wakoze muri aba baririmbyi, tureba aho wabakuye, tureba aho wabagejeje, tureba abo wagezeho ubinyujije muri bo, maze umutima wacu utere hejuru uti: “Ninde utagushima, Mwami?”.
Ni nde utagushima?
Ni nde wabona imyaka 30 y’ivugabutumwa, indirimbo, ingendo, ibigeragezo, amarira, gukira, abantu bahindutse ndetse bahembutse, imiryango wabafunguriye, ibihugu bagezemo, maze ngo abure icyo avuga?
Mana, ni nde utagushima?
Uyu munsi ndagushima ku bwabo.
Ndagushima ku bwa Ambassadors nk’umuntu ubakunda, wakurikiye urugendo rwabo, wagiye wumva indirimbo zabo, nkabona uko ubutumwa bwabo bugera ku bantu, ariko cyane cyane ndagushima nk’umuntu wemera ko inyuma y’iyi nkuru yose hari Wowe.
Kuko imyaka 30 ntabwo ari amateka y’abantu gusa. Ni amateka y’ubuntu bwawe.
“God Painted Our Story” — Mana, ni Wowe wanditse aya mateka
Mwami, insanganyamatsiko bahisemo kwizihizaho imyaka 30 yaravugaga iti: “God Painted Our Story.”
Uyu munsi ndashaka kuyigira isengesho.
Mana, ni Wowe waturemeye amateka.
Ni Wowe wafashe inkuru yabo uyishyiramo amabara.
Ahari umwijima, uhashyira umucyo.
Ahari amarira, uhashyira ihumure.
Ahari ubwoba, uhashyira kwizera.
Ahari inzira isa n’ifunze, uhashyira amarembo.
Aho abantu babonaga iherezo, Wowe uhashyira intangiriro nshya.
Kandi uyu munsi, iyo turebye Ambassadors of Christ, tubona ishusho nziza y’ukuntu Imana ishobora gufata abantu basanzwe, ikabaha impano, ikabaha umutima wo kuyikorera, maze igakoresha amajwi yabo mu gukora ibintu birenze ibyo bashoboraga gutekereza.
Mana, ni Wowe wabandikiye amateka.
Imyaka 30 yatangiriye mu Rwanda irakura iba umurimo ugera kure
Mwami, Ambassadors of Christ Choir yatangiye mu 1995, mu gihe u Rwanda rwari rugisohoka mu bihe bikomeye by’amateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe, igihugu cyari gikomeretse, abantu benshi bari bafite ibikomere by’umubiri n’iby’umutima, abandi barabuze abo bakundaga, abandi baratakaje icyizere.
Muri icyo gihe, Wowe wazamuye amajwi y’itsinda ry’abakristo bari bato, maze utangira kubakoresha mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu bihangano bihembura imitima.
Inkuru y’iyi korali ivuga ko ubutumwa bwabo bwo hambere butari ubwa muzika gusa; bagize uruhare mu gutanga ibyiringiro, kunga abantu no gufasha mu rugendo rwo gusana imitima y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mwami, mbega ukuntu uri Imana ikomeye!
Mu gihe igihugu cyari gikeneye kongera kumva ko ejo hashobora kuba heza, Wowe wahaye bamwe mu bana bawe indirimbo.
Aho abantu bumvaga guceceka, ubaha ijwi.
Ahari intimba, ubaha ubutumwa bw’ihumure.
Ahari kwiheba, ubaha indirimbo z’ibyiringiro.
Ntabwo wabahaye amajwi yo kuririmba gusa. Wabahaye ubutumwa bwo gukiza imitima.
Mana, turagushima kuko indirimbo zabo zabaye ubuhamya
Iyo numvise “Nta Cyamunanira”, mbona umuntu wahuye n’ikibazo ariko akibutswa ko Imana ishoboye.
Iyo numvise “Nimekupata Yesu”, numva umuntu uvuga ko yahuye n’agakiza kadashobora kugereranywa n’ibindi.
Iyo numvise indirimbo zabo zakunzwe mu myaka itandukanye, numva abantu benshi bafite inkuru zitandukanye ariko bahuriye ku Mana imwe.
Indirimbo zabo ntizabaye amajwi gusa. Zabaye ubuhamya.
Hari umuntu wumvise indirimbo zabo ari mu bitaro, abona ihumure.
Hari uwazumvise ari mu gahinda.
Hari uwazumvise ari mu bibazo by’umuryango.
Hari uwazumvise mu ijoro atazi icyo ejo hamuzanira.
Hari uwazumvise maze arongera arizera.
Mwami, ntabwo tuzi amazina y’abo bantu bose.
Ntabwo tuzi inkuru zabo zose. Ariko Wowe urazizi.
Kandi ni yo mpamvu tugushima ku bw’abo bose.
Turagushima kuko wabatwaye kure
Mwami, ibyo watangije i Remera ntabwo byagumye i Remera.
Byageze hirya no hino mu Rwanda, byambuka imipaka.
Byageze muri Uganda, Kenya, Burundi, Tanzania, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Angola, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.
Mana, mbega ukuntu amateka yawe ari maremare!
Amajwi yatangiriye mu Rwanda yumvikanye mu mahanga.
Indirimbo z’Ikinyarwanda zageze ku bantu batavuga Ikinyarwanda.
Kandi ubutumwa bwa Kristo bwambutse imipaka.
Ni Wowe wabikoze.
Iyo umuntu arebye urugendo nk’uru, ntiyavuga ngo “ni amahirwe.”
Ahubwo aravuga ati: “Hari Imana yabanje kubategurira inzira.”
Mana, turagushima ko impanuka zitabashije guhagarika umurimo
Mwami, hari ibice by’amateka yabo bituma umutima uremera iyo ubitekereje.
Ambassadors of Christ Choir yahuye n’impanuka zikomeye mu rugendo rw’umurimo wabo.
Impanuka yo mu 1999 yabaye kimwe mu bihe bikomeye, ariko indi yabaye muri Tanzania mu 2011 irushaho kuba igikomere gikomeye ku muryango w’iyi korali, ubwo abantu batatu mu bari bagize korali bitabaga Imana abandi bagakomereka.
Mana, turibuka abagiye.
Turahumuriza imiryango yabo.
Turahumuriza abaririmbyi babuze abavandimwe babo.
Kandi uyu munsi, ntituvuga ngo nta gahinda kabaye. Byari amarira.
Ntituvuga ko byose byagenze neza. Hari ibyababaje cyane.
Hari amarira. Hari ibikomere. Hari ibibazo bitari bifitiwe ibisubizo ako kanya.
Ariko Mwami...Warahabaye.
Iyo turebye uko impanuka zari zikomeye, tukareba ko uyu murimo wakomeje, tukabona ko hari abakomeje kuririmba, bidutera kuvuga ngo: “Mana, warahabaye.”
Hari abo wafashe ukuboko mu gihe abandi bari bafite ubwoba.
Hari abo warinze. Hari abo wakijije. Hari imiryango wahaye imbaraga zo gukomeza.
Kandi nyuma y’ayo marira, indirimbo zakomeje kuboneka.
“Kuki wabyemeye?” — Imana iri no mu bibazo tutumva
Mwami, mu bihe by’ububabare havutse indirimbo “Kuki Wabyemeye?”
Ni ikibazo umuntu ashobora kubaza Imana iyo ahuye n’ibintu birenze ubushobozi bwo kubyumva.
“Kuki wabyemeye?”
Kuki ibi byabaye?
Kuki uyu yagiye?
Kuki undi yarokotse?
Kuki twahuye n’iki kigeragezo?
Mwami, ntabwo buri gihe umuntu ahita abona igisubizo.
Ariko hari ikintu kimwe dushobora kumenya:
N’iyo tutumva impamvu, Wowe uba uhari.
Kandi uyu munsi, nyuma y’imyaka, tubona ko ayo marira atabaye iherezo ry’inkuru.
Indirimbo yarakomeje.
Umurimo warakomeje.
Ivugabutumwa ryarakomeje.
Ambassadors of Christ yarakomeje.
Ni yo mpamvu uyu munsi tutibuka gusa agahinda bagize.
Turashimira n’uko wabahaye imbaraga zo gukomeza.
Turagushima ku bw’“Udukaramu”
Mana, mbega ubutumwa bwihariye bwari mu “Udukaramu.”
Mana, Ambassadors of Christ Choir bavuze ko mu myaka 30 ishize Imana wabagize “udukaramu”, ubandikisha amateka kuko bari mu biganza byawe.
Bavuze ko indirimbo n’umurimo wabo byabaye uburyo wandikamo inkuru z’ukwizera, agakiza, gukira, ibyiringiro no guhindura ubuzima.
Mwami, icyo ni cyo tubona. Bo ni udukuru twandikwa, ariko Wowe uri Umwanditsi.
Bo ni amakaramu, ariko Wowe ufite igitabo.
Bo ni amajwi, ariko Wowe ufite ubutumwa.
Bo ni ibikoresho, ariko Wowe uri Umukozi mukuru.
Ni yo mpamvu batagomba kwishyira hejuru.
Niba ari udukaramu, Umwanditsi ni Wowe.
Niba ari ibikoresho, Nyirabyo ni Wowe.
Niba ari intumwa, Uwo bahagarariye ni Wowe.
Mana, komeza kubandikisha.
Andika mu buzima bwabo indi mirongo y’ubuhamya.
Andika ibindi bice by’ivugabutumwa.
Andika ubuzima bwinshi bazakoraho.
Andika indirimbo zizafasha abacitse intege.
Andika ibitangaza bizatuma abantu bongera kukwizera.
“Ninde Utagushima?” — ni ikibazo kidusigira igisubizo kimwe
Mwami, mbere y’igitaramo cy’imyaka 30, wababwiye kongera gusubira ku muzi wabo.
Basohora “Ninde Utagushima?”, indirimbo yubakiye ku njyana gakondo y’u Rwanda.
Bavuze ko bahisemo iyo njyana kugira ngo basubire aho inkuru yabo yatangiriye: mu Rwanda, mu gihugu cyabahaye umuzi, mu ndangagaciro n’amajwi y’umuco wabo.
Bavuze ko iyi ndirimbo ari indirimbo yo gushimira Imana ku rugendo, ku buzima bwakozweho, ku miryango yafungutse no ku buntu bwakomeje kubatunga mu bihe byose.
Maze babaza iki kibazo: “Ninde utagushima?”
Mana, igisubizo ni iki: Nta we!
Ninde utagushima iyo arokotse?
Ninde utagushima iyo abonye ubuzima?
Ninde utagushima iyo Imana imurinze mu nzira?
Ninde utagushima iyo umuryango we ukomeje kubaho?
Ninde utagushima iyo abonye umunsi mushya atari azi niba azawubona?
Ninde utagushima iyo nyuma y’imyaka 30 akibona agifite ijwi ryo kuririmba?
Ninde utagushima, Mwami?
BK Arena: ibihumbi by’abantu barahagurutse baravuga bati “Turagushima”
Mana, ku wa 30 Kanama 2026, ibyo wari watangiye mu myaka 30 byageze ku rundi rwego.
BK Arena yuzuye abantu baje kwizihiza imyaka 30 y’Ambassadors of Christ Choir. Abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere no hanze yarwo bari bateraniye hamwe, maze igitaramo kiba cyuzuye.
Amatike yarashize. Sold Out. Nabyo ni andi mareka wabandikiye.
Abantu barenga 10,000 baritabiriye. Bari bazanywe no kuguhimbaza.
Ariko Mana, njye sinshaka kureba umubare gusa. Ndashaka kureba imitima.
Ndashaka gutekereza ku bantu bari bicaye muri BK Arena bafite inkuru zabo bwite.
Umuntu umwe wari waje gushima Imana ku bw’umwana we.
Undi ku bw’uko yakize.
Undi ku bw’umuryango we.
Undi ku bw’akazi.
Undi ku bw’uko yanyuze mu bihe bikomeye ariko Imana ikamugeza aho yari ari.
Undi wenda yari yaje gusa kubera ko indirimbo za Ambassadors of Christ zamufashije mu gihe kibi.
Kandi bose bari bahurijwe hamwe n’indirimbo imwe: “Mana, turagushima.”
Junior Ambassadors ni bo babanje gutaramira abitabiriye, nyuma Ambassadors of Christ Choir iza ku rubyiniro, itangirana n’indirimbo zirimo “Ntacyamunanira,” “Ubuntu Butangaje” na “Imirimo.”
Mwami, ni nk’aho BK Arena yahindutse urusengero runini rw’ishimwe.
Mana, amarira yaRAtembye kuko amateka yari menshi
Abari muri BK Arena uwo munsi ntabwo bari bahagaze bareba igitaramo gusa.
Hari bamwe bizihiwe cyane, amarira aratemba.
Hari aho abantu baririmbye baranguruye amajwi.
Hari benshi babyinnye.
Hari benshi bakuramije.
Mana, ndagushima kuri buri muntu wigeze kuririmba muri Ambassadors of Christ.
Ndabashimira ku bw’uruhare rwabo.
Hari abatangiranye n’inkuru.
Hari abakomeje.
Hari abagiye.
Hari abagiye hanze y’igihugu.
Hari abagarutse.
Hari abakiri bato barimo kwiga umurage w’abababanjirije.
Ariko bose bafite aho bahuriye: ku mateka wowe wanditse.
Ndagushimira Mana ko wabafashije gukora igitaramo cy’amateka.
Ndagushimira ku bwa Voxa Group yabafashije gutegura iki gitaramo.
Ku bwo kwitanga kwabo, nabo ntibakagire icyo babura imbere yawe.
Turagushima ku bw’ibikorwa byabo birenze umuziki
Mwami, ndagushima kuko Ambassadors of Christ itahagarariye ku ndirimbo gusa.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30, bakoze ibikorwa bitandukanye byerekana ko umurimo w’Imana ushobora no kugaragara mu bikorwa.
Bateye ibiti 1,600 muri Rusororo, bafatanyije n’Akarere ka Gasabo, mu gikorwa cyahuje abashinze korali, abaririmbyi bariho n’abagize Junior Ambassadors. Bimwe mu biti byahawe igisobanuro cyo guhagararira imyaka 30 y’umurimo.
Basuye urubyiruko rwari muri gahunda zo gusubizwa mu buzima busanzwe i Iwawa na Gitagata, mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Banateguye ibikorwa byo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo gusura imiryango yo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rudakabukirwa i Gikomero.
Mana, ndagushima.
Kuko wabagize abaririmbyi, ariko ukabigisha no gukora.
Wabagize abahanzi, ariko ukabigisha kuba abagaragu.
Wabahaye indirimbo, ariko ubaha n’umutima wo kwita ku bandi.
Wabahaye igikundiro ariko ubaha n’umutima wo gukunda abandi.
Mwami, ndagukunda ku bw’aba baririmbyi
Uyu munsi ndashaka kuvuga ikintu cyihariye:
Mana, ndagushimira cyane ku bw’Ambassadors of Christ Choir.
Ndabashimira nk’umuntu ubakunda.
Ndabashimira ku bw’indirimbo zabo zagiye zimfasha.
Ndabashimira ku bw’ubutumwa bwabo.
Ndabashimira ku bw’imyaka bamaze batanga umwanya wabo, imbaraga zabo n’impano zabo mu murimo wawe.
Ndabashimira ku bw’abantu batandukanye banyuze muri bo bakongera kwizera.
Ndabashimira ku bw’abaririmbyi benshi bamaze kubasiga, ariko bakaba barasize umurage.
Ndabashimira ku bw’abakiri bato bari kuzamura umurage.
Ndabashimira ku bw’ababyeyi, abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu bamaze imyaka bakora uyu murimo.
Mana, barinde.
Ntabwo mbasabira kuba ibyamamare.
Ndabasabira gukomeza kuba abawe.
Ntabwo mbasabira gusa kubona abantu benshi mu bitaramo byabo.
Ndabasabira kongera abantu ku bwami bwawe.
Ntabwo mbasabira gusa indirimbo nyinshi.
Ndabasabira ubuzima bwinshi buhinduka.
#Mwami, ntukemere ko imyaka 30 iba iherezo
Icyo gitaramo cyabo cyararangiye.
Amatara ya BK Arena yarazimye.
Abantu basubiye mu ngo zabo.
Urubyiniro rwaratuje.
Amashyi yarahagaze.
Cake yarakaswe.
Amafoto yarafashwe.
Amarira yarahanaguwe.
Ariko umurimo ntabwo warangiye.
Mana, ni yo mpamvu tugusaba:
Komeza indirimbo.
Komeza ivugabutumwa.
Komeza ibihe by’amasengesho.
Komeza urubyiruko.
Komeza Junior Ambassadors.
Komeza abakuze.
Komeza abahoze muri korali.
Komeza imiryango y’abaririmbyi.
Komeza abayobozi.
Komeza abategura.
Komeza abatera inkunga.
Komeza n’abakunzi babo.
Kandi ikirenze byose:
Kristo akomeze kuba hagati muri Ambassadors of Christ.
“Ninde Utagushima?” — Mana, igisubizo cyacu ni “Nta we!”
Nta we utagushima iyo abonye ineza yawe.
Nta we utagushima iyo abonye uko warinze Ambassadors of Christ.
Nta we utagushima iyo abonye uko wabakoresheje mu myaka 30.
Nta we utagushima iyo abonye abantu ibihumbi bateraniye hamwe bagushima.
Nta we utagushima iyo yumvise “Udukaramu” akibuka ko amateka yacu ari Wowe uyandika.
Nta we utagushima iyo yumvise “Kuki Wabyemeye?” akibuka ko hari ibihe tutumva ariko ukaba uhari.
Nta we utagushima iyo yumvise “Ninde Utagushima?” akabona ko ubuzima bwose ari impamvu yo gushima.
Nta we, Mwami.
Mana, “God Painted Our Story” — komeza kubandikira amateka
Turagushimira ku myaka 30.
Ariko turagushimira n’indi myaka itaraza.
Turagushimira ku ndirimbo zatambutse.
Turagushimira n’indirimbo zitarandikwa.
Turagushimira ku bantu bamaze gukorwaho.
Turagushimira n’abataragerwaho.
Turagushimira ku bihugu bamaze kugeramo.
Turagushimira n’aho utarabohereza.
Turagushimira ku byo tuzi.
Turagushimira no ku byo tutazi.
Kuko Wowe ubona ishusho yose, twe tukabona agace gato.
Mana, komeza gufata ikaramu.
Komeza wandike.
Komeza usige amabara.
Komeza uhuze utudomo.
Komeza ushyire mu nkuru yabo abantu bazakomeza kuvuga.
Kandi igihe kizagera, n’abandi bazareba inyuma bavuga bati:
“Mana, koko ni Wowe waturemeye amateka.”
Mana, ndasoje ariko ndacyagushima
Mana Data wa twese uri mu ijuru,
Turagushimira kuri Ambassadors of Christ Choir.
Turagushimira ku myaka 30.
Turagushimira ku baririmbyi bose banyuze muri iyi korali.
Turagushimira ku bayobozi bose bayiyoboye.
Turagushimira ku muryango mugari wayo.
Turagushimira ku ndirimbo.
Turagushimira ku mavuna.
Turagushimira ku bantu bahumurijwe.
Turagushimira ku bantu bagarukiye Kristo.
Turagushimira ku mbaraga wahaye abarokotse impanuka
Turagushimira ku bikorwa byabo byo gufasha abantu.
Turagushimira ku nsengero bubatse
Turagushimira ku biti bateye.
Turagushimira ku rubyiruko bahumurije.
Turagushimira ku bihugu bagezemo.
Turagushimira ku bwa BK Arena.
Turagushimira ku bantu barenga ibihumbi 10,000 bateraniye hamwe.
Turagushimira ko amatike yashize.
Turagushimira ko BK Arena yuzuye.
Ariko cyane cyane turagushimira kko umutima w’iyo gahunda wari Wowe.
Mana, komeza Ambassadors of Christ Choir.
Niba ari amakaramu yawe, komeza ubafate mu biganza byawe.
Niba ari abahamya bawe, komeza kubaha ijambo.
Niba ari abakozi bawe, komeza ubahe imbaraga.
Niba ari abaririmbyi bawe, komeza ubahe indirimbo.
Niba ari abana bawe, barindire munsi y’amababa yawe.
Ubakingire. Ubakomeze.
Ubakundishe Kristo kuruta urubyiniro.
Ubakundishe umurimo kuruta icyubahiro.
Ubakundishe abantu kuruta amafaranga.
Ubakundishe kwicisha bugufi kuruta amashyi.
Kandi igihe cyose bazajya bahaguruka bakaririmba, Umwuka wawe ajye aba ahari.
Igihe bazajya bafata urugendo, ujye ubabanziriza.
Igihe bazajya mu mahanga, izina ryawe rizabanze imbere.
Igihe bazajya kuri stage, imitima yabo izabe imbere yawe.
Igihe bazajya muri studio, ijwi ryawe rizabe mu butumwa bwabo.
Igihe bazajya guhura n’abababaye, uzabahe amagambo yo kubahumuriza.
Igihe bazajya guhura n’abatakaje ibyiringiro, uzabakoreshe nk’urumuri.
Kandi igihe bazongera kubaza bati: “Ninde Utagushima?”
Reka ijuru n’isi bisubize hamwe biti: “NTA WE!”
Kuko Wowe ni Wowe waturemeye amateka. God Painted Our Story.
Kandi turakwizeye ko inkuru itararangira.
Hari izindi ndirimbo.
Hari abandi bantu.
Hari ibindi bihugu.
Hari ibindi bikorwa.
Hari ibindi bitangaza.
Hari abandi bazamenya Kristo.
Hari andi mateka.
Komeza kuyandika, Mana.
Komeza kuyashushanya.
Komeza kuba Umwanditsi Mukuru w’iyi nkuru.
Kandi igihe cyose bazareba inyuma, ntibakavuge ngo: “Twabikoze.”
Ahubwo bazavuga bati: “
Mana, ni Wowe wabikoze.
Ni Wowe watangiye umurimo.
Ni Wowe wawukomeje.
Ni Wowe watuarinze.
Ni Wowe wadufunguriye imiryango.
Ni Wowe waduhaye imyaka 30.
Kandi ni Wowe uzatubera Imana mu yindi myaka yose iri imbere.
Ninde utagushima, Mwami?
Nta we.
Hashimwe Yesu.
Mana urakoze kumva isengesho ryacu.
Komeza kwigaragaza muri byose.
Komeza kurinda abana bawe, Ambassadors of Christ
Dusabye twizeye mu Izina rya Yesu Kristo.
Amen.
Mana turagushima ko wabanye na Ambassadors of Christ Choir mu myaka 30 bamaze mu murimo