Iriba Choir yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mbega Imana”, igaruka ku gukomera kw’Imana, ububasha bwayo n’ibikorwa byayo bitangaje, yakirwa neza ikijya hanze, kuko imibare yayo iri kuzamuka ubudahagarara.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Perezida w’iyi korali, Muhire Protogene, yasobanuye ubutumwa iyi ndirimbo igamije kugeza ku bayumva, anagaragaza ibikorwa iyi korali ikora birenze kuririmba ndetse n’ibyo iteganya mu mwaka wa 2027.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 25 Ukwakira 2026, ku muyoboro wa YouTube wa Iriba Choir Rwanda, aho ikomeje kumvwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana isegonda ku rindi.
Mu butumwa bwayo, ishimangira ko Imana ikomeye, ko ari yo Nyir’ibihe kandi ko ububasha bwayo butagereranywa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose.
Muhire Protogene yagize ati: “Indirimbo ‘Mbega Imana’ ni ngari muri twe, ihamya ubwiza bw’Imana muri twe, ububasha n’ibitangaza ikora muri twe.”
Ubutumwa Iriba Choir ishaka kugeza ku bakunzi bayo binyuze muri iyi ndirimbo ni ukubashishikariza gukomeza kwiringira Imana no kuyikunda birushijeho. Muhire Protogene yavuze ko nta kintu na kimwe cyagereranywa n’Imana, kuko iri hejuru y’ibintu byose kandi ibyo ikora bikaba bitagereranywa.
Amagambo agize indirimbo “Mbega Imana” agaragaza icyo gitekerezo. Mu gitero cyayo cya mbere, igira iti: “Iyi Mana twizera irakomeye, iyi Mana twiringira irakomeye. Ikora ibikomeye abantu batarondora, ifite ububasha butagereranywa n’icyo ari cyo cyose.”
Mu yandi magambo yayo, korali iririmba ko Uhoraho akomeye asumba byose, ko ari we washinze imfatiro z’isi kandi ko ari we wabumbye imibande n’imisozi.
Ubutumwa bwayo buhuye n’amagambo yo muri Zaburi 147:5, agira ati: “Umwami wacu arakomeye, ni umunyambaraga nyinshi, ubwenge bwe ntibugira akagero.”
Iriba Choir irangwa n’urukundo no gufasha abatishoboye
Uretse ibikorwa byo kuririmba no gukora ibihangano by’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Iriba Choir ikora n’ibindi bikorwa by’ubafasha.
Muhire Protogene yabwiye Paradise ko iyi korali irangwa n’urukundo, gusenga no gufasha abatishoboye. Yavuze kandi ko basura abantu bari mu nzu y’imbohe, ndetse bagakora n’ibindi bikorwa byose bisabwa n’itorero.
Iriba Choir ifite abaririmbyi 167, iteganya igitaramo mu 2027
Iriba Choir ifite abaririmbyi bagera ku 167, barimo abatuye mu Karere ka Huye, ababa mu Mujyi wa Kigali n’abaturuka mu zindi ntara zigize u Rwanda.
Mu gihe umwaka wa 2026 wegereza ku mpera, iyi korali yatangaje ko iri gutegura igitaramo kizaba mu mwaka wa 2027. Nubwo itaratangaza andi makuru arambuye kuri icyo gitaramo, Perezida wayo yavuze ko abakunzi bayo bazakomeza kubona ibihangano bishya.
Yagize ati: “Hari gutegurwa igitaramo umwaka utaha wa 2027, ariko kandi abakunzi bacu bazakomeza gukurikirana ibihangano bishya bya Chorale Iriba kuri Channel.”
Ibi bivuze ko mu gihe abakunzi bayo bategereje icyo gitaramo, bazakomeza gukurikira ibihangano bishya iyi korali izajya ishyira hanze binyuze ku muyoboro wayo wa YouTube wa Iriba Choir Rwanda.
Muhire Protogene ni wo uyobora iyi korali kuri ubu
Reba indirimbo nshya “Mbega Imana” kuri YouTube
Iyo choral nikomeze itere imbere mwakoze kutugezaho Amakuru