× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indaya izwi hose yatumye umupasiteri wari wayisuye atahana agakiza kamuhindurira ubuzima

Category: Entertainment  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Indaya izwi hose yatumye umupasiteri wari wayisuye atahana agakiza kamuhindurira ubuzima

Ese indaya ishobora kwigisha umupasiteri kwihana? Ni iki cyatumye umukobwa wari usanzwe acuruza umubiri we yanga amafaranga menshi yari ahawe n’umupasiteri wari uje kumusura?

Mu mujyi umwe, abantu bose bari bazi Lilian nk’umukobwa wakoraga uburaya, kandi benshi bakamucira urubanza batarigeze bamenya amateka ye. Yari umukobwa w’imyaka 27 wari warageze muri ubwo buzima kubera ibibazo by’ubuzima, ariko mu mutima we akomeza kwifuza kubuvamo no gutangira ubuzima bushya.

Ku rundi ruhande hari Pastor Mwangi, umushumba wubahwaga cyane, wari ufite itorero rinini kandi abantu benshi bakamufata nk’icyitegererezo. Ariko nyuma y’imyaka myinshi y’ibibazo mu rugo rwe, umunsi umwe yafashe icyemezo cyo kujya kwa Lilian rwihishwa, yiteguye gukora icyaha yari amaze igihe arwana na cyo.

Icyatunguranye ni uko Lilian yanze amafaranga ye, ahubwo amubwira amagambo akomeye yamusigiye isomo ritigeze ryigishwa ku gicaniro. Yamwibukije ko we ari umunyabyaha uzwi, ariko ko umupasiteri aramutse aguye mu cyaha ashobora gusenya ukwizera kw’abantu benshi bamwiringiraga.

Mwangi yasubiye mu rugo afite umutwaro ukomeye ku mutima. Aho gukomeza kwihisha, yegereye umugore we Ruth, amubwira ukuri ku makosa ye, amusaba imbabazi, maze bombi batangira urugendo rwo gusana urugo rwabo rwari rumaze igihe rwarasenyutse mu mutima.

Ariko ntiyibagiwe Lilian. Yamufashije kubona akazi no kubona abantu bamufasha kuva mu buzima bwo kwicuruza. Nubwo urugendo rutari rworoshye, Lilian yarakomeje, kugeza ubwo nyuma y’igihe yaje guhura n’umusore wamukunze atamuciriye urubanza ku mateka ye. Barashyingiranwe, yubaka urugo kandi aba umugore n’umubyeyi wubahwa.

Abantu benshi bavugaga ko umupasiteri ari we wakijije indaya, ariko ukuri kw’inkuru kwari uko muri rya joro Lilian na Pastor Mwangi bafashanyije kuva ku manga.

Inkuru yose, uko byagenze kuva ku ijoro Lilian yanze amafaranga ya Pastor Mwangi kugeza ku mpinduka zabaye mu buzima bwabo bombi, wayumva yose kuri channel ya AMOURKARE.

Credit: Iyi ni incamake y’inkuru iri kuri channel yitwa AMOURKARE, uwo akaba Jean D’Amour Habiyakare, umwanditsi wa Paradise.

Yumve yose kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.