× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inama y’Umunsi— Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  3 weeks ago »  Pastor Christian Gisanura

Inama y'Umunsi— Pastor Christian Gisanura

Pastor Christian Gisanura yavuze ko kamere ari umwanzi w’Imana asaba abantu kwakira Umwuka wa Kristo.

Pastor Christian Gisanura yavuze ko ikibazo gikomeye abantu benshi bafite ari ukuganzwa na kamere, ibintu yavuze ko Bibiliya igaragaza nk’umwanzi w’Imana.

Yabigarutseho mu nyigisho ye yise "Inama y’Umunsi" yo ku wa 14 Kanama 2027, aho yashingiye ku gitabo cy’Abaroma 8:7-10, asobanura ko umuntu uyoborwa na kamere adashobora kunezeza Imana keretse yakiriye Umwuka wa Kristo.

Mu Baroma 8:7-10 hagira hati:

7 kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobora kuyumvira.
8 Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!
9 Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe.
10 Niba Kristo aba muri mwe, nubwo umubiri uba upfuye uzize ibyaha, umwuka uba uri muzima ku bwo gukiranuka.

Yavuze ko abantu benshi bafata kamere nk’ikintu gisanzwe, nyamara ari yo ituma umuntu ayoborwa n’umujinya, urwango, inyungu bwite no kwikunda aho kuyoborwa n’ubwenge n’Umwuka w’Imana.

Ati "Umuntu wa kamere, uwo ni umuntu w’inyamaswa. Umuntu ukora ibintu adakoresheje ubumuntu, ayoborwa n’umujinya, urwango, inyungu no kwikunda. Ni umwanzi w’Imana."

Pastor Gisanura yavuze ko umuntu wese avukana kamere, ariko ko iyo ahuye na Yesu Kristo akamwakira, Umwuka w’Imana umwinjiramo ugatangira kumufasha kunesha iyo kamere.

Yashimangiye ko umuntu uyoborwa na kamere adashobora kumvira amategeko y’Imana nubwo yaba afite inshingano zikomeye mu Itorero.

Ati "Nubwo yaba ari umushumba, umudiyakoni cyangwa umwe mu bavuga Imana, iyo akiganzwa na kamere, imbuto ze zikomeza kuba mbi."

Yakomeje avuga ko Yesu yigishije ko abantu bazamenyekanira ku mbuto zabo, bityo ko umuntu utagira Umwuka wa Kristo aba atari uwe. Yatanze urugero rw’uko abantu bayobywa n’ibigeragezo nk’amafaranga cyangwa irari kuko baba bagikurikira kamere aho gukurikira Umwuka.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko intego y’ubutumwa bwiza ari uguhamagarira abantu kwakira Yesu Kristo kugira ngo bahindurwe n’Umwuka Wera.

Yibukije ko ibikorwa nk’amasengesho, kuririmba, gutanga amaturo cyangwa gufasha abakene bigira agaciro iyo bikozwe n’umuntu wumvira Imana aho kubikora agamije kwiyerekana.

Gisanura ati "Kumvira biruta amategeko, kuririmba, gutanga ituro, kwiyiriza no gufasha abakene. Iyo ubikoze wumviye biba byiza, ariko iyo ushaka kugaragara biba bibi."

Mu gutanga urugero, yavuze ko yigeze kujya ahantu hari abakora uburaya, akabona uko imyambarire yabo ihinduka bitewe n’ibyo abakiriya bakunda, asobanura ko ubuzima buyobowe na kamere buhora bukurikira irari ry’umubiri aho gukurikira ubushake bw’Imana.

Mu gusoza inyigisho ye, Pastor Christian Gisanura yasabye abantu guca bugufi, kwihana no gufungurira Yesu Kristo imitima yabo kugira ngo abahe Umwuka we, aho gukomeza kuyoborwa na kamere.

Yanasoje asenga asaba ko amazina yabo yakwandikwa mu gitabo cy’ubugingo buhoraho, abifuriza amahoro y’Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.