Douglas Vandergraph yasabye abakora content cyangwa se ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga bikubiye mu myizerere ya Gikristo kutagirwa imbata n’imibare y’ababikurikirana.
Douglas Vandergraph, umwanditsi w’inkuru z’ibitekerezo (op-ed), yasabye abakora ibikubiye mu myizerere ya Gikristo ku mbuga nkoranyambaga gukoresha imibare ibafasha kumenya uko ubutumwa bwabo bugera ku bantu, ariko ntibayigire igipimo cy’agaciro k’umurimo bakora.
Mu nkuru yasohotse muri The Christian Post ku wa 11 Ukwakira 2026, Vandergraph yavuze ko kureba abantu bakurikirana ibikubiye kuri interineti, igihe bamara babireba, ibitekerezo batanga n’abandi basangiza ubutumwa bishobora gufasha kunoza uburyo butangwa. Icyakora, imibare myinshi y’abarebye ubutumwa ntihita isobanura ko bwatanze umusaruro ukomeye mu buzima bw’abantu.
Yatanze urugero kuri Yesu Kristo, wavugaga ubutumwa bwita ku bantu ariko ntapime umurimo we akurikije umubare w’abamukurikiraga. Yibukije ko hari abamukurikiraga abandi bakamutererana, ariko ko ibyo bitahinduraga intego y’umurimo we.
Kandi, Yesu yagaburiraga abantu ibihumbi, akigisha abantu ibihumbi, ariko abizeye bakamukurikira mu gihe yari akiri ku isi bo ntibabarirwaga mu bihumbi! Intumwa zari 12, abigishwa babaye benshi bagera muri 70, nubwo nyuma bagiye bazamuka.
Vandergraph yasobanuye ko imibare ishobora kugaragaza ahakenewe kunoza uburyo ubutumwa butangwa, ariko ko idashobora gupima ingaruka zose bugira ku buzima bw’umuntu. Ubutumwa bwageze ku bantu bake bushobora gufasha umwe muri bo kongera gusenga, kubabarira cyangwa gukomera mu bihe bigoye.
Yashimangiye ko abakora ibikubiye mu myizerere ya Gikristo bakwiriye kwibaza niba ibyo batangaza ari ukuri, bishingiye kuri Bibiliya, byubaha abantu kandi bikabafasha aho kubashuka kugira ngo babikurikirane.
Yongeyeho ko batagomba kwihutira kugira icyo batangaza kuri buri mpaka zibaye ku mbuga nkoranyambaga, kuko rimwe na rimwe kwiga neza no gutegereza na byo ari igikorwa cy’ubwenge.
Mu gusoza, Vandergraph yavuze ko ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga bizakomeza guhinduka, ariko ko inshingano y’Abakristo izakomeza kuba iyo kuvuga ukuri, gukunda abantu no kuyobora abandi kuri Kristo.
Yibukije ko umusaruro w’ingenzi w’ubutumwa bushobora kutagaragarira uwabutanze, bityo kutabona imibare myinshi y’ababukurikirana ntibihite bisobanura ko umurimo wakozwe nta gaciro ufite.