× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imyaka 6 yose itegerejwe: Eric Twishime na Ami Prince batanze inkomezi mu ndirimbo ’Umunyempaka’

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Imyaka 6 yose itegerejwe: Eric Twishime na Ami Prince batanze inkomezi mu ndirimbo 'Umunyempaka'

Umuramyi Eric Twishime yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umunyempaka”, yakoranye na Ami Prince, umwe mu baramyi bazwi muri Gisubizo Ministry.

Iyi ndirimbo ifite umwihariko mu rugendo rwa Eric Twishime, kuko yayimazemo imyaka igera kuri itandatu ayikoraho. Avuga ko atayifata nk’indirimbo isanzwe, ahubwo ko ari ishimwe n’ubuhamya bw’isomo Imana yamwigishije mu gihe yamaze ategereje ko isohoka, nubwo yahuye n’ibyatumye itinda.

Ubutumwa bukomeye buri muri “Umunyempaka” bushingiye ku gukomeza kwizera no kudacika intege mu gihe utegereje isezerano ry’Imana. Eric ati: “Ntabwo dukwiye guha umwanya amagambo aduca intege, akatumaramo ibyiringiro byo gutegereza gusohora kw’ibyo Imana yadusezeranyije.”

Uyu muramyi yifashisha kandi Habakuki 2:3 havuga ko nubwo ibyerekanywe byatinda, umuntu akwiye kubitegereza kuko igihe cyabyo nikigera bizasohora.

Nyuma yo gutunganya indirimbo, Eric yayishyize mu njyana ya Sebene maze ahitamo gukorana na Ami Prince kuko yabonaga bahuje umutima wo gukorera Imana.

Ami Prince na we avuga ko yemeye gukorana na Eric nyuma yo kubona umutima afite mu murimo w’Imana ndetse n’ubutumwa bukomeye buri muri iyi ndirimbo.

Eric Twishime yifuza ko “Umunyempaka” itazashimisha abantu kubera injyana gusa, ahubwo ko ubutumwa bwayo bwabafasha kongera kwizera, cyane cyane abari mu bibazo cyangwa abategereje ko ibyo Imana yabemereye bisohora.

“Umunyempaka” yamaze gusohoka kandi iri kuri aYouTube n’izindi mbuga zicururizwaho umuziki, ku mazina ya Eric Twishime.

Uwatunganyije amajwi: Ishimwe Bass
Uwayoboye amashusho: Musinga
Uwatunganyije amashusho: Eddie_Cuts

Eric Twishime yashyize hanze indirimbo nshya ’Umunyempaka’ yakoranye na Ami Prince

RYOHERWA N’IYI NDIRIMBO NSHYA Y’ABA BARAMYI BAFITE AMAVUTA Y’IMANA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.