Ku wa 15 Nzeri 2026, Theo Bosebabireba azaba yujuje imyaka 20 kuva atangiye urugendo rwe muri studio. Ni imyaka itarangiriye ku kuririmba gusa, ahubwo yaranzwe n’indirimbo nyinshi, ibiterane byitabiriwe n’imbaga, gutaramira mu bihugu bitandukanye no kuba umwe mu baramyi bamaze igihe kinini bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere.
Mu kiganiro na Paradise, Theo Bosebabireba yavuze ko ku wa 15 Nzeri 2006 ari bwo yinjiye muri studio, nyuma y’uko abantu bari bamaze kubona impano ye mu kuririmba mu materaniro.
Indirimbo ye ya mbere yamenyekanye cyane ni “Bosebabireba”, yanitiriye album ye ya mbere "Ibigeragezo si karande". Amakuru yo mu bihe bye bya mbere agaragaza ko iyi ndirimbo yamufashije kwamamara cyane, ku buryo ahantu yataramiraga wasangaga abantu benshi ndetse bamwe bakamutera hejuru kubera ibyishimo.
Mu myaka yakurikiyeho, Theo yakomeje gusohora ibihangano byagiye bifata imitima y’abakunzi ba Gospel. Mu byamamaye cyane harimo "Bosebabireba”, “Kubita Utababarira”, “Ikiza Urubwa”, “Icyifuzo”, “Ingoma”, “Bugacya” n’izindi. Mu 2018 yashyize hanze “Sinapfuye”, nyuma y’ibibazo bikomeye yari amaze kunyuramo muri Uganda.
Nubwo imyaka yagiye ihita, ntiyahagaritse gukora umuziki. Mu myaka ya vuba yagiye agaragara mu bihangano birimo “Hagati y’umutwaro n’umutwe”, “Abanyamugisha”, “Umuriro Urotsa”, ndetse n’izindi ndirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye.
Ku rubuga rwa Apple Music hagaragaraho n’imishinga yagiye akoramo nka “Senga”, “Nzakagendana” na “Rwanda Shima”.
Mu 2025 kandi yashyize hanze “Nta Joro Ridacya”, indirimbo yahurije hamwe ubuzima bukomeye yari arimo n’ubutumwa bwo gukomeza kwizera Imana. Theo yavuze ko icyo gihe yari amaze imyaka 19 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kandi ko yari yegereje kuzuza imyaka 20.
Imyaka 20 yagiye iherekezwa n’ibiterane bikomeye
Mu rugendo rwe, Theo Bosebabireba yagiye atumirwa mu biterane binini bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu 2019, yari mu bahanzi batumiwe muri "Fearless Faith for the Gospel Festival" yabereye i Rutsiro, ndetse aza no kugaragara muri "Boneza for Jesus Festival".
Mu 2021–2022, yari umwe mu bahanzi 15 bitabiriye Rwanda Gospel Stars Live, igikorwa cyahuje abahanzi bakomeye ba Gospel mu Rwanda kikaza gusozerwa mu gitaramo cyari giteganyijwe muri Kigali Arena ariko bigahinduka kibereye muri Canal Olympia.
Mu 2022, yagiye no muri Mozambique, aho yitabiriye igiterane gikomeye yatumiwemo na Prophet Eric Uwayesu. Akigera i Maputo yakiriwe n’abantu ndetse acungirwa umutekano mu buryo budasanzwe.
Mu 2023, yakoze ibitaramo bikomeye mu Burundi, ndetse yifatanya na Rose Muhando mu giterane Ubutumwa Bwiza bw’Ibitangaza by’Ukwimbura cyabereye i Ngozi kuri Stade Agasaka kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Werurwe. Abitabiriye bari benshi cyane, kandi indirimbo nka “Ikigeragezo” zikirizwa n’imbaga.
Iyi ni flyer y’ibiterane yatumiwemo i Burundi
Muri uwo mwaka kandi yagiye agaragara mu biterane bya A Light to the Nations, aho mu Rukomo ho mu Ntara y’Iburasirazuba higeze guteranira abantu barenga 60,000 ku munsi umwe.
Mu 2024, yongeye gutumirwa mu biterane bikomeye bya aLn i Nyakarambi muri Kirehe no muri Sake mu Ngoma. Ibi byari bishingiye ku ivugabutumwa rihuza ubutumwa, siporo n’ibindi bikorwa.
I Burundi akomeje kuhandikira amateka
Muri Nyakanga 2024, yari kandi mu bahanzi bari muri Mahama Revival and Miracles, igiterane cy’iminsi itatu cyabereye mu Nkambi ya Mahama.
Abateguye bavuze ko abarenga 20,000 bitabiriye, mu gihe abarenga 10,000 batangajwe ko bakiriye agakiza. Theo yakiriwe n’imbaga iramwikiriza mu ndirimbo ze.
Mu 2025, yongeye kugaragara mu bitaramo bikomeye birimo igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Bosco Nshuti, aho yari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye ba Gospel.
Yanongeye gutumirwa i Bujumbura mu gitaramo cyo kumurika album Senga ya James Niyonkuru ku wa 16 Kanama 2025.
“Iyo mvuye ku rubyiniro bashaka kwigaragambya
Ariko hagati y’ibi byose, hari ikintu Theo avuga ko na we ubwe atacyumva nk’ikintu gito. Avuga ko hari ibitaramo aho ajya ku rubyiniro, akagera igihe cyo kuva kuri stage, ariko abantu bakanga ko agenda.
Ati: “Wajya ku rubyiniro bakanga ko uvaho. Wavaho abantu bakisaza, bagashaka gukora imyigaragambyo, ukagaruka.”
Theo Bosebabireba avuga ko rimwe na rimwe agerageza kubifata nk’ibintu bisanzwe kugira ngo atabyishyiramo umutima cyane.
Ati: “Ngerageza kubyoroshya nkabifata nk’ibintu bito kugira ngo numve ari nk’ibintu binkwiye. Ariko hari igihe bimbana binini, bikambyibuhana.”
Ni ibintu avuga ko atabona mu Burundi gusa, ahubwo ko amaze igihe abibona mu Rwanda n’ahandi.
Ikimushimisha kurushaho ni uko bamwe mu bamukurikira ari urubyiruko ruto rutarigeze rumenya igihe yatangiraga umuziki. Bamwe bamubwira ko hari indirimbo ye bakunze kuva bakiri bato, ku buryo iyo bamubonye ku rubyiniro baba bashaka ko ayiririmba mbere yo kuva aho.
Burundi yongeye kumwereka igisobanuro cy’’imyaka 20 mu muziki
Uru rugendo aherutse gukorera mu Burundi ni kimwe mu bimwereka neza urugendo amaze gukora. Abantu benshi bitabiriye ibiterane, ubutumwa buratangwa, indirimbo ziraririmbwa, ndetse nk’uko Theo ubwe abivuga, hari benshi bamaze kwakira Kristo.
Kuri Theo, kuba umuntu umaze imyaka 20 muri studio ariko akacyumvikanisha indirimbo ze ku rubyiruko rwo muri iki gihe ni impano ikomeye. Ni yo mpamvu avuga ati: “Ni ugusenga Imana ikaduha imbaraga tugakora ibintu binini tukavuga ubutumwa mu rubyiruko.”
Kuri uyu 15 Nzeri 2026, ntabwo azizihiza gusa imyaka 20 amaze akandagije ibirenge muri studio. Azaba yibuka urugendo rw’umuhanzi watangiye afite bike, akora indirimbo zirenga 200 nk’uko yabivuze, akamenyekana mu Rwanda, mu Karere no mu bindi bihugu, akagera aho abantu bamwe batifuza ko ava ku rubyiniro.
Bougie [Buji] ashobora kutazayicana kuko azaba ari mu rugendo, ariko imyaka 20 yo kuririmba no gutwara ubutumwa bwo kwizera Imana ni yo izaba yizihizwa.