× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu Yesu atabwiye abigishwa be ibintu byose mbere y’uko agenda― Dr. Richard D. Land

Category: Bible  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Impamvu Yesu atabwiye abigishwa be ibintu byose mbere y'uko agenda― Dr. Richard D. Land

Dr. Richard D. Land, umwanditsi akaba n’umuyobozi mukuru w’inyandiko muri Christian Post, asobanura impamvu Yesu Kristo atabwiye abigishwa be ibintu byose mu gihe yari akiri kumwe na bo ku isi.

Dr. Richard D. Land yerekana ko ubushobozi bwabo bwo gusobanukirwa inyigisho zimwe na zimwe bwari bukiri hasi.

Mu nyandiko yasohotse ku wa 30 Ukwakira 2026, Land ashingira ku magambo ya Yesu ari muri Yohana 16:12-13, aho yavuze ko yari agifite byinshi byo kubabwira ariko ko batari bashoboye kubyakira icyo gihe. Yabasezeranyije ko Umwuka w’ukuri yari kubayobora mu kuri kose.

Uyu mwanditsi asobanura ko Yesu yari azi ko abigishwa be bari bakeneye igihe kugira ngo basobanukirwe neza ibintu byimbitse byerekeye umugambi w’Imana.

Avuga ko nyuma y’urupfu rwa Yesu, izuka rye no kuza k’Umwuka Wera kuri Pentekote, abigishwa bahawe ubushobozi bwisumbuye bwo gusobanukirwa ukuri ko mu Ijambo ry’Imana.

Land asaba Abakristo gusoma Ibyanditswe Byera byose, ariko akavuga ko ibitabo byo mu Isezerano Rishya, cyane cyane kuva mu Byakozwe n’Intumwa kugeza mu Byahishuwe, bifasha gusobanukirwa neza inyigisho za Bibiliya n’uburyo Imana yagiye ihishura umugambi wayo buhoro buhoro.

Yasoje agaragaza ko gusoma ibice bitandukanye bya Bibiliya bifatanyije ari ingenzi mu gusobanukirwa neza ubutumwa bwayo, aho gukoresha igice kimwe ukwacyo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.