Ku wa 11 Nzeri 2026, Ethiopia yinjiye mu mwaka mushya wa 2019, mu gihe ibihugu byinshi byo ku isi bimaze amezi arenga umunani biri mu mwaka wa 2026. Kuki ari uku bimeze?
Ibi ntibiterwa n’uko Ethiopia yaba iri inyuma mu iterambere cyangwa ngo ibe yaribeshye mu kubara imyaka, ahubwo bishingiye ku kuba ikoresha kalendari yihariye izwi nka kalendari ya Ethiopia cyangwa Ge’ez, itandukanye na kalendari ya Gregori ikoreshwa n’ibihugu byinshi ku isi.
Kalendari ya Ethiopia ifite amezi 13. Amezi 12 ya mbere agira iminsi 30 buri kumwe, mu gihe ukwezi kwa nyuma kwitwa Pagumen kugira iminsi itanu cyangwa itandatu bitewe n’uko umwaka umeze.
Umwaka mushya wa Ethiopia utangira ku itariki ya 11 Nzeri muri kalendari ya Gregori abandi bakoresha, cyangwa ku ya 12 Nzeri mu myaka ibanziriza umwaka usanzwe w’ikirenga. Ni yo mpamvu ku wa 11 Nzeri 2026, Abanyetiyopyia bizihije umunsi wa mbere w’umwaka wa 2019.
Meta Appz+2 isobanura impamvu Ethiopia ibara imyaka itandukanye
Itandukaniro rishingiye ku buryo kalendari ya Ethiopia ibara igihe cy’ivuka rya Yesu Kristo. Kalendari ya Gregori, ikoreshwa henshi ku isi, ishingira ku mibare yakoreshejwe n’umumonaki wo mu kinyejana cya gatandatu witwaga Dionysius Exiguus.
Ariko kalendari ya Ethiopia yakomeje gukoresha uburyo bwa kera bw’Abanyalegizandiriya, bwashyiraga itandukaniro ry’imyaka hafi irindwi kugeza ku munani hagati y’imibare y’izo kalendari.
Wikipedia igaragaza ko, igihe isi yo yinjiye muri 2026 ku wa 1 Mutarama, Ethiopia yari ikiri muri 2018. Ku wa 11 Nzeri 2026, ni bwo yinjiye muri 2019. Ibi bivuze ko Ethiopia idakoresha imibare mishya cyangwa ngo ibe yarasubiye inyuma mu mateka; ahubwo ikoresha uburyo butandukanye bwo kubara imyaka, bushingiye ku mateka y’idini n’umuco wayo.
The Times of India igaragaza Uko Abanyetiyopyia binjira mu mwaka mushya
Umwaka mushya wa Ethiopia witwa Enkutatash, ijambo risobanura “impano z’imitako” cyangwa “impano z’amabuye y’agaciro.” Ni umunsi wizihizwa n’imiryango, inshuti n’abaturage muri rusange.
Abantu barasurana, bakavuga ibyifuzo by’umwaka mwiza, bakarya amafunguro gakondo kandi abana n’urubyiruko bakambara imyenda mishya. Mu mico imwe n’imwe, abakobwa bateranya indabo zo mu gihe cy’impeshyi bakazihereza inshuti n’abavandimwe.
Kuri bamwe mu Bakirisitu bo muri Ethiopia, uwo munsi ugira n’uruhare mu mibereho y’idini, kuko kalendari ya Ethiopia ikoreshwa cyane no mu matorero ya Orthodox Tewahedo ndetse no mu yandi matsinda ya Gikristo yo muri ako karere.
Icyakora, Enkutatash ntabwo ari umunsi w’idini gusa; ni n’umunsi w’igihugu n’umuco, aho abantu benshi bawizihiza batitaye ku idini barimo.
Aho ibi bihuriye no kwemera Yesu nk’Umwami
Mbere y’igihe cya Yesu, abantu bakundaga kugaragaza igihe bavuga umwaka w’ingoma y’umwami cyangwa umutegetsi runaka. Urugero, Bibiliya ivuga “mu mwaka wa cumi na kabiri w’ingoma ya Dariyo,” cyangwa ikavuga imyaka y’ingoma z’abami ba Isirayeli n’u Buyuda. Icyo gihe, umwaka wabonekaga cyane cyane nk’igice cy’ingoma y’umutegetsi runaka.
Ariko nyuma y’ivuka rya Yesu Kristo, cyane cyane mu migenzo ya Gikristo, habayeho uburyo bwo kubara imyaka bushingiye ku gihe cya Kristo, ari bwo bwaje kumenyekana nka Anno Domini, bisobanura “umwaka w’Umwami.”
Ubu buryo bwashyizweho mu kinyejana cya gatandatu n’umumonaki witwaga Dionysius Exiguus, washakaga kubara imyaka ahereye ku ivuka rya Yesu.
Nubwo ubu buryo bwaje gukoreshwa cyane, abahanga bagaragaza ko Dionysius ashobora kuba yarashyizeho itariki y’ivuka rya Yesu itari yo neza, ku buryo Yesu ashobora kuba yaravutse mbere gato y’umwaka wa mbere wa Anno Domini.
Ibi ntibivuze ko abo muri Ethiopia batemera Yesu, ahubwo bivuze ko bakoresha uburyo bwabo bwa kera bwo kubara imyaka, bwagiye bukomeza kubaho mu muco no mu matorero yabo. Ethiopia yakiriye ubukirisitu kuva mu kinyejana cya kane, kandi kalendari yayo yakomeje gushingira ku murage w’ubukirisitu bwo hambere
Impamvu Ethiopia igeze mu wa 2019 mu gihe isi iri muri 2026, bifitanye isano no kwemera Yesu nk’Umwami