× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impamvu Abakirisitu bakuze bagomba kubahwa cyane nk’umutungo ukomeye w’itorero

Category: Ministry  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Impamvu Abakirisitu bakuze bagomba kubahwa cyane nk'umutungo ukomeye w'itorero

Abakirisitu bakuze bashobora kuba umutungo ukomeye w’itorero mu kurera abizera bashya, imwe mu mpamvu bakwiriye kubahwa.

Mu matorero menshi, cyane cyane ay’icyaro, usanga hari Abakirisitu bamaze imyaka myinshi bakurikira Kristo, ariko ubuzima bwabo n’ubunararibonye bwabo ntibihabwe agaciro gakwiriye. Umwanditsi Stephen James avuga ko abo Bakirisitu bakuze bashobora kuba umutungo ukomeye mu gufasha abizera bakiri bato gukura mu kwizera.

Kumara imyaka myinshi mu rusengero ntibihita bivuga ko umuntu afite ubwenge kandi ko akuze mu mwuka. Icyakora, umukirisitu ubuzima bwe bugaragaza ukwihana, urukundo no kwihangana ashobora kugira byinshi yigisha wa wundi utangiye urugendo rwo gukurikira Kristo.

Uwarokotse ibihe bikomeye, kubura uwo bashakanye, ibibazo by’umuryango cyangwa amasengesho yasaga n’aho atarasubizwa, ashobora gusangiza umwizera ukiri mushya uko yakomeje kwizera Imana muri ibyo bihe.

Bibiliya ishimangira ko kwizera gukwiye guhererekanywa hagati y’ibisekuru. Muri Zaburi 145:4 havuga ko “Ab’igihe kimwe bazashima imirimo ya’bakuze, bakabwira ab’ikindi gihe imbaraga zabo.” Na none, Tito 2:1-8 hasaba Abakirisitu bakuze, cyane cyane abagore bakuze, kugira uruhare mu kwigisha no kurera abakiri bato mu myitwarire iboneye.

Umwanditsi avuga ko ibyo umuntu amaze kunyuramo bishobora kuba isomo rikomeye kurusha imibare y’itorero.

Umupfakazi uba ushobora gutega amatwi umuntu wapfushije, umukirisitu ukuze wanyuze mu bukene cyangwa mu bihe by’amakuba, aba ashobora gufasha umwizera ukiri muto kumenya ko ibibazo atari ikimenyetso cy’uko Imana yamutereranye.

Ni yo mpamvu amatorero akwiriye guhuza Abakirisitu bakuze n’abakiri bato mu biganiro, gusenga hamwe no gusangizanya ubunararibonye. Bashobora kubazwa ibibazo nk’ibi: Ni iki wigeze gusobanukirwa nabi ku Mana ukiri muto?

Wakoze iki igihe isengesho ryawe ritasubijwe uko wari ubyiteze? Ni iki wifuza kuba warakoze ukundi mu rushako cyangwa mu kurera abana? Ni ikihe cyanditswe cyagufashije gukomeza kwizera Kristo?

Icyakora, ubunararibonye bw’umuntu ntibusimbura Ijambo ry’Imana. Inama zitangwa n’Abakirisitu bakuze zigomba kugenzurwa n’Ibyanditswe. Ariko itorero ntirikwiye kwirengagiza abantu bamaze imyaka myinshi biga gushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya yigisha.

Mbere yo gushaka izindi gahunda n’ibikoresho byo kurera abizera, itorero rikwiriye kubanza kureba umutungo rifite muri abo Bakirisitu bamaze imyaka myinshi bahamya ko Imana ari indahemuka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.