Kujyana abana mu rusengero bishobora rimwe na rimwe gusaba umubyeyi kwihangana no gushyiramo imbaraga, cyane cyane iyo abana bakiri bato. Ariko iyo umubyeyi abigize gahunda ihoraho, bishobora kugira uruhare rukomeye mu kubafasha kumenya Imana no gukurira mu kwizera.
Umwanditsi w’iyi nyandiko Andrew Davis avuga ko nubwo abana be bose bamaze gukura, akibuka ingorane zo gutegura abana be batanu ngo bajye mu rusengero, kubagezayo ku gihe no kubafasha kwitwara neza mu gihe cy’iteraniro. Nubwo bitari byoroshye, ashimangira ko byari bifite agaciro.
Yifashishije amagambo ya Yesu agaragara muri Matayo 19:14, aho yasabye ko abana bato baza aho ari kandi ko batabangamirwa, ndetse na Mariko 10:14, aho Yesu yanenze abigishwa be bashakaga kubuza abana kumwegera, avuga ko abana bakwiye kumenya ko bafite umwanya mu muryango w’ab’Imana kandi ko Yesu abifuza.
Dore impamvu eshatu ababyeyi bakwiye kujyana abana babo mu rusengero:
1. Kubafasha kumva no kubona Ubutumwa Bwiza
Nubwo umuryango wa Gikristo ukwiye kwigisha abana Ubutumwa Bwiza kuva bakiri bato kandi ukabikomeza buri munsi, David Andrew avuga ko ari ngombwa ko abana banabumva ku bandi bantu kandi bakabona uko ubwo butumwa bukorera mu buzima bwabo.
Kwigisha abana ko agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu bikwiye kuba kimwe mu byihutirwa ku babyeyi. Umwanditsi yibutsa amagambo ya Yesu yo muri Matayo 16:26 abaza icyo byamarira umuntu kunguka isi yose ariko akabura ubugingo bwe.
Mu rusengero, umwana ashobora kumva ubwo butumwa butanzwe n’abantu batandukanye—harimo umushumba, umubwiriza, umujyanama cyangwa undi mukristo. Ibi bishobora gutuma umwana yumva ukuri kw’Ijambo ry’Imana mu buryo butandukanye n’ubwo asanzwe yumva mu rugo.
Umwanditsi avuga ko hari igihe abana bashobora gutangira kutumva neza ubutumwa bw’ababyeyi babo kubera ko babwumva kenshi mu buryo bumwe. Ariko mu rusengero, Imana ishobora gukoresha umwigisha, umubwiriza cyangwa n’umwana mugenzi we kugira ngo amugezeho ukuri kw’Ijambo ryayo mu gihe gikwiye.
Ikindi ni uko umwana atumva gusa Ubutumwa Bwiza, ahubwo ashobora no kubona ingaruka zabwo mu buzima bw’abandi. Iyo abonye abagabo, abagore, abahungu n’abakobwa ubuzima bwabo bwarahinduwe n’Ubutumwa Bwiza, bishobora kumufasha gusobanukirwa ko kwizera Kristo atari amagambo gusa, ahubwo ko kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’umuntu.
Andrew Davis atanga urugero rwo gutekereza ku ngaruka zishobora guterwa no kumva inyigisho nziza buri Cyumweru mu gihe cy’imyaka 18. Avuga ko umuntu yakwibaza ingaruka z’inyigisho nziza zigera kuri 936 ku mutima w’umwana.
2. Kubereka ishusho yo kuramya Imana hamwe n’abandi bizera
Ubwami bwa Kristo burenze umuryango umwe. Umwanditsi yibutsa ko Imana yakoze mu buzima bw’abantu benshi cyane ku isi, mu bihe bitandukanye by’amateka.
Ibyahishuwe 7:9 havuga iby’imbaga nyamwinshi itabarika, iva mu moko yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose, ihagaze imbere y’intebe y’Imana iramya kandi ihimbaza Imana ku bw’agakiza kayo.
Nubwo nta muntu wabona amaso ku maso Itorero rusange rigizwe n’abizera bo ku isi yose no mu bihe byose by’amateka y’Itorero, umwanditsi avuga ko kuramya mu rusengero rw’aho umuntu atuye bishobora gufasha umuntu kugira ishusho yaryo.
Iyo abana bajyanye n’ababyeyi babo mu rusengero, babona abantu b’ingeri zitandukanye, bafite imyaka n’amateka bitandukanye, bahurira hamwe mu ndirimbo no mu kuramya Imana. Bityo, abana bashobora kubona n’amaso yabo ndetse bakumva n’amatwi yabo urukundo abo bizera bafitiye Yesu.
Ikindi, umwana agira amahirwe yo kumenya no kwibonera ibice by’ingenzi bigize imibereho y’itorero, birimo Ifunguro ry’Umwami ndetse n’umubatizo. Umwanditsi avuga ko ibi ari ibikorwa by’itorero bidashobora gusimbuzwa gusa kuba umuntu ari mu rugo wenyine.
Iyo abana babonye ibi bikorwa kandi bakabigiramo uruhare mu gihe bamara bakura, bishobora kubafasha gusobanukirwa ko umurimo w’Imana ari mugari cyane, ukaba warabayeho mu bihugu no mu bihe bitandukanye.
3. Kubatoza umuco wo kumvira itegeko ry’Imana
Impamvu ya gatatu umwanditsi agaragaza ni ugutoza abana kugira umuco wo kumvira Imana binyuze mu kujya mu iteraniro ry’abizera.
Aha yifashisha Abaheburayo 10:25, ahaburira Abakristo kutareka guteranira hamwe nk’uko bamwe babigize akamenyero.
Umwanditsi avuga ko imiryango ihuze ishobora kugwa mu mutego wo gutangira gusiba amateraniro kenshi. Hari n’abashobora gutangira kureba amateraniro kuri murandasi rimwe na rimwe, ariko nyuma bikababera akamenyero kubera ko biboroheye kurusha kujya mu rusengero.
Ariko nk’uko abisobanura, Bibiliya iburira Abakristo kudatererana gahunda yo guteranira hamwe no kuramya Imana.
Ku babyeyi, iki kibazo gifite n’indi ngingo: abana bahora bareba ibyo ababyeyi babo bakora kugira ngo bamenye ibyo bizera n’ibyo baha agaciro. Iyo umubyeyi yigisha umwana kubaha Imana ariko we ubwe akirengagiza kujya mu rusengero, umwana ashobora kubona itandukaniro hagati y’amagambo n’ibikorwa.
Ku rundi ruhande, iyo ababyeyi batoje abana kugira akamenyero ko kujya mu rusengero no kwifatanya n’abandi bizera, bashobora kuba bashyiraho umusingi w’imibereho yabo y’ukwizera mu gihe kizaza.
Andrew Davis asoza agaragaza ko Umukristo adakwiye kubaho nk’aho ashobora gukurikira Kristo ari wenyine, atagira uruhare mu muryango w’abizera.
Ku bw’ibyo, kujyana abana mu rusengero si gahunda y’umunsi umwe gusa, ahubwo bishobora kuba uburyo bwo kubatoza kumenya Ubutumwa Bwiza, kubona ubuzima bw’itorero no gukura mu muco wo kumvira Imana.
The Christian Post ducyesha iyi nkuru yanditse ko kujyana abana mu rusengero bishobora kuba igice cy’ingenzi mu burere bwa Gikristo, cyane cyane iyo biherekejwe no kubigisha Ijambo ry’Imana no kuribaho nk’urugero rwiza mu rugo.