Christ Penelope, umuvugabutumwa wo muri Afurika y’Epfo wavugaga ko imisuzi ye ikiza abantu, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.
Hari ibintu ubona bikagora ubwenge bwawe kubyemera, ariko inkuru y’umuvugabutumwa wo muri Afurika y’Epfo yigeze gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera uburyo budasanzwe yakoresheje nk’umuti ugamije gukiza abarwayi.
Uyu muvugabutumwa witwa Christ Penelope, washinze SevenFold Holy Spirit Ministries muri Siyandani Village, Giyani muri Limpopo, yamenyekanye cyane nyuma y’amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza aryamye cyangwa yicaye hejuru y’abayoboke be, bamwe bavuga ko yabasukaga imisuzi hafi y’amazuru. Ni amakuru paradise icyesha Sunday Independent
Mu mwaka wa 2020, Penelope yabwiye Daily Sun ko abantu bamushinja gusuhurisha abayoboke be imisuzi babeshya. Yagize ati: “I DON’T FART ON PEOPLE — I HEAL PEOPLE.”Yavugaga ko ibyo akora bitaturuka mu mubiri ahubwo ko bikorwa binyuze mu kwizera n’imbaraga za mwuka wera
Nyuma yaho, mu kiganiro na Drum, yasobanuye ko uburyo bwe bwo gukiza ari “ikimenyetso cy’imbaraga z’Imana.” Yavugaga ko mbere na mbere umuntu usaba igitangaza ashyirwa mu cyo yise “deep sleep”, hanyuma umwuka we ukegerezwa cyane amazuru kugira ngo ibyo yise “healing power”bibashe kwinjira mu mubiri.
Yabihuzaga na Yesu na Adamu
Penelope kandi yashatse gusobanura inkomoko y’uburyo bwe, avuga ko ari ibintu bifitanye isano n’ibikorwa byo muri Bibiliya.
Yavuze ko byatangiriye ku byo yise igihe Yesu yakandagaho Petero, ndetse anagereranya ibyo akora n’uko Imana yasinzirije Adam mbere yo kumukuramo urubavu rwavuyemo umugore akamwita Eva
Ibi ariko byatumye bamwe mu bayobozi b’amadini batabyakira neza. Daily Sun yatangaje ko hari abandi bavugabutumwa banenze uwo muhango, bavuga ko Bibiliya nta hantu ivuga ko kwicara cyangwa gukandagira abantu ari uburyo bwo kubakiza.
Inkuru yateje impaka ndende
Amafoto y’uyu muvugabutumwa akora ibyo bikorwa yakomeje gukwirakwira cyane, bituma abantu benshi bibaza niba koko ari uburyo bwo gukiza cyangwa niba ari imyitwarire idakwiye mu rusengero.
Nubwo Penelope yakomeje kuvuga ko ibyo akora bifite aho bihuriye n’imbaraga z’Imana kandi ko abantu bashobora gukira, nta gihamya ya siyansi yatangajwe muri izi nkuru yemeza ko imisuzi ishobora kuvura indwara.
East Coast Radio na yo yagaragaje ko nta bushakashatsi bwemeza ko ubwo buryo bwo gukiza bukora. Inkuru ya Christ Penelope rero yakomeje kuba imwe mu nkuru zidasanzwe z’abavugabutumwa zigeze gutwika imbuga nkoranyambaga muri Afurika y’Epfo.