× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndi ubuhamya buzima: Ijambo ryahindura ubuzima ryavuzwe na Germaine wo muri Alicia and Germaine

Category: Words of Wisdom  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ndi ubuhamya buzima: Ijambo ryahindura ubuzima ryavuzwe na Germaine wo muri Alicia and Germaine

Umuhanzikazi Ufitinema Germaine, uzwi mu itsinda Alicia na Germaine aho aririmbana na mukuru we Alicia Ufitimana, yatanze ubutumwa bukomeye bushobora kugira uwo buhindirira imyumvire.

Germaine yabitangaje kuri uyu wa 25 Nzeri 2026, abinyujije kuri nkuru ye ya Instagram, nyuma y’igihe gito asoje amashuri yisumbuye.

Mu butumwa bwe yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, Germaine yavuze ko ikintu yishimira cyane mu buzima bwe ari ukuba umukobwa w’Imana kuva ku munsi yavukiyeho.

Yavuze ko ubuzima bwe ari ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye, ndetse ko nubwo hari igihe umuntu ashobora kuva mu nzira nziza cyangwa akayoba, Imana itamutererana.

Germaine yagize ati: “Ikintu nishimira cyane ni uko nabaye umukobwa w’Imana kuva ku munsi navukiyeho. Ndi ubuhamya buzima. Nubwo hari igihe mva mu bwihisho bwa Data nkayoba, nta bwo ajya andeka ngo ngwe burundu.”

Yakomeje avuga ko Imana abantu basenga ari Se ubakunda, akaba ari n’Imana ibona kandi ikamenya ibibera mu buzima bwabo, kabone nubwo hari ibyo abandi bantu batabona.

Germaine kandi yagiriye abantu inama yo gushyira mu maboko y’Imana ibibazo n’intambara banyuramo, aho kubiremereza imitima.

Yagize ati: “Nubwo waba unyura mu ntambara zimeze zite, zose zishyire mu maboko yayo. Izabyitaho kandi ibintu byose bizongera gusubira mu mwanya wabyo.”

Uyu muhanzikazi yasoje ubutumwa bwe yibutsa abamukurikira ko umwanzi yatsinzwe, bityo ko umuntu atagomba kubaho mu bwoba cyangwa kwiheba.

Ubu butumwa bwa Germaine bwatanzwe bwiyongera ku bundi we na mukuru we banyujije mu ndirimbo nyinshi. Ufitinema Germaine azwi cyane mu itsinda Alicia na Germaine, aho akorana na mukuru we Alicia Ufitimana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aba bahanzi bamaze gukora indirimbo zirimo “Uriyo,” “Rugaba,” “Ibanga,” “Urufatiro,” “Ndahiriwe,” “Ibendera,” “Ihumure” na “Wa Mugabo,” zose zirimo amagambo ahindura ubuzima bwa benshi bo hirya no hino mu Rwanda no hanze ku bumva Ikinyarwanda.

Indirimbo yabo nshya yitwa “Ibanga,” irimo andi magambo yahindura ubuzima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.