× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitaramo cya True Promises cyari kubera muri Uganda cyasubitswe

Category: Choirs  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Igitaramo cya True Promises cyari kubera muri Uganda cyasubitswe

Igitaramo True Worship Live Concerts cyari giteganyijwe kubera muri Uganda cyasubitswe, nk’uko byatangajwe na True Promises Music ku wa 4 Nzeri 2026

Mu itangazo ryashyizwe hanze, True Promises Music ku bufatanye na RADZ Media Agency Uganda yavuze ko ibitaramo byari biteganyijwe ku wa 11 Nzeri 2026 i Kampala ndetse no ku wa 13 Nzeri 2026 i Mbarara bitakibaye ku matariki yari yarateganyijwe.

Abategura ibi bitaramo bavuze ko isubikwa ryabaye nyuma y’“ibibazo bitari byitezwe byavutse mu gihe cyo gutegura ibirori”, bituma hafatwa umwanzuro wo kwimurira ibitaramo ku yandi matariki.

True Promises Music yasabye imbabazi ku bantu bose bashobora kubangamirwa n’iri hinduka, inashimira abafana, abaterankunga n’abandi bose bakomeje kubashyigikira.

Abategura bavuze ko amakipe yabo ari gukorana kugira ngo arangize imyiteguro ikenewe, maze amatariki mashya y’ibitaramo atangazwe vuba akimara kwemezwa.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Instagram, True Promises Music yagize iti: “True Worship Live Concerts-Uganda cyimuriwe amatariki. Tuzayabatangariza vuba.”

Basabye abantu gukomeza gukurikira itangazo ryemewe rya True Promises Music kugira ngo babone amakuru yizewe ku matariki mashya.

Igitaramo cya True Worship Live Concerts muri Uganda cyimuriwe amatariki, ariko ntaratangazwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.