× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igiraneza Berry Bernice yatanze ijwi ry’ihumure mu ndirimbo nshya ’Afterlife’ - VIDEO

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Igiraneza Berry Bernice yatanze ijwi ry'ihumure mu ndirimbo nshya 'Afterlife' - VIDEO

Umuhanzikazi Igiraneza Berry Bernice, ukorera umurimo w’Imana mu Burundi no mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Afterlife".

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi ze zatumye abamwumvise bamenya ko Imana yahaye umugisha urugendo rwe rw’umuziki nk’iyitwa "Defender" na "Niko Namusanze", zose zikomeje kwereka abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umwihariko n’impano itangaje uyu muhanzikazi yifitemo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki ya 14 Kanama 2026, ni bwo Berry Bernice yamuritse amashusho (Official Video) y’iyi ndirimbo ye nshya "Afterlife" binyuze ku rubuga rwa YouTube.

Mu butumwa bugufi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ngo bugere ku bakunzi b’iyobokamana, Berry Bernice yavuze ko iyi ndirimbo ari ijwi ry’ihumure n’akanyamuneza kenshi rishingiye ku kwizera no kubaho ubuzima bwiza bwa nyuma y’iyi si burangwa no kuba hafi ya Yesu Kristo.

Yagize ati: "Nta kibazo n’icyo waba waranyuzemo mu gihe cyashize cyangwa amakosa yose waba warakoze. Iyo urungitse ubuzima bwawe mu maboko ya Yesu Kristo, aguhindura icyaremwe gishya kandi akagukiza umubabaro wose.

Iyi ndirimbo ije kwibutsa imitima y’abantu ko guhitamo Imana ari byo bitanga ibyiringiro by’ubuzima buzaza."

Umwihariko n’abakoze kuri iyi ndirimbo

Iyi ndirimbo "Afterlife" yaje iherekejwe n’amashusho meza cyane agaragaza impano y’uyu muhanzi mu miririmbire mu njyana za Afropop na R&B, ari nako bitanga ishusho nshya mu muziki wa Gospel ukorwa n’urubyiruko rwo mu akarere k’Ibiyaga Bigari.

Abanditsi: Indirimbo yanditswe n’umwanditsi w’abahanga witwa El Malakay.

Uwayikoze mu majwi (Audio Producer): Yatunganyijwe n’umuhanga Producer Santana Sauce.

Uwayoboye Amashusho (Video Director): Amashusho yafashwe akanatunganywa mu buryo bugezweho na Director C.

Uyu muramyi ni umwe mubo kwitega mu kiragano gishya cya Gospel

Usibye impano ye mu muziki, Igiraneza Berry Bernice aracyari umunyeshuri mu cyiciro cya kaminuza muri Kepler College ifatanyije na Southern New Hampshire University (SNHU) ishami ryo mu Rwanda, aho n’ubundi akomeza kurangwa n’ishaka ryo kwamamaza ubutumwa bwiza ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram na TikTok.

Paradise.rw irashishikariza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gushyigikira uyu muhanzikazi, basura imbuga ze zose zicuruza umuziki nka Spotify na Apple Music, ndetse bagasangiza abandi ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya "Afterlife".

Uretse kugira ijwi riryohereye uyu muramyi ni umubyinnyi mwiza

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AFTERLIFE" YA BERRY BERNICE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.