× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Idrissa yasubije Vestine mu ibaruwa inenga ibitangazamakuru bifata uruhande rumwe

Category: Amakuru  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Idrissa yasubije Vestine mu ibaruwa inenga ibitangazamakuru bifata uruhande rumwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, bakomeje kuba mu makimbirane yagejeje ku rukiko, aho buri ruhande rwatangaje ibijyanye n’ibibazo bivugwa mu rushako rwabo.

Vestine na Idrissa bashyingiranywe ku wa 5 Nyakanga 2025, ariko nyuma y’amezi make, mu Ugushyingo 2025, Vestine yatangiye kugaragaza ko hari ibibazo mu rushako rwabo. Ku wa 14 Nzeri 2026, yatangaje ko yatangiye inzira y’amategeko yo gushaka gutandukana burundu n’umugabo we.

Mu byo Vestine yavuze, yagaragaje ko hari amakuru n’ibimenyetso avuga ko Idrissa yaba yaragiranye imibonano mpuzabitsina n’abakobwa babiri ndetse akaba yarateye inda umwe muri bo. Ibyo yabifashe nk’imwe mu mpamvu zatumye afata icyemezo cyo kujya mu nzira y’amategeko.

Idrissa yahakanye ibyo birego, avuga mu nyandiko yashyikirije urukiko ko ibyo Vestine yavuze bitabayeho.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, Ishimwe Vestine yashyize ahagaragara ibaruwa ndende yanditse mu Kinyarwanda, avuga ku byo yanyuzemo mu rushako rwe, anavuga ko ashaka ko amagambo ye yaba isomo ku bakobwa n’abagore banyura mu bihe bisa n’ibyo avuga ko yanyuzemo.

Hadaciye kabiri, ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, Idrissa Jean Luc Ouédraogo na we yashyize kuri Instagram ibaruwa avuga ku bibazo by’uru rugo, asaba ko amakuru ajyanye n’umuryango we atafatwa nk’imikino cyangwa amakimbirane yo gushyirwa mu ruhame, ahubwo ko ukuri kwashyirwa ahagaragara hifashishijwe ibimenyetso n’inzira zemewe n’amategeko.

Yagaragaje ko atifuza gushinja cyangwa guhakana amakuru ataragenzuwe n’ibimenyetso, anasobanura impamvu yasabye ko hakorwa isuzuma rya DNA ku mwana avuga ko ari uwe.

Dore ibaruwa ye mu Kinyarwanda, kuko yayanditse mu Cyongereza:

Kuri buri wese
Ndashaka gusangiza abantu uruhande rwanjye ku nkuru ijyanye n’ibibazo bwite n’ingorane zagiye zivugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ku rushako rwanjye n’ubuzima bwite.

Mbere na mbere, sinifuza ko ibibazo by’umuryango wacu bihinduka amakimbirane y’abantu bose cyangwa inkuru y’itangazamakuru yo kwidagadura. Icyifuzo cyanjye ni uko ukuri kwagaragazwa hifashishijwe ibimenyetso kandi bigakorerwa mu nzira z’amategeko ziboneye.

Ninjiye muri uru rushako mfite urukundo nyarwo n’icyizere cyo kubaka umuryango ukomeye. Ariko nyuma haje kuvuka ibibazo, cyane cyane nyuma y’uko umugore wanjye ajya muri Canada. Kuva icyo gihe, ibintu byarahindutse cyane, kandi twagize ukutumvikana hamwe n’ibibazo byinshi.

Ku birego bitandukanye n’ibihuha bivuga abandi bantu, mpisemo kubirekera inzego zibifitiye ububasha. Sinifuza gushinja umuntu uwo ari we wese, kandi nta n’ubwo nshaka kwemeza cyangwa guhakana amakuru ataragenzuwe n’ibimenyetso.

Ku kibazo cy’umwana wanjye n’impamvu nasabye isuzuma rya DNA, intego yanjye yari ukumenya ukuri gushingiye kuri siyansi gusa, no kumenya umwanya wanjye nka se. Ntabwo nabikoze kugira ngo ngire uwo ntesha agaciro cyangwa ngo nongeremo amakimbirane.

Ndacyubaha kandi mpa agaciro umugore wanjye ndetse n’ibihe byiza twasangiye. Sinifuza ko ibibazo byaje nyuma bisiba ibyiza byose twubakanye. Niba hari uburyo bwo gukemura ibi bibazo no kongera kubaka icyizere hagati yacu, bizasaba ukuri, kubahana no kuba impande zombi zabyifuza.

Ndasaba kandi rubanda n’itangazamakuru kwirinda gufata imyanzuro ishingiye ku ruhande rumwe cyangwa ku bihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Nzajya nsubiza ibibazo ibyo ari byo byose nkoresheje inzira ziboneye kandi mu buryo bwubahiriza amategeko n’ukuri.

Icya nyuma, nemera cyane ko umwana wacu atagomba gukoreshwa nk’igikoresho mu makimbirane yacu. Ibirebana n’umwana bigomba gukemurwa mu buryo burengera imibereho ye n’inyungu ze.

Murakoze ku bw’ubwumvikane bwanyu no kubaha ubuzima bwanjye bwite.

Idrissa
IDRISSA
22 Nzeri 2026

Ibi bije mu gihe urubanza rw’ubutane rwabereye mu Rukiko Rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 14 Nzeri 2026, ubwo habaga iburanisha ritegura urubanza. Impande zombi zari zihagarariwe n’abanyamategeko.

Ku wa 17 Nzeri 2026, Idrissa na we yagejeje mu Rukiko Rw’Ibanze rwa Kicukiro ikindi kirego kijyanye n’umwana avuga ko yabyaranye na Vestine. Yasabye urukiko gutegeka Vestine kumwemerera kubona uwo mwana, ndetse asaba ko hakorwa isuzuma rya DNA kugira ngo hamenyekane niba ari se w’umwana mu buryo bwa gihanga.

Ibaruwa ya Vestine Idrissa yasubije ni iyi

Nari guceceka nk’uko bisanzwe, sinkuganirire ibi, ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abari gukura batazanyura mu byo nanyuzemo batabizi. Nubyumva uzabibabwire cyangwa ujye ubanyereka ubaganirira iyi Nkuru ya Ishimwe!!

Uko byatangiye..

Yari umukobwa wakuriye mu muryango ukijijwe, akurira mu rusengero nk’abandi, ariga asoza amashuri yisumbuye.

Umunsi ayasoza ni bwo yinjiye mu butayu bwe. Ubwo yinjiyemo nta mazi, cyane ko ibyitwa ubuzima nyuma y’intebe y’ishuri atagize amahirwe yo kububamo, mu gisa n’ubufindo bw’amarangamutima. Yakunze umuntu wamwize cyera, we atamuzi cyane, yafashe akanya akitegereza inyenyeri yari imaze imyaka ine yaka. Nuko agambirira kuyizimiza nk’itarigeze inyenyeza na gake.

Yitwaje akarimi n’uduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Maman ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi, ngo ahweze atahure umugambi wa sekibi, ahubwo yagize ngo arakunzwe, ibi ariko bidasanzwe.

Amatwi araziba, ahunga inama, ntiyongera kumva inama z’abamukuriye, amarangamutima yari yamuyoboye, atazi ko uwo muntu yari yarubatse, afite undi muryango ndetse n’abandi bana. Uwo mukobwa yagendeye ku byo yamubwiye n’uburyo yitwaraga nk’umuntu utagira icyaha na kimwe, uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko ni uko ameze.

Tega amatwi, nkukomereze inkuru, wowe dusangiye umusaraba. Nguwo nyiramamirwa wange, nkwibutse ko atazi indi si itarimo abasenga n’abiyiriza ngo bamese ibishura. Hutihuti no mu rugo, pooo!! Akihagera ahasanga amahano, ahitamo kunuma no kwihangana, yasoma Bibiliya iti: urukundo rwihanganira byose kandi ibihe byose.

Yabonye bisaze ubwenge bwe, ku buryo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye bitewe n’ibyo yabonaga buri munsi, atabashaga no kubwira undi muntu, baba ababyeyi be, abavandimwe be ndetse n’inshuti, ku buryo yageze aho atekereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi. Yabitekereje kenshi cyane.

Gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze. (Glory to God) Gusa aho kuguhomba yaguhombya koko!!

Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa ni uko hari umuhamagaro uri ku buzima bwe kandi ukomeye, wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura. Ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro w’uwo mukobwa, ariko Imana ntiyabyemera. Yashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kumubuza kujya muri studio, ashaka no kumutandukanya n’uwo baririmbana, gusa byo ntabwo byashobotse.

Yamutandukanije na management ye, abigeraho azi ko umuhamagaro uhagarara, gusa ni bwo wari utangiye!!

Abonye ko atahagarika umuhamagaro w’uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye, atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry’uwo mukobwa. Atangira kuvuga ko uwo afata nk’umubyeyi we, bamaranye imyaka igera muri itanu, ari we se w’umwana, kandi azi ukuri kuri mu mutima we ko ari ibinyoma.

Yishyura umuhisi n’umugenzi ati: nimumuharabike rwose, mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe nahinduriye ubuzima. Ariko Mana we!!

Ese nakubwiye ibyo uko babyaranye!! Mu buzima bugoye uri bugere ku isi, ntakimubuza araza. Umubyeyi n’uwo atwite, Uwiteka yabanyujije mu myanya y’intoki y’uwo mugabo!!! Ahunga atwite, aza kubyarira i Bwotamasimbi.

Yirinda kumwereka umwana we, mu bushyamirane ategereje igihe cy’umutuzo ngo amumurikire imbuto ye!! Akomeza kurindira uburyo bwiza papa w’umwana yabona umwana we!! Atitaye ku nzika iyari yo yose.

Umugabo yivuye inyuma akora agato n’akanini kugira yice izina ry’uwo mukobwa, ndetse yishyura abahemu bashoboka, babeshya ko yabubakiye iwabo inzu, kandi azi ukuri ko nta byo yakoze.

Buretse mbanze ngire inama aba batangaza inkuru, nubwo ntabarusha rwose. Aya manyazi y’amafaranga mwariye aranduye rwose!! Yego uyu munsi yagira ibyo agufasha peh, gusa ntibizaramba. Ejo n’ejo bundi uzabyara umwana wawe, yaca mu byo uwo uri gusebya ari kunyuramo.

Amafaranga ni bwo nemeye ko ari umuzi w’ikibi cyose koko!! Bibiliya Yera iti: “Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.” 1 Timoteyo 6:10

Reka mpinire aha hafi. Nkwandikiye iyi baruwa ngo nkomeze abagore n’abakobwa bari kunyura mu bihe bimeze nk’ibyo uyu mwana yanyuzemo. Mukomere, Imana irabakunda, ibitayeho kandi ubuzima bwanyu buri mu biganza by’Imana. Mwitinya, ntiyabibagiwe kandi izabacira inzira.

Abatarashaka bo, mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana. Musenge cyane ubudasiba kandi muzagira ingo nziza. Ibyo mubona ntibikabace intege, ahubwo mubyigireho, bizabafasha. Imana irabakunda kandi ntizabatererana.

Iyabanye na Ishimwe mu majoro y’amarira, inda yenda kwikuramo, iriho kandi irashoboye. Nibimukundira azatanga ubuhamya kandi ni isomo ryiza ryo kwigisha urubyiruko, cyane uru rwo mu nsengero.

Mugore urira, humura kandi uhobere ubuzima.

Mukunzi wa Ishimwe na Mwenenyina Kamikazi, wowe ubasengera ngo amavuta adakama muri bo, Imana ikwagure. Senga cyane ubu. Urugamba rurakomeye kurusha mbere, gusa byibuze abarwana barahumutse kandi ntibazandavurira ibiryo byo muri Egiputa na rimwe.

Vuba aha intashyo zabo ziraza mu yindi baruwa yitwa #IBIHE!

“Kuko Umwami Imana azantabara, ni cyo gituma ntamwara.”

Muri ibyo bihe by’amakimbirane, Vestine na Dorcas basohoye indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana yitwa “Ibihe”, irimo amagambo avuga ku bihe bikomeye, imitwaro, gutabarwa n’Imana no guhinduka kw’ibintu. Muri iyo ndirimbo baririmba bagira bati: “Ya mitwaro urayimuye”, ndetse bati: “Yesu sinzi uko uhinduye ibihe.”

Idrissa yikomye itangazamakuru na rubanda baca urubanza kandi bumvise uruhande rumwe

Ibaruwa ya Vestine

Idrissa yasubije Vestine mu ibaruwa inenga ibitangazamakuru bifata uruhande rumwe

Vestine na Dorcas bafite indirimbo nshya bise ibihe. Yumve kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.