× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Icyatumye ’Umutambyi Mukuru’ ya Ben and Chance na René and Tracy iba indirimbo ikomeye

Category: Artists  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Icyatumye 'Umutambyi Mukuru' ya Ben and Chance na René and Tracy iba indirimbo ikomeye

Ku wa 27 Kanama 2026, abahanzi Ben & Chance, bafatanyije na René Patrick & Tracy, bashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Umutambyi Mukuru”.

Iyi ndirimbo yahise ikurura abantu benshi, cyane cyane abakunzi b’umuziki wa Gospel, kubera ubutumwa bwayo bushingiye kuri Yesu Kristo n’igitambo cye.

Yanditswe na Serugo Benjamin, ikaba yarakozwe mu buryo bwagutse, aho abahanzi bayihuriyemo n’abaririmbyi b’amajwi aherekeza ndetse n’abacuranzi batandukanye.

Mu magambo agize indirimbo, abahanzi bavuga ku mugambi w’Imana wo kuva kera, ku mwana wayo, ndetse no kuri Yesu waje kugira ngo azane agakiza n’ubugingo buhoraho.

Hari kandi amagambo agaruka ku “Mutambyi Mukuru”, ushohora gukiranuka kw’Imana kandi agasohoza umurimo abatambyi bo hambere bananiwe gusohoza.

Indirimbo irimo amagambo yo guhimbaza no gushimira Imana, aho igira iti: “Ndagushima Mana, wangiriye neza.” Ibi bituma ubutumwa bwayo bushingira cyane ku gushima Imana no kwibuka ibyo yakoreye abayizera.

Iyi ndirimbo kandi yaherekejwe n’abaririmbyi b’amajwi atandukanye barimo aba Soprano, Alto na Tenor, bituma igira ijwi ryagutse kandi rihuza abantu benshi mu kuramya.

Mu gihe gito cyane nyuma yo gushyirwa hanze, amashusho ya “Umutambyi Mukuru” yari amaze kurebwa n’abantu ibihumbi, agaragaza ko indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Ben & Chance basanzwe bafite abakunzi benshi

Ben & Chance ni umugabo n’umugore bazwi mu muziki wa Gospel, aho usanga bakora nk’abaririmbyi, abanditsi b’indirimbo ndetse na Ben akaba na Pasiteri. Umuyoboro wabo wa YouTube ufite abarenga 407,000, mu gihe indirimbo zabo nyinshi zimaze kurebwa na miliyoni z’abantu.

Mu ndirimbo zabo zamamaye cyane harimo “Yesu Arakora”, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 10, “Zaburi Yanjye” imaze kurebwa abarenga miliyoni 7, ndetse na “Igikombe Cyanjye”, “Amarira”, ….”

Hari kandi indirimbo “Urupfu”, Ben & Chance baririmbanye na René & Tracy, na yo imaze igihe ifite abakunzi benshi.

René Patrick & Tracy na bo bafite umwihariko wabo

René Patrick & Tracy ni couple izwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Biyemeje kugeza ku bantu ubutumwa bushingiye ku murimo wa Kristo, binyuze mu mushinga wabo wa “In Christ Now,” igitaramo bavuga ko kizaba ngarukamwaka.

Mu ndirimbo zabo zimaze gukundwa harimo “Jehovah”, imaze kurebwa inshuro zirenga 462,000, “Niryubahwe” imaze kurenga 206,000, na “Imirimo Yawe (Irivugira)”, imaze kurebwa abarenga 178,000….

Ibi byatumye ubufatanye bw’aba bahanzi bombi muri “Umutambyi Mukuru” butegerezwa n’abakunzi benshi b’umuziki wa Gospel, kugeza ubwo indirimbo isohotse bakayisamira mu bicu.

Indirimbo yatangiye urugendo rwayo neza

Indirimbo nshya Umutambyi Mukuru yafatiwe amashusho muri Wells Salvation Church Rwanda, ikorerwa umuziki na Khrisau, mu gihe amashusho yayobowe na Kavoma. Abandi bahanzi n’abacuranzi batandukanye bagize uruhare mu kuyitunganya, harimo na TNT Band Rwanda.

Icyatumye benshi bayitaho ni uko itaje gusa nk’indirimbo nshya y’abahanzi bazwi, ahubwo yaje ifite ubutumwa bwimbitse ku murimo wa Kristo nk’Umutambyi Mukuru, ibushyira mu ndirimbo ishobora kuririmbwa mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana.

“Umutambyi Mukuru” rero ishobora kuba imwe mu ndirimbo zizakomeza kuvugwa cyane muri Gospel nyarwanda muri iki gihe, cyane cyane bitewe n’ubufatanye bw’abahanzi bafite abakunzi benshi, ubutumwa bw’indirimbo ndetse n’umwimerere w’amajwi n’amashusho yayo.

Ku bakunzi ba Gospel, iyi ni imwe mu ndirimbo nshya bashobora gutega amatwi no kuyisangiza abandi, cyane cyane abakunda indirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana.

REBA IYI NDIRIMBO WIYUMVIRE UKO AMAJWI YABO YAHURIYE HAMWE ARI KUGERA KU MUTIMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.