× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo urubyiruko rwa AEBR rwungukiye mu gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda

Category: Ministry  »  2 weeks ago » 

Ibyo urubyiruko rwa AEBR rwungukiye mu gusura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora u Rwanda

Urubyiruko rusengera muri AEBR Kacyiru rwasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda, iherereye ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, rwigishwa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse rushishikarizwa kuyigiraho amasomo y’ubumwe, gukunda igihugu, kwitanga no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.

Uru rugendo rwabaye ku wa 15 Kanama 2026, rugamije gufasha urubyiruko kurushaho kumenya amateka y’igihugu, by’umwihariko urugendo rw’Abanyarwanda rwagejeje ku kubohora u Rwanda, no gutekereza ku nshingano zarwo mu gusigasira ibyagezweho no kubaka ejo hazaza.

Bamenye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Ushinzwe kwakira no kuyobora abasura iyi Ngoro, Alfonsine Mukamana, yasobanuriye uru rubyiruko amateka y’u Rwanda, arimo ivangura n’itotezwa ryakorewe Abatutsi kuva mu 1959 n’uburyo ayo mateka yakomeje no mu myaka yakurikiye ubwigenge bw’u Rwanda mu 1962.

Yagarutse kandi ku Banyarwanda bari barahungiye mu bihugu bitandukanye, n’uburyo bamwe muri bo bashatse inzira yo gutaha no kugira uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Uru rubyiruko rwa AEBR Kacyiru rwasobanuriwe kandi amateka y’ishingwa rya RPA mu 1987, ryaje kuvamo RPF, ndetse n’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990, ruyobowe na Maj Gen Fred Gisa Rwigema wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA.

Nyuma y’urupfu rwa Rwigema, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yafashe inshingano zo gukomeza kuyobora urwo rugamba, rwaje kugera ku ntsinzi ubwo Ingabo za RPF zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 4 Nyakanga 1994, ni bwo ingabo za RPA zabohoye u Rwanda, hatangira urugendo rushya rwo kongera kubaka igihugu. Imyaka 32 irashize u Rwanda rubohowe.

Uru rubyiruko rwasobanuriwe ibikorwa byaranze urwo rugamba, birimo kubohora imfungwa muri Gereza Nkuru ya Ruhengeri no kugera ku Mulindi w’Intwari, ahagize uruhare rukomeye mu mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Abasore n’inkumi ba AEBR Kacyiru banasuye inyubako zitandukanye zifite amateka yihariye, zirimo aho Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yararaga mu gihe cy’urugamba ndetse n’indake yakoreshaga mu itumanaho no mu gutegura ibikorwa by’urugamba.

Mu kiganiro na InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, umwe mu rubyiruko rwitabiriye uru rugendo, Bayizane Satisfiette, yavuze ko ibyo yabonye n’ibyo yigishijwe byatumye arushaho gusobanukirwa igiciro cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati: “Nari nsanzwe nzi ko igihugu cyacu bakibohoye, gusa uyu munsi nyuma y’uru rugendo biratandukanye. Ntabwo byari imikino, ahubwo byabaye ngombwa ko batanga ibitambo ku bwacu kugira ngo tubeho kandi mu mahoro. Batanze ubuzima bwabo ndetse banyura mu bikomeye ku bw’u Rwanda.”

Yavuze ko nk’umukobwa w’Umukristo, isomo rikomeye yakuyemo ari ugukunda igihugu no kubishishikariza abo aruta, ndetse no guha agaciro abayobozi b’igihugu kubera uruhare bagira mu kuyobora no kurinda ibyagezweho.

Yasabye kandi urubyiruko kwigirira icyizere no gukorera igihugu, aho gutekereza ko buri gihe rwakenera ubufasha bw’abandi.

“Urugendo rwo kumenya no gukunda igihugu dukwiye kurukora buri munsi”

Eric Ishoborabyose, uhagarariye urubyiruko muri AEBR Kacyiru, yavuze ko kumenya amateka ari ingenzi cyane muri iki gihe Isi iri gutera imbere ku muvuduko ukomeye, cyane cyane mu ikoranabuhanga no ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Urugendo rwo kumenya no gukunda igihugu ni urugendo dukwiye gukora buri munsi kandi tukabimenyesha abandi.”

Yavuze ko imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma amateka agorekwa, bityo urubyiruko rukaba rufite inshingano yo kumenya ukuri kugira ngo rubashe gusangiza abandi no gukosora amakuru atari yo.

Ati: “Turi mu Isi iri ku muvuduko uhambaye, aho usanga abantu benshi bagoreka amateka kuri murandasi. Rero ni byiza ko menya amateka kuko nzayakoresha nkosora abayagoreka, cyane ko baba batageze aho ibikorwa byo kubohora igihugu byabereye.”

Eric yavuze ko umukoro w’urubyiruko ari ugutanga amakuru y’ukuri ashingiye ku byo rwabonye n’ibyo rwize, ashimangira ko rukwiye kwihesha agaciro no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Ati: “Igihugu cyangijwe n’urubyiruko ariko cyongera kubakwa n’urubyiruko. Tugomba kwirinda umutima wo gushaka kwihorera, ahubwo tukagira icyerekezo cyiza cy’u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Yasabye urubyiruko guha agaciro igihugu rufite uyu munsi, kukigirira akamaro no gukoresha amahirwe rufite mu kugiteza imbere.

“Tubanza kugira igihugu mbere yo kugira itorero”

Rev. Pastor Kubwimana Elie, Umuvugizi Wungirije w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), yavuze ko gutegura uru rugendo byaturutse ku ntego za AEBR zo kwita ku mibereho myiza y’abakristo, aho ubutumwa bwiza butagarukira gusa ku kwigisha iby’umwuka.

Ati: “Ikintu cyatumye dutegura uru rugendo rwo kujya kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, bishingira ku ntego zacu za AEBR, aho tutigisha ubutumwa bwiza gusa ahubwo tunita ku mibereho myiza y’umukristo. Ibyo bituma dukurikirana amateka y’igihugu cyacu, kuko umukristo aba mwiza mu gihe ari mu gihugu cyiza.”

Rev. Kubwimana yavuze ko uru rugendo rwari rufite n’isano n’ivugabutumwa AEBR ikorera ku mbuga nkoranyambaga, aho urubyiruko rukurikira inyigisho zitandukanye ariko rimwe na rimwe rukagira ibibazo bijyanye n’amateka y’igihugu.

Ati: “Twatekereje ko twajyana urubyiruko ku Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu kugira ngo tubongerere ubumenyi.”

Ku bijyanye n’isano iri hagati y’ubukristo no gukunda igihugu, Rev. Kubwimana yavuze ko kuba Umukristo bidakuraho kuba Umunyarwanda, kandi ko gusigasira igihugu ari inshingano ya buri wese.

Ati: “Umuntu aba Umukristo ariko aba avuye mu gihugu, kuko tubanza kugira igihugu mbere yo kugira itorero. Bityo abakristo bagomba kugira umwanya wo kwiga aya mateka hanyuma bakanasigasira ayo mateka.”

Yongeraho ati: “Uramutse ufite indangagaciro za gikristo udafite ubunyarwanda, icyo gihe ubukristo bwaba bupfuye.”

Urubyiruko rwasabwe gukoresha amahirwe igihugu gifite

Rev. Kubwimana yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwaranzwe n’indangagaciro zirimo kwitanga, kugira ishyaka, ubumwe no kugira icyerekezo, ashimangira ko ari amwe mu masomo akomeye urubyiruko rw’iki gihe rukwiye kuruvanamo.

Yasabye urubyiruko kugira ishyaka mu byo rukora no kwigomwa bimwe mu bishobora kurutesha icyerekezo, birimo ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Yanasabye urubyiruko gushyira hamwe kugira ngo rubashe gukoresha neza amahirwe ari mu Rwanda.

Ati: “Gushyira hamwe bizajya bituma dusangira amahirwe ahari, cyane ko mu Rwanda hari amahirwe menshi.”

Uru rugendo rwo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda ku Mulindi w’Intwari rwabaye umwanya wo kwibutsa urubyiruko ko amateka atari ayo kumenya gusa, ahubwo ko akwiye kurufasha gusobanukirwa inshingano zarwo muri iki gihe.

Abitabiriye uru rugendo basabwe gukunda igihugu, kukigirira akamaro, kwirinda amacakubiri no kugira uruhare mu gusigasira ubumwe, amahoro n’ibyagezweho.

Isomo nyamukuru uru rubyiruko rwatahanye ni uko kumenya aho igihugu cyavuye bifasha buri Munyarwanda gusobanukirwa neza aho agomba kukigeza.

Urubyiruko rwa AEBR rwasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.