× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo umugore urengeje imyaka 50 akwiriye gukora buri munsi kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza

Category: Health  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibyo umugore urengeje imyaka 50 akwiriye gukora buri munsi kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza

Abagore barengeje imyaka 50 bagirwa inama yo kwita ku mirire, gukora imyitozo ngororamubiri, gusinzira neza no gukomeza kugirana imishyikirano myiza n’abandi, kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bwabo uko imyaka igenda yiyongera.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The Washington Post ku wa 2 Ugushyingo 2026, Dr. Dana Gossett, inzobere mu buvuzi bw’imyororokere y’abagore, agaragaza ko impinduka z’imisemburo ziterwa n’igihe cyo gucura zishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umugore.

Izo mpinduka zirimo kugabanuka kw’imbaraga z’imikaya n’ubucucike bw’amagufa, ndetse no kwiyongera kw’ibyago byo kurwara indwara z’umutima na diyabete.

Dr. Gossett asaba abagore kurya indyo yuzuye irimo poroteyine, imboga n’imbuto, bakagabanya isukari n’ibiribwa birimo ibinyampeke bitatunganyijwe neza.

Anashimangira akamaro ko gukora imyitozo ngororamubiri, nko kugenda n’amaguru, kubyina cyangwa gukora imyitozo ikomeza imikaya n’amagufa.

Ku bijyanye no gusinzira, abagore bagirwa inama yo kugira amasaha ahoraho yo kuryama, kugabanya ikawa n’inzoga, ndetse no kugana abaganga mu gihe ibibazo byo gucura bibabuza gusinzira neza.

Yibutsa kandi ko kugirana ubucuti n’abandi, kuganira n’inshuti n’abagize umuryango no kwirinda kwigunga bibafasha mu buzima bwo mu mutwe.

Avuga ko nta muti umwe ushobora gukuraho impinduka zose ziterwa n’imyaka, ahubwo ko ari ngombwa kwita ku byo umuntu ashobora guhindura mu mibereho ye ya buri munsi.

Izi nama zigaragaza ko kurenza imyaka 50 atari iherezo ry’ubuzima bwiza, ahubwo ko ari igihe cyo kurushaho kubwitaho kugira ngo umuntu akomeze kubaho afite imbaraga n’ubuzima bwiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.