Mu gusoza igiterane mpuzamahanga cya All Women Together Conference 2026, Apôtre Alice Mignonne Kabera yasengeye abashumba b’abagore 25, anasengera abakozi b’Imana barenga 300 bagiye gufasha mu murimo w’ivugabutumwa mu nzego zitandukanye.
Iki gikorwa cyabaye kimwe mu byaranze umunsi wa nyuma w’iki giterane cyamaze iminsi itanu kibera muri BK Arena i Kigali, kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026.
Abasengewe barimo abashumba, abayobozi b’amatorero n’abandi bakozi b’Imana bahawe inshingano zitandukanye, Apôtre Mignonne yise "Ministers", cyangwa abakozi b’Imana bagiye gufasha mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gukorera abandi.
Mu gihe yabasabiraga umugisha, yasabye abitabiriye kudakomeza kurebera aba bakozi b’Imana mu mateka yabo cyangwa mu makimbirane bashobora kuba barigeze kugira.
Yagize ati: "Ni burya, ariko si buno." Aya magambo yashimangiye ko ibihe byashize bitagomba kuba inzitizi ku rugendo rushya aba bakozi b’Imana bagiye gutangira.
Iki gikorwa cyabaye mu gihe Women Foundation Ministries iri kwizihiza imyaka 20 imaze ikora ibikorwa bigamije kuzamura abagore, kubaka imiryango no guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu kwizera Imana.
All Women Together 2026 yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "From Victims to Champions", bisobanuye ngo "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu ntsinzi."
Women Foundation Ministries yashinzwe mu 2006, ikaba imaze imyaka ibiri y’amakumyabiri ikora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka abagore, gukomeza imiryango, gufasha urubyiruko no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Muri uyu mwaka, iki giterane cyitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 48, mu gihe abarenga 7,000 bari biteganyijwe kucyitabira buri munsi.
Umunsi wa mbere waranzwe n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyayobowe n’umuhanzikazi Chevelle Franklyn wo muri Jamaica. Indirimbo zitandukanye zaririmbiwe muri BK Arena, zituma abitabiriye bazamura amaboko, barasenga kandi bashima Imana.
Mu minsi yakurikiyeho, habayeho inyigisho zitandukanye zari zigamije gufasha abagore n’abakobwa kumenya agaciro kabo no kongera kwiyizera.
Mu batanze inyigisho harimo Bishop Funke Felix-Adejumo wo muri Nigeria. Yibukije abitabiriye ko abantu bagendana na bo bagira uruhare runini mu cyerekezo cy’ubuzima bwabo.
Yagize ati: "Nyereka abantu ugendana na bo, nkubwire aho uzaba ugeze mu myaka itatu cyangwa itanu iri imbere." Yasabye abagore kwiga gushimira Imana, gusuzuma ubuzima bwabo no guhangana n’ibibazo banyuramo.
Yongeyeho ko abantu bifuza gutsinda badakwiriye kubaho bareba gusa, ahubwo ko bagomba guharanira impinduka binyuze mu masengesho no mu myitwarire myiza.
Mu bikorwa byaranze iki giterane, Women Foundation Ministries yatanze inkunga ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda yo gusana amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Gasabo. Aya mafaranga azafasha gusana amazu arindwi y’abafite ibibazo by’amacumbi.
Apôtre Mignonne yagize ati: "Izi miliyoni 20 zijyanye n’imyaka 20 ya Wirira." Yashimiye kandi u Rwanda ku bufatanye rutanga mu bikorwa bitandukanye by’itorero.
Nubwo ibikorwa byinshi byaranze All Women Together 2026, gusengera abashumba b’abagore 25 n’abakozi b’Imana barenga 300 byabaye kimwe mu bihe byakoze ku mitima y’abitabiriye.
Apôtre Mignonne yabibukije ko umurimo w’Imana utareba amateka umuntu yanyuzemo, ahubwo ko ureba icyo Imana ishaka kumukoresha muri iki gihe.
Yabasabye kwibagirwa ibyahise, bakakira umuhamagaro wabo kandi bakawukorana umurava.
All Women Together 2026 yasojwe nyuma y’iminsi itanu y’amasengesho, inyigisho, mu gihe Women Foundation Ministries yizihizaga imyaka 20 imaze ikora umurimo wo kubaka abagore, imiryango n’abaturage muri rusange.
Apostle Mignonne yimitse abagore 25
Apostle Mignonne yasengeye abagore 300 bagiye gutanga umusanzu mu murimo w’ivugabutumwa mu nzego zitandukanye
Bishop Funke Felix-Adejumo
Chevelle Franklyn
Apôtre Alice Mignonne Kabera