Apôtre Dr. Gitwaza Paul, umuyobozi washinze itorero rya Zion Celebration Center Church ku isi, akaba ari umuvugabutumwa uri mu Burundi aho yagiye mu bikorwa by’ivugabutumwa, yemeje ko ibyamamare bidakijijwe bikura imbaraga ikuzimu
Mu butumwa bwe, Apôtre Dr. Paul Gitwaza yasabye abantu kwirinda gufana no gukurikira cyane ibyamamare batazi aho bikura imbaraga, avuga ko mu isi y’umwuka hari amasezerano bamwe mu bantu bazwi cyane baba baragiranye n’imbaraga zo mu mwuka kugira ngo babashe kugera ku rwego bagezeho.
Yagize ati: “Rero mujye mwirinda cyane gufana abantu mutazi aho bakura imbaraga. Urabona muri iyi si y’umwuka, aba bantu b’ibyamamare bakomeye aha hanze, barimo abaririmbyi, abakora n’abakina filime, bariya bantu, abenshi muri bo uretse abakijijwe, ntibaba muri iriya si ngo bayibemo bayikoremo bataragiranye amasezerano n’ikuzimu.”
Yakomeje asobanura ibyo avuga ku bijyanye n’ibitambo, agira ati: “Batamba ibitambo kugira ngo bazamuke. Ariko igitambo gikomeye batanga gituma bagira intsinzi, ni igihe cy’ubuzima bwabo.”
Apôtre Dr. Gitwaza yakomeje avuga ko hari bamwe mu bantu bazwi cyane, nk’uko abibona, bemera kugabanya imyaka yabo yo kubaho kugira ngo bagere ku ntsinzi, ndetse avuga ko abenshi muri bo batabasha kugera ku myaka myinshi.
Yagize ati: “Bemera kugabanya imyaka yabo yo kubaho mo kabiri. Nta numwe wagera mu myaka mirongo inani. Bapfa bakiri bato, aho baba batangiye gukomera. Abamara imyaka myinshi ni mirongo ine. Usanga bapfana imyaka mirongo itatu cyangwa mirongo itatu n’itanu.”
Aya magambo ya Apôtre Dr. Paul Gitwaza aje mu gihe ari mu Burundi, aho yitabiriye ibikorwa by’ivugabutumwa bijyanye no kwizihiza imyaka 25 ya Zion Temple Burundi. Agace ka videwo avuga aya magambo, kakwirakwijwe na benshi barimo umwe ukoresha Instagram uzwi nka Irenee Rugwiro.
Apôtre Dr. Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center akaba n’uwashinze Authentic Word Ministries, ari mu Burundi aho yitabiriye ibikorwa by’ivugabutumwa n’ibijyanye no kwizihiza imyaka 25 ishize Zion Temple Burundi itangiye umurimo.
Urwo ruzinduko rwe rwahuriranye n’igiterane cy’ivugabutumwa cyabereye i Bujumbura kuva ku wa 20 kugeza ku wa 23 Kanama 2026, kibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Haguruka Ugende.”
Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gukomeza gukangurira Abakristo kugira ukwizera, kudatinya gutera intambwe no gushyira mu bikorwa umuhamagaro bafite.
Kuri Zion Temple Burundi, kuba Dr. Paul Gitwaza ari muri ibi bikorwa bifite igisobanuro cyihariye, kuko iri torero riri mu muryango w’amatorero yatangijwe na we.
Zion Temple yatangiye umurimo ku wa 11 Nyakanga 1999, ubwo abantu bagera ku 120 batangiraga guteranira hamwe. Mu myaka yakurikiyeho, uwo murimo wakomeje kwaguka, ugera mu bice bitandukanye by’Isi.
Kwizihiza imyaka 25 ya Zion Temple Burundi rero bibaye umwanya wo kwibuka aho umurimo watangiriye, gushimira Imana ku rugendo rwawo ndetse no kureba imbere ku cyo itorero ryifuza kugeraho mu myaka iri imbere.