× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 7 umugore akora yaba ari mu bandi bantu bose bakamwubaha atabibasabye

Category: Fashion  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibintu 7 umugore akora yaba ari mu bandi bantu bose bakamwubaha atabibasabye

Umugore mwiza si uwo abantu bitaho kubera uko agaragara inyuma gusa, ahubwo ni na wa wundi ufite imico myiza, icyizere, ubwitonzi n’indangagaciro bimuranga

Ku mugore w’Umukristo wubaha Imana, ubwiza bwo hanze bushobora kujyana n’ubwiza bw’umutima n’imyitwarire ituma abandi bamwubaha.

Hari ibintu birindwi byavuzwe na Buzzy Day bishobora kuranga umugore wubaha Imana, bigatuma arushaho kugaragara neza no kubana neza n’abandi.

1. Agira icyizere kandi akiyakira

Umugore wubaha Imana ntahora yigereranya n’abandi. Yiyakira uko ari, akamenya agaciro ke kandi akagira icyizere mu byo akora. Guhagarara neza, kureba umuntu mu maso igihe muganira no kumwenyura bishobora kugaragaza umuntu wifitiye icyizere.

2. Yita ku isura ye mu rugero rukwiriye

Kwiyitaho, kwambara neza no kugira isuku ni ibintu byiza. Umugore w’Umukristo ashobora kwambara imyambaro imubereye kandi imwubahisha, atabikoze kugira ngo yerekane umubiri we cyangwa ngo akurure abantu, ahubwo ari ukugira ngo agaragare neza kandi yubahirize agaciro ke.

3. Aba azi kuvugana n’abandi yitonze

Aho gukoresha amayeri yo gukurura umuntu, umugore wubaha Imana aba ashobora gukoresha amaso, kumwenyura no kuvugana neza na we kugira ngo agaragaze ko yiteguye kuganira. Ikinyabupfura no kwitonda biba bishobora gutuma umuntu yumva yisanzuye ku bari hafi ye.

4. Yita ku musatsi n’isuku muri rusange

Umusatsi usukuye, imyambarire iboneye n’isuku y’umubiri bishobora kugira uruhare mu buryo umuntu agaragara. Kwiyitaho ntibivuze gukabya cyangwa gushaka guhatana n’abandi, ahubwo ni uburyo bwo kubaha umubiri.

5. Agira umutima mwiza kandi akagira ibyiringiro

Umuntu uhorana amaganya, inzangano n’amagambo mabi aba ashobora kugorana mu kubana na we. Umugore w’Umukristo ashobora kuba umuntu urangwa n’ibyiringiro, ineza no gushimira, ndetse akagerageza kureba ibintu mu buryo bwubaka. Ibyo bishobora gutuma abantu bumva bamwisanzuyeho.

6. Gutuma abandi bamwisanzuraho

Umugore ushaka kubana neza n’abandi ntaba akwiriye guhora asa n’udashaka kuvugana n’umuntu uwo ari we wese, yigize umuntu ukomeye ku wo abonye, ari byo bamwe bita kwigira seriye.

Kumwenyura, gusuhuza no gutega amatwi abandi, bishobora gutuma abantu bamwe bumva bamwisanzuyeho. Ubwitonzi ntibuvuga ko umuntu agomba kwakira buri wese mu buzima bwe, ahubwo ni ukugira umutima wubaha abandi.

7. Agira urugwiro n’ubugwaneza

Nyuma yo gusuhuzanya, uburyo umuntu afata abandi ni bwo bushobora gutuma umubano ukomeza. Umugore w’Umukristo ashobora kurangwa n’ubugwaneza, kubaha abandi no kutihutira gucira umuntu urubanza ataramumenya.

Kugira umutima wakira abandi no kuvugana neza na bo ni imwe mu mico ishobora gutuma umuntu arushaho gukundwa no kubahwa.

Ku mugore wubaha Imana, rero, kugaragara neza ntibishingira ku maso, imyambarire cyangwa umubiri gusa. Ubwiza nyakuri bushobora kujyana n’imico, ubwitonzi, isuku, icyizere, ineza n’umutima wubaha Imana.

Ibyo ni byo bishobora gutuma umugore arushaho kuba umuntu abandi bishimira kuba hafi ye, atari ukubera uko agaragara gusa, ahubwo ari ukubera uwo ari we.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.