Hari abantu benshi bashobora kwibwira ko ari Abakristo beza bitewe n’uko basenga, bajya mu materaniro cyangwa bakora ibikorwa by’idini, ariko imyitwarire yabo ku bandi ikaba itandukanye n’ibyo bavuga ko bemera.
Kuba umuntu avuga ko ari Umukristo cyangwa akagira isura nziza imbere y’abandi si byo byonyine bigaragaza imico ye, kuko n’uburyo yitwara mu bibazo, uko afata abandi n’uburyo agenzura amarangamutima ye bishobora gutanga ishusho y’imico ye nyayo.
Urubuga rwa Instagram Awaken Aura rwagaragaje ibintu birindwi rushyira mu bimenyetso by’umuntu ufite imyitwarire ishobora gutuma abandi bamubona nk’umuntu uteye ubwoba.
Uru rubuga rwibanda ku bitekerezo bijyanye n’amarangamutima n’imibanire y’abantu, kandi mu butumwa rwasohoye rwasobanuye ko abantu benshi bashobora kwitiranya kugira neza no kugira intege nke.
Kimwe mu bimenyetso byavuzwe ni gukomeza gutuza mu gihe uri mu bibazo cyangwa uri gushyirwaho igitutu.
Umuntu ushobora kugenzura amarangamutima ye mu bihe bikomeye ntahite arakara cyangwa ngo akore ibintu atatekerejeho, aba afite ubushobozi bwo kwifata. Iyo umuntu ateye atya, abenshi baramutinya bakaba bamwita umuntu mubi.
Ikindi kimenyetso ni kutagira inyota yo guhora ushaka kwemerwa n’abandi. Hari abantu babaho bashaka ko buri wese ababwira ko ari beza, ko ibyo bakoze ari byiza cyangwa ko babakunda.
Iyo umuntu atagishingira agaciro ke ku byemezo by’abandi, ashobora kugira icyizere cyo kwihagararaho no gukora ibyo abona ko bikwiriye. Mu buzima bwa Gikristo na bwo, kugira umutimanama mwiza ntibigomba gushingira gusa ku gushaka gushimwa n’abantu.
Ikindi ni ukumenya kuva ahantu cyangwa mu mubano aho udahabwa icyubahiro. Hari igihe umuntu ashobora gukomeza kuguma mu mubano umutesha agaciro kubera gutinya gutakaza uwo muntu. Ariko gushyiraho umurongo w’ibyo wemera n’ibyo udashobora kwemera bishobora kuba ingenzi.
Kugenzura amarangamutima na byo biri mu byo Awaken Aura yashyize ku rutonde. Umuntu utihutira gusubiza buri kintu akoresheje uburakari, amagambo akomeretsa cyangwa ibikorwa bidatekerejweho aba afite ubushobozi bwo kwifata, ariko aba ateye ubwoba.
Ikindi kimenyetso ni ukwitegereza cyane kurusha kuvuga. Umuntu udahora ashaka kuvuga kuri buri kintu ashobora kumenya byinshi ku bantu no ku bibera hafi ye, ariko agatuma bamwibazaho cyane. Gutega amatwi no kwitegereza bishobora gufasha umuntu kumva neza ikibazo mbere yo kugira icyo agikoraho.
Ariko na bwo, guceceka ubwabyo si gihamya y’ubwiza cyangwa ububi bw’umuntu; icy’ingenzi ni impamvu ituma umuntu aceceka n’uburyo akoresha ibyo yamenye.
Ku mwanya wa gatandatu hari ugushyiraho imbibi zikomeye. Umuntu ashobora kugira ibintu atemera ko abandi bamukorera cyangwa uburyo atifuza ko bamuvugisha.
Iyo mbibi zashyizweho neza kandi zigashingira ku cyubahiro, zishobora gufasha umuntu kurinda umutekano we n’imibanire ye. Ariko iyo imbibi zishyizweho, bamwe babinamo ubugome.
Ku mwanya wa nyuma, urubuga rwavuze ko guceceka kwawe gushobora gutuma abandi bibaza icyo utekereza cyangwa icyo uteganya gukora. Hari abantu batavuga byinshi ku buzima bwabo, ku bibazo bafite cyangwa ku byo bagiye gukora.
Ibyo bishobora gutuma abantu batamenya byoroshye uko batekereza. Ariko nanone, kutavuga byinshi ntibihita bisobanura ko umuntu ari mubi cyangwa ko ateje akaga.
Ku Mukristo, isura yo hanze cyangwa ibyo avuga ko yemera si byo byonyine bigomba gupimirwaho ko ari mwiza. Imyitwarire ye ya buri munsi, uko afata mugenzi we, uko yitwara iyo atishimiwe, uko yakira kunengwa n’uko akoresha imbaraga cyangwa ububasha afite na byo bigira uruhare mu kugaragaza umuntu ari we.