Hari igihe umugabo arambagiza umukobwa ariko intego nyamukuru iri mu mutwe we ikaba ari ukugera ku mibonano mpuzabitsina. Muri icyo gihe, hari ibintu bishobora kumuhuma amaso: imiterere y’umukobwa, uburyo amwitwaraho, ndetse n’imico ye.
Mu rwego rwo gusesengura imyitwarire nk’iyi, Maskuline Mind yagaragaje ingaruka zishobora guterwa no kuba umugabo ashyira cyane imbere igitekerezo cyo guhuza ibitsina igihe ari kurambagiza.
Iyo imibonano ari yo umugabo ashyize imbere, ashobora gutangira kubona uwo mukobwa cyane cyane nk’umuntu ashaka kugeraho, aho kumubona nk’umuntu agomba kubanza kumenya neza.
Ashobora kwirengagiza imico itari myiza
Umugabo ushishikajwe cyane no kuryamana n’umukobwa ashobora kubona imyitwarire imwe n’imwe itari myiza ariko akayirengagiza. Ashobora kwibwira ko ibyo bidakomeye cyangwa ko bizahinduka nyuma, kuko irari rye rituma yumva adakwiriye gutakaza imiterere ya wa muntu arambagiza.
Ariko iyo bageze mu buzima bwo kubana, ibintu yari yarirengagije mu gihe cyo kurambagiza bishobora kuba ikibazo gikomeye. Ni ho umugabo ashobora gutangira kwibaza ati: “Kuki ntigeze mbibona mbere?”
Akenshi ikibazo si uko atari yarabibonye. Ni uko ibyo yashakaga kugeraho byatumaga atabiha agaciro gahagije.
Ashobora gukoresha imbaraga nyinshi ashaka kumushimisha
Iyo umugabo afite inyota ikomeye yo gukundwa cyangwa kugera ku mibonano, ashobora gutangira gukora ibintu byinshi bitari ngombwa.
Ashobora guhora ashaka kumushimisha, kumushakisha, kumwereka ko amukunda, kumuha ibyo adakwiriye kumuha, cyangwa kwemera ibintu ubusanzwe atari kwemera, kugira ngo atamuhakanira ko bahuza ibitsina.
Aha ni ho ikibazo gitangirira. Aho gukoresha imbaraga mu kumenya umuntu neza, azikoresha mu gushaka ko uwo muntu amwemera. Ni itandukaniro rikomeye.
Kurambagiza ntibigomba kuba amarushanwa yo kureba uwashobora gukora byinshi kugira ngo undi amwemere. Ni igihe cyo kumenya niba abantu babiri koko bashobora kubana neza.
Iyo umugore amwanze, umugabo aba ashobora kubyakira nabi
Iyo umugabo adashingiye cyane ku mibonano, iyo umukobwa amubwiye ko atamushaka, ashobora kubyakira nk’igitekerezo cy’umuntu ushaka kurangiza ibintu mu mahoro kuko badahuje. Ashobora kubabara, ariko akemera icyemezo cye kandi agakomeza ubuzima bwe.
Ariko iyo umugabo yaboshywe cyane n’icyifuzo cyo kuryamana na we, kwangwa bishobora kumutera kumva ko agomba gukomeza guhatiriza, kumwinginga cyangwa gushaka ubundi buryo bwo kumwemeza.
Icyo ni ikintu gikomeye: kwangwa bigomba kubahwa. Nta rukundo cyangwa icyifuzo cy’imibonano biha umuntu uburenganzira bwo guhatiriza undi icyo adashaka. Iyo mumaze gutandukana ukigendera wiruka, aba ashobora kukwiruka inyuma, akubaza icyatumye utamwinginga.
Iyo imibonano itari yo ugamije mbere, ubona umuntu neza
Iyo umugabo yagiye mu kurambagiza agamije mbere na mbere kumenya umuntu, ibitekerezo bye birahinduka. Aho kwibaza gusa ati: “Ese arankunda?”, ashobora no kwibaza ati: Ese uyu muntu aranyubaha? Ese afite ubunyangamugayo? Ese uko yitwara ku bandi biranyorohera? Ese dufite indangagaciro zihuye?
Ese ashobora kuvugana nanjye mu gihe hari ikibazo? Ese twakwizerana? None se ubuzima bwe n’ubwanjye bushobora guhura neza? Ibyo bibazo bifasha umuntu kureba umuntu uwo ari we, aho kureba gusa icyo ashobora kumuha mu bijyanye n’irari.
Umugabo ushaka kwemeza umugore ku buryo ubwo ari bwo bwose ashobora kwitesha agaciro
Hari abagabo bashobora gutakaza amafaranga, igihe, amahoro n’icyizere cyabo bashaka kwemeza umugore utabashaka. Ashobora gukomeza gutanga byinshi, agakomeza kumushaka, agakomeza kumuhamagara, cyangwa akemera ibintu byose kugira ngo gusa atamubura.
Ariko mu gihe umuntu agomba guhora yerekana agaciro ke kugira ngo undi amwemere, uwo mubano ushobora kuba udafite uburinganire bwiza. Umubano mwiza ntusaba umuntu kwiyambura agaciro ke kugira ngo akomeze gukundwa.
Iyo umugabo azi icyo ashaka, bimufasha kudakoreshwa
Umugabo udashingiye cyane ku mibonano ashobora kugira umurongo we bwite. Ntabwo bivuze ko adashobora gukunda cyangwa kugira irari. Ahubwo bivuze ko irari ritamutegekera ibyemezo bye byose.
Ashobora gukunda umukobwa ariko akavuga ati: “Reka mbanze menye neza uwo ndi gukunda.” Ashobora kumwifuza ariko ntibimutere gukora ibintu byose kugira ngo amushimishe.
Ashobora kwangwa ariko ntibimuhindure umuntu uhora asaba ko ahabwa amahirwe. Ibi bimufasha gufata ibyemezo ashingiye ku byo abona ko bikwiriye, aho gutwarwa n’irari cyangwa ubwoba bwo kubura uwo muntu.
Ariko ibi ntibivuze ko ikibazo kiri ku bagore
Ni ngombwa kubivuga neza: iyi si inkuru yo gushinja abagore cyangwa kuvuga ko abagore bakoresha abagabo. Ikibazo kiri ku mugabo wemera ko irari rimuyobora kugeza ubwo areka gutekereza neza.
Niba umuntu azi ko arimo gutanga ibintu adashaka gutanga, kwemera ibyo adashaka kwemera cyangwa gukomeza kwiruka ku muntu utamushaka kubera ko afite icyifuzo cyo kuryamana na we, aba akeneye kwisubiraho. Umuntu wese afite inshingano zo gushyiraho imipaka no kubaha imipaka y’undi.
Kurambagiza ni igihe cyo kureba niba mukwiye kubana
Kurambagiza si igihe cyo gushaka uburyo wakundwa gusa. Ni igihe cyo kureba niba mukwiriye gukundana no kubakana ubuzima. Iyo umugabo yibanze cyane ku mibonano, ashobora kwibagirwa ikibazo cy’ingenzi: “Uyu muntu ni nde?”
Iyo abanje kureba imico, indangagaciro, ubunyangamugayo, uko bafata ibibazo n’uburyo bubahana, aba afite amahirwe menshi yo gufata icyemezo gitekerejweho.
Bibiliya na yo ishimangira ko umuntu adakwiriye kuyoborwa n’irari, ahubwo akagira ubushishozi no kwifata. Mu 1 Abatesalonike 4:3-5, Pawulo yigishije buri wese kwirinda irari no kubaho yifata kandi akiyubaha.
Ibi bitwibutsa ko mu kurambagiza, umugabo adakwiriye kureka ko irari rimubuza kubona umuntu uwo arambagiza ari we koko. Kumenya imico, kubahana no gufata ibyemezo mu bwenge ni byo bishobora gutuma umuntu atagira amahitamo azicuza nyuma.