Mu gihe hari bamwe mu bavugabutumwa bashobora kwiyitirira ibigwi bitari ibyabo, umwanditsi w’iyi nkuru, hari abandi bagiye bakora ibikorwa bikomeye ariko ntibihabwe agaciro gakwiriye, barimo Bishop Jolly Murenzi.
Bishop Jolly Murenzi ayoboye Life Givers Christian Centre (LGCC). Hari abakozi b’Imana b’abagore bafite ibihamya bike, ariko kubera abantu babashyigikira bakaba ibyamamare vuba.
Ku rundi ruhande, ibikorwa bya Bishop Jolly Murenzi byagiye bigira uruhare mu mpinduka zitandukanye, ariko ntibigaragare cyane mu itangazamakuru.
Mu bushakashatsi nakoze mu bihe bitandukanye, njye Pastor Rugamba Ernest umwanditsi w’iyi nkuru navuga ko hari ibikorwa by’umuntu n’urufatiro rw’inyubako.
Urufatiro rukomeye ruba rwatabwe mu butaka kandi ntirugaragara cyane, nyamara ni rwo rutuma inyubako ihagarara. Ibikorwa bya Bishop Jolly Murenzi na byo bikwiriye kurebwa muri ubwo buryo.
Dore ibintu bitanu byaranze Bishop Jolly Murenzi
1.Ni umwe mu bagore ba mbere babaye abashumba mu Rwanda
Ndasaba ko umuntu ahabwa agaciro n’indabyo akiriho, aho gutegereza ko aba atakiriho ngo abe ari bwo bamusingiza.
Bishop Jolly Murenzi, umushumba wa Life Givers Christian Centre, yabaye umwe mu bagore ba mbere mu Rwanda basengewe kandi bagahabwa inshingano z’ubushumba.
Mu ntangiriro ntibyamworoheye, kuko hari abamubonaga nk’umugore wiyemeje kwinjira mu nshingano zari zimenyerewe cyane ku bagabo.
Nyuma y’umwaka wa 1994, ubwo yari atahutse avuye muri Uganda, u Rwanda rwari rufite ibikomere bikomeye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri icyo gihe, abantu benshi bari bakeneye ubutumwa bw’ihumure. Bishop Jolly Murenzi yatangiye ivugabutumwa, harimo no kujya mu magereza yari yuzuyemo imfungwa akazibwiriza.
Kuba yari umugore kandi ari umupastori byatangazaga benshi, kuko icyo gihe bitari bimenyerewe cyane mu Rwanda.
Nubwo yahuye n’imbogamizi, ibikorwa bye byaje kugira uruhare mu gutuma abagore barushaho kugaragara mu nshingano z’ubushumba no mu yandi matorero.
2.Yatangije ivugabutumwa kuri radiyo
Mbere y’uko amaradiyo yigenga yiyongera mu Rwanda, Radio Rwanda yari ifite gahunda z’ivugabutumwa ku Cyumweru. Muri izo gahunda hari harimo ikiganiro cyitwaga “Isoko y’Ubugingo” cya ADEPR ndetse na gahunda y’igitambo cya Misa cya Kiliziya Gatolika.
Nyuma y’uko amaradiyo yigenga atangiye gukorera mu Rwanda, Bishop Jolly Murenzi yatangiye kumvikana kuri Flash Radio, Radio 10 na City Radio.
Kuba umugore w’umushumba yarumvikanaga kenshi kuri radiyo byatumye abantu benshi bamumenya kandi bituma habaho ibiganiro byinshi ku nshingano z’abagore mu ivugabutumwa. Ni muri icyo gihe izina “Mama w’Amahanga” ryatangiye kumenyekana cyane kuri we.
3. Yazanye abavugabutumwa mpuzamahanga mu Rwanda
Bishop Jolly Murenzi yagize umuhati mu gutumira abavugabutumwa baturutse mu mahanga. Muri abo harimo umugore w’Umunyamerika witwa Joyce Meyer, waje mu Rwanda mu gikorwa cyo guhumuriza Abanyarwanda.
Mu mwaka wa 2006, Joyce Meyer yitabiriye igiterane mpuzamahanga cyabereye kuri Stade Amahoro cyiswe “Hope Rwanda”, bisobanuye “Ibyiringiro by’u Rwanda”. Icyo gikorwa cyari kigamije gutanga ubutumwa bw’ihumure no gufasha abantu mu buryo bw’umwuka.
4.Yiyemeje gukurikira umuhamagaro aho gukomeza umwuga we
Mu 1998, Jolly Murenzi yari umwe mu bagore bake bari barize ibijyanye n’ubwubatsi ku rwego rwa engineering na architecture. Yari afite amahirwe yo gukoresha ubwo bumenyi mu gihe u Rwanda rwari rukeneye cyane abahanga mu bwubatsi.
U Rwanda rwari rukiri mu gihe cyo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi umujyi wa Kigali wari ufite ibikorwa byinshi by’ubwubatsi byari bikenewe.
Bishop Jolly Murenzi yahisemo gukurikira ibyo yizeraga ko ari umuhamagaro we wo gufasha abantu no gukiza imitima yakomeretse.
Ni muri urwo rwego yatangije itorero ryitwaga Shining Light, nyuma riza guhindurirwa izina riba Life Givers Christian Centre (LGCC). Iri torero rikorera mu Gakiriro i Nyarugenge, mu mutima w’umujyi wa Kigali, ahahoze hitwa mu Gakinjiro.
5. Ni we inkomoko y’izina “Agakiriro” yaturutseho
Bishop Jolly Murenzi ni we wazanye iri zina rya Agakiriro nk’ahantu ho gukirira no kubonera ubuzima, dore Izina Agakinjiro rifite amateka mabi muri ako gace kuko bahiciraga abantu.
Iyo umuntu azengurutse uturere twose tugize u Rwanda, asanga amasoko yanditseho “Agakiriro”, ariko abantu benshi batazi inkomoko y’iryo zina.
Ibi bisa n’inkuru ya Yozefu yo muri Bibiliya, aho Yozefu yasobanuye inzozi z’umwami wa Misiri agatanga inama zafashije igihugu kwitegura ibihe by’inzara. Ibyo biboneka mu Itangiriro 41:32-36.
Nk’uko Yozefu yagize uruhare mu gutanga igitekerezo cyafashije Misiri, Bishop Jolly Murenzi na we ashobora kuvugwa nk’umuntu wagize uruhare mu gutanga igitekerezo cyahindutse igice cy’iterambere ry’u Rwanda.
Ku murimo wa Bishop Jolly Murenzi, ahahoze hitwa Agakinjiro hahinduwe Agakiriro, kandi ko iri zina ryaje gukoreshwa mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ni igikorwa gikwiriye kumenyekana no guhabwa agaciro.
Ibigwi bya Bishop Jolly Murenzi bikwiye kuvugwa igihe kirekire nubwo bitahawe agaciro, ariko ko igihe kirageze ngo ibikorwa bye bimenyekane akiriho.
Bishop Jolly Murenzi, umubyeyi ufite ibigwi bikomeye muri Gospel Nyarwanda
Ni Umugore w’indashyikirwa