Korali Holy Nation Choir yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibyiza”, igaragaza uko Imana ibabarira ibyaha n’ibicumuro byacu.
Holy Nation Choir ivuga ko “Ibyiza” ari indirimbo itumira abantu kongera gutekereza ku byo Imana yabakoreye, haba ku bigaragara no ku bitagaragara. Igaruka cyane ku mbabazi z’Imana, aho yirengagiza gukiranirwa kw’abantu ikabababarira, ikongera kubaha amahirwe yo kubaho nk’abana bayo.
Ishingiye muri Zaburi 116:8, Zaburi 116:12 na Zaburi 89:16. Ubutumwa bwayo bwibanda ku gushimira Imana no kuzirikana ibyiza yakoze mu buzima bw’abayizera.
Abagize iyi korali bagize bati: “Icyo umuntu yakura mu ndirimbo ‘Ibyiza’ mu bihe bikomeye ni ukongera kwiyumvamo imbabazi z’Imana no kongera kwakira ubuntu butarondoreka bwayo bubonerwa muri Kristo, Umwana wayo.”
Usibye gusohora “Ibyiza”, Holy Nation Choir yatangaje ko iri gutegura igiterane kizamara icyumweru ku Itorero rya Gatenga ibarizwamo.
Iki giterane giteganyijwe kuva ku wa 2 kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2026, kikaba gifite intego ishingiye ku Yakobo 2:24, yiswe “Faith in Action”.
Reba indirimbo Ibyiza kuri YouTube