× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibikorwa 7 bya Gospel byigeze gutigisa Kigali, ariko ubu bikaba byaragiye nka nyomberi

Category: History  »  4 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibikorwa 7 bya Gospel byigeze gutigisa Kigali, ariko ubu bikaba byaragiye nka nyomberi

Mu myaka yashize, u Rwanda rwagize ibikorwa bikomeye byahurizaga hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel, abaramyi n’abavugabutumwa, bikagira uruhare mu guteza imbere umurimo w’Imana no kuzamura impano z’abahanzi, ariko ubu ntibikibaho.

Bimwe muri ibyo bikorwa byari byarigaruriye imitima y’abantu, ariko uko imyaka yagiye ishira, byagiye bihagarara. Nubwo bimwe muri ibi bikorwa bitakibaho, amateka byasize aracyibukwa, kandi hari benshi bakomeje kwizera ko umunsi umwe bishobora kongera kugaruka.

Ibi bikorwa byagarutsweho kuri All Gospel Today aho byakuruwe na Mupende Gedeon wandikira Inyarwanda, akaba yibutsaga ko hari ibikorwa byiza byigeze kubaho muri Gospel y’u Rwanda ariko ubu bikaba bitagikorwa, akifuza ko byazagaruka.

Ikuzo Gospel Concert

Ikuzo Gospel Concert ni kimwe mu bitaramo byigeze gukundwa cyane mu Rwanda. Hari igihe cyatumirwagamo abahanzi ba Gospel barenga 50, bose bagataramira ku rubyiniro rumwe.

Iki gitekerezo cyatangijwe na Mashukano, ndetse cyabaye umwe mu musingi w’ibitaramo bya Gospel mu Rwanda. Nubwo kimaze igihe kitaba, benshi bakomeje kwifuza ko cyazagaruka.

Sifa Rewards

Sifa Rewards yari gahunda y’ibihembo byahabwaga abantu bagize uruhare mu murimo w’Imana.

Byategurwaga na Peter, bigamije gushimira no guha icyubahiro abakora umurimo wa Gospel. Ubu ibi bihembo byarahagaze, ariko hari abifuza kongera kubibona.

Groove Awards Rwanda

Groove Awards Rwanda yafashije kumurika impano nyinshi za Gospel no guha agaciro umurimo w’abahanzi.

Aya mahirwe yazanywe mu Rwanda na Mashukano, mbere y’uko gahunda ya Groove Awards ihagarikwa n’abayiteguraga muri Kenya. Abakunzi ba Gospel bifuza ko hazabaho indi gahunda nyarwanda yasimbura aya bihembo.

Sion Awards

Sion Awards ni kimwe mu bikorwa byavuzwe cyane mbere y’uko gitangira. Hari hateganyijwe ibihembo bikomeye, ndetse bamwe mu batsinze bakazahabwa amafaranga.

Iki gitekerezo cyari cyatangijwe na Peace Nicodeme, ariko nticyigeze kiba nubwo imyiteguro yari yaratangiye. Hari benshi bagisenga ngo umunsi umwe kizongere kizuke.

Women & Destiny

Women & Destiny ni igikorwa cyamaze imyaka myinshi gitegurwa n’umuramyi Diane Nkusi abinyujije muri Rebecca Global Ministries.

Cyagize uruhare rukomeye mu kubaka abagore mu buryo bw’umwuka. Kuba Diane Nkusi asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu bishobora kuba byaratumye iki gikorwa gihagarara.

Easter Celebration

Easter Celebration ni igitaramo cyabaye ikimenyabose mu kwizihiza Izuka rya Kristo mu Rwanda. Cyategurwaga na Patient Bizimana, wanazaniye Abanyarwanda bwa mbere umuramyi Sinach, ibintu byari amateka akomeye muri Gospel nyarwanda.

Nubwo Patient asigaye atuye muri Amerika, hari abizera ko iki gikorwa cyazongera kubaho, haba muri Diaspora cyangwa kikagarurwa mu Rwanda.

Rwanda Gospel Stars Live

Rwanda Gospel Stars Live ni amarushanwa yasize amateka nyuma yo gutangaza ko uwegukana umwanya wa mbere azahembwa miliyoni 7 Frw.

Ku nshuro ya mbere, Israel Mbonyi ni we wegukanye aya marushanwa atahana miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyatangijwe na Aimable Nzizera, ndetse cyaje no kuzenguruka Igihugu gishakisha impano nshya za Gospel. Gusa cyaje guhagarara kitarangijwe nk’uko byari biteganyijwe.

Imirimo y’Abera ntipfa kwibagirana

Nubwo ibi bikorwa byinshi byahagaze, uruhare rwabyo mu iterambere rya Gospel nyarwanda ruracyibukwa.

Ababitangije barimo Mashukano, Peter, Nicodeme, Diane Nkusi, Patient Bizimana na Aimable Nzizera bakoze umurimo wasize amateka, ndetse benshi mu bakunzi ba Gospel bakomeje kwizera ko umunsi umwe ibi bikorwa bizongera kubaho cyangwa bikabyara ibindi bishya.

Imirimo y’abera iribukwa, kandi ibitekerezo byiza ntibisaza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.