Umuramyi w’Umunyarwandakazi Hope Promise, usanzwe uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n’umusore yakunze kuva mu buto, avuga ko urugendo rwabo rwanyuze mu bihe bigoye ariko Imana ikabafasha kubigeramo neza.
Hope Promise yavuze ko yishimiye cyane kuba agiye gutera intambwe nshya y’ubuzima, ashimira Imana avuga ko ari Yo yabafashije gutsinda ibigeragezo n’intambara banyuzemo mu rugendo rw’urukundo.
Ati: “Ndishimye cyane kandi nshimira Uwiteka wagiye adufasha gutsinda intambara n’ibigeragezo bitandukanye twanyuzemo. Nta kindi nabona navuga uretse guha Imana icyubahiro cyose, kuko ni Yo yadushoboje kugera kuri uyu munsi. All the credit goes to God.”
Uyu muramyi kandi yashimiye ababyeyi n’abavandimwe be ku ruhare bagize mu rugendo rwe rw’urukundo, by’umwihariko mu gihe we n’umukunzi we bari mu rukundo rwa kure.
Yavuze ko urukundo, imbaraga n’ubufasha yabaherewe byamubereye imbaraga zikomeye, ku buryo adashidikanya ko urugendo rwe rwari kuba rutandukanye iyo ataza kuba afite umuryango umuri hafi.
Ati: “Ndabashimira cyane ku rukundo, imbaraga n’ubufasha banyeretse. Babaye imbaraga n’abambaye hafi muri uru rugendo, cyane cyane mu gihe cy’urukundo rwacu rwamaze igihe kinini mu buryo bw’iyakure Distance(distance love). Ati Sinzi niba nari kubasha kunyura muri uru rugendo njyenyine”
Hope Promise n’urugendo rwe mu muziki wo kuramya Imana
Hope Promise ni umwe mu baramyi bakizamuka bafite icyerekezo cyo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.
Ni umuramyi ufite icyerekezo cyo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo no gukomeza imitima y’abanyuze mu bihe bikomeye.
Yatangiye kuririmba akiri muto mu makorali y’abana, ndetse aza no kwandika indirimbo no kuzitoza abandi bana muri Sunday School.
Nubwo hari igihe ubushobozi bwo gushyira hanze umuziki we butabonetse vuba, yakomeje kuririmba mu nsengero no gutumirwa mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa.
Mu ndirimbo zamumenyekanishije harimo “Wastahili Bwana”, yakurikiwe n’izindi ndirimbo zirimo Amahoro” ndetse na “Holy Spirit”.
Uko agenda akura mu muziki, Hope Promise yakomeje kugaragaza ko atareba umuziki nk’uburyo bwo kwishimisha gusa, ahubwo awufata nk’umuhamagaro wo gukomeza abantu no kubagezaho ubutumwa bw’Imana.
Abazabura ubukwe ntibazacikanwa
Nubwo yifuza ko abakunzi, inshuti n’abafana be bose baba bahari kuri uwo munsi udasanzwe, Hope Promise yavuze ko hari abatazabasha kwitabira ubukwe kubera impamvu zitandukanye.
Invitation yubukwe yamaze gusohoka.
Yabijeje ko na bo bazagira uburyo bwo kwifatanya na we nyuma y’ubukwe, kuko amashusho y’umunsi w’ubukwe azashyirwa kuri YouTube kugira ngo abazaba batabonetse na bo babashe kuwureba.
Kuri ubu Hope Promise yamaze gusabwa no gukobwa
Ati: “Nifuzaga cyane ko abakunzi banjye n’abafana banjye bose baba bahari, ariko kubera impamvu zitandukanye ntabwo bose bazabasha kuza. Ariko ntibazacikanwa! Nyuma y’ubukwe, tuzashyira amashusho y’ubukwe kuri YouTube channel yacu.
Kuri ubu yamaze no gukorerwa Ibirori byo gusezera ku bukobwa.
Yahishuye ko nyuma y’ubukwe hari “surprise” ateguriye abakunzi be
Nubwo Hope Promise ari mu bihe byo gutegura ubukwe, yavuze ko ibyo bitavuze ko yahagaritse urugendo rwe rwa muzika.
Ahubwo yahishuriye abakunzi be ko hari ibikorwa bishya biri gutegurwa, nubwo atatangaje amazina cyangwa amatariki yabyo.
Ati: “Nzi ko hari igihe nashoboraga kuba naracecetse cyangwa nkaba ntakigaragara cyane mu muziki, ariko Imana iracyakora. Hari ibintu bishya biri gutegurwa kandi biri mu nzira.”
Yongeyeho ati: “Ndabasaba gukomeza kudushyigikira no kutugirira icyizere, kuko nyuma y’ubukwe hari surprise mbafitiye!”
Ibi bibaye mu gihe uyu muramyi akomeje kubaka umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho ubutumwa bwe bushingiye ku kwizera, ibyiringiro no gushima Imana ku byo ikora mu buzima bw’abantu.
Ku bakunzi be, ubu butumwa bushobora kuba ikimenyetso cy’uko nubwo ubuzima bwite buri mu mpinduka nshya, urugendo rwa Hope Promise mu muziki rwo gukomeza kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu rwo rutararangira.
Ubukwe bushobora kuba intangiriro y’undi mutwe mushya w’ubuzima bwa Hope Promise, ariko ku muziki we ubutumwa buracyakomeza: hari ibindi bishya biri hafi kuza.
Tubibutse ko ubukwe bwa Hope promise na Levis buteganyijwe tariki ya 27-09-2026 bukazabera mu gihugu cya Zambia