Holy Nation yagarutse n’indirimbo y’amashimwe ishingiye ku mbabazi z’Imana, inateguza igiterane cy’icyumweru.
Holy Nation Choir ibarizwa muri ADEPR Gatenga yashyize hanze indirimbo nshya “Indirimo Ibyiza”, igihangano cy’amashimwe no gushimira Imana ku byo yakoze, haba mu bigaragara ndetse n’ibyihishe amaso y’abantu, cyane cyane ku mbabazi zayo no kuba yarirengagije gukiranirwa kw’abantu.
“Indirimo Ibyiza” ni indirimbo igaruka ku mutima wo gushimira Imana no kuyibuka nk’isoko y’ibyiza byose abantu bafite mu buzima.
Abagize Holy Nation bavuga ko inganzo yayo yubakiye ku mirongo yo muri Bibiliya, by’umwihariko Zaburi 116:8, Zaburi 116:12 na Zaburi 89:16*, imirongo yose yerekeza ku mbabazi z’Imana, ineza yayo ndetse n’umunezero wo kuyisingiza.
Ni indirimbo iza mu gihe Holy Nation ikomeje umurimo wayo wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo.
Iyi korali imaze imyaka myinshi ibarizwa muri ADEPR Gatenga kandi yamenyekanye mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu bihangano bitandukanye.
Mu ndirimbo zagiye zigarukwaho mu mateka yayo harimo “Namenye neza,” “Akira,” “Ariko Mana we waraturengeye” n’izindi.
Indirimbo "Ibyiza”, indirimbo ivuga ku mbabazi z’Imana
Holy Nation ivuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo atari ugushima Imana ku byiza umuntu abona gusa, ahubwo ko harimo no kuyishimira ibyo ikora bitagaragara ndetse n’imbabazi zayo ku muntu nubwo aba yaracumuye.
Ni ukuvuga ko umuntu ushimira Imana adashingiye gusa ku byo afite cyangwa ku byo yabonye, ahubwo anashimira Imana kuba yarakomeje kumubabarira, ikamurinda ndetse ikamukomeza mu rugendo rw’ubuzima.
Umusaruro w’ubutumwa ni wo munezero wabo
Holy Nation ivuga ko intego nyamukuru y’umurimo wayo ari uko ubutumwa bwiza butangwa binyuze mu ndirimbo bwagera ku bantu bakagira icyo buhindura mu buzima bwabo.
Abagize iyi korali bagaragaza ko kuba abantu bumva indirimbo zabo, bakamenya Imana, bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo ari wo musaruro baharanira kurusha ibindi.
Kuri bo, umuntu umwe uhindutse kubera ubutumwa bw’indirimbo ni impamvu yo gukomeza gukora umurimo.
Ni yo mpamvu bavuga ko iyo bumvise ko hari abantu bakiriye ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zabo, bibaha imbaraga zo gukomeza urugendo ndetse n’ishyaka ryo kurushaho gukora neza.
Holy Nation ikomeje urugendo rurerure rw’ivugabutumwa
Holy Nation si korali nshya muri ADEPR Gatenga. Mu myaka ishize yagiye igaragara mu bikorwa bitandukanye byo kuramya, guhimbaza no kwamamaza ubutumwa bwiza. Mu 2018, bakoze igitaramo “Ishyanga Ryera Live Concert”
Mu 2023 kandi Holy Nation yateguye igiterane cy’iminsi ine cyari gifite intego yo “Kubaka”
Mu 2025, iyi korali yongeye kwigaragaza mu buryo bwihariye ubwo yashyiraga hanze “Umeniinuwa”, indirimbo y’iminota 13 yakoranye n’abaramyi Mubogora na Tresor. “Umeniinuwa” bisobanura “Waranzamuye”, ikaba yaribanze ku gushima Imana idahinduka kandi idahemuka.
Hari n’uruhisho ku bakunzi ba Holy Nation
Nyuma yo gushyira hanze “Indirimo Ibyiza”, Holy Nation Choir ifite n’indi migambi ihishiye abakunzi bayo.
Mu mpera z’uyu mwaka, iyi korali irateganya igiterane kizamara icyumweru cyose, kizabera ku Itorero rya ADEPR Gatenga, aho ibarizwa.
Iki giterane giteganyijwe kuva tariki 02 kugeza ku ya 08 Ugushyingo, kandi kizagira intego ishingiye ku murongo wo muri Yakobo 2:24 (James 2:24).
Ni igikorwa gishobora kuzaba umwanya wo guhura n’abakunzi ba Holy Nation, gusangira ubutumwa bw’Imana, kuramya no guhimbaza, ndetse no gukomeza umurimo iyi korali imaze imyaka ikora.
Mu gihe Holy Nation ikomeje gusohora ibihangano bishimangira gushimira Imana, “Indirimbo" Ibyiza” nayo iza nk’ubutumwa bwibutsa umuntu ko hari byinshi akwiye gushimira Imana: ibiboneka n’ibitaboneka, ibizwi n’ibitazwi, ariko cyane cyane imbabazi z’Imana zimukingira nubwo atari intungane.
Kuri Holy Nation, ibyo ni byo byishimo nyabyo by’umurimo: ko indirimbo itarangirira mu gutangiza amajwi gusa, ahubwo ikagera ku mutima w’umuntu, ikamufasha kumenya Imana no kwegera Yesu Kristo.
Yesu ashimwe, Amahoro ya Kristo agwire muri mwe
Thank you very much HN , ni umugisha ukomeye cyane kubagira ndabifuriza gukomeza kuba umucyo, Data akomeze kubihishurira kandi rwose imitima yanyu ikomeze kuzura ubuzima bw’ Imana! Mubeho ubuzima bw’umucyo nkuko Data ari umucyo
Muririmba neza cyane indirimbo zuzuye ubutumwabwiza bwa Kriso!
Blessings🙌🏿🙏🏾
You are loved♥️