Ubushakashatsi bushya ku bijyanye no kuramba burimo gutuma abahanga bibaza niba gusaza ubwabyo bishobora kuzafatwa nk’ikintu kigomba kwitabwaho mu buvuzi, aho gutegereza ko indwara zijyana n’imyaka zigaragara.
Abashakashatsi barimo kwiga impinduka zibera mu turemangingo tw’umubiri uko umuntu agenda asaza, bashaka uburyo bwo kuzitindaho mbere y’uko zigira uruhare mu ndwara nka diyabete, indwara z’umutima na kanseri.
Intego si ukubaho imyaka myinshi gusa, ahubwo ni ukongera imyaka umuntu amara afite ubuzima bwiza.
Daniel Belsky, umwarimu w’inzobere mu byorezo muri Columbia University, avuga ko kugeza ubu hatariho ibimenyetso byerekana ko guhindura imiterere y’ibinyabuzima byo gusaza bishobora kongera imyaka y’ubuzima bwiza.
Icyakora, ubushakashatsi ku nyamaswa zirimo imbeba n’inzoka nto, zo mu bushakashatsi bwagaragaje ko hari uburyo bwo gutinda kw’impinduka ziterwa no gusaza.
Abahanga kandi barimo gushaka ibimenyetso by’uko umubiri usaza, birimo impinduka zibera ku buryo uturemangingo dukoresha amakuru ari muri ADN.
Ibi bishobora kuzafasha kumenya uko umuntu asaza ku rwego rw’umubiri, aho kureba imyaka afite gusa.
Nubwo imiti mishya ikiri mu bushakashatsi, abahanga bavuga ko hari ibintu bisanzwe bimaze kugaragaza akamaro mu kongera imyaka y’ubuzima bwiza, birimo gusinzira neza, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya neza no kugirana n’abandi imibanire myiza.
CNN yatangaje ko ubushakashatsi kuri ubu bukiri mu rugendo, kandi ko kuvura gusaza ubwabyo bitaragerwaho nk’ubuvuzi busanzwe.