× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hari Umwami buri wese akwiye kwakira - Horeb Choir kuri ’KAPPARAH Live Concert’ itegerejwe cyane

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Hari Umwami buri wese akwiye kwakira - Horeb Choir kuri 'KAPPARAH Live Concert' itegerejwe cyane

Horeb Choir Past Cepiens UR Gikondo yateguye “KAPPARAH Live Concert”, igiterane cy’iminsi itatu kigamije kugarura abantu kuri Kristo.

Korali Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR SGEEM, yatangaje igiterane gikomeye cy’iminsi itatu yise “KAPPARAH Live Concert”, kizaba kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2026, mu butumwa bwo kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we Mukiza ukuraho ibyaha kandi akagarura umuntu ku Mana.

Iki giterane cyitezweho kuba umwanya wo kuramya, guhimbaza Imana, kwigishwa no guhemburwa, ariko by’umwihariko kikaba kigamije kugeza ku bantu ubutumwa bwo kwakira Kristo no guhinduka mu buzima.

KAPPARAH: Izina rifite ubutumwa bufite igisobanuro

Mu kiganiro na Paradise, Kagenza Ernest, Perezida wa Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo, yasobanuye impamvu bahisemo izina “KAPPARAH” kuri iki giterane.

Yavuze ko iri zina rifite inkomoko mu Isezerano rya Kera, aho ryahuzwaga n’igikorwa cyo guhongerera no gutwikira ibyaha, nk’uko bigaragara mu nyigisho zerekeye umunsi w’impongano muri Abalewi 16:30.

Ati: “Muri iki gihe cy’Isezerano Rishya umutambyi dufite ntagitwikira ibyaha, ahubwo we akuraho ibyaha.”

Kagenza yavuze ko bahisemo iri zina kugira ngo babe bibutsa abantu bo muri iki gihe ko hari Umwami buri wese akwiye kwakira mu mutima, kugira ngo amucungure urupfu rw’ibyaha kandi abikureho burundu.

Ni ubutumwa bujyanye n’umuhamagaro wa Horeb wo kugeza abantu kuri Kristo binyuze mu ndirimbo, kuramya no guhimbaza Imana. Horeb imaze imyaka ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, kuva yatangira mu 2007, kandi ubu igizwe n’abaririmbyi barenga ijana.

“Ubu butumwa turabugeza kuri buri wese”

Perezida wa Horeb Choir yavuze ko KAPPARAH Live Concert idateguriwe gusa abantu batarakira Yesu, ahubwo ko n’abamaze kumwakira bazibutswa agaciro k’agakiza bahawe. Ati: “Turatumira buri wese ubujijwe amahoro n’ibyaha ngo asange Yesu amuruhure.”

Yongeyeho ati: “Kandi nusanzwe yarakiriye Yesu, turamwibutsa kudapfusha ubusa ubuntu yahawe rimwe, ahubwo iteka ahe agaciro amaraso y’igiciro yacungujwe, arusheho kwegera no kwiyunga n’Umwami we.”

Ni ubutumwa butanga ubutumire ku muntu wese wumva afite umutwaro w’ibyaha, ariko bukanasaba Umukristo usanzwe kwizera gukomeza gushikama no guha agaciro agakiza.

Horeb ivuga ku cyo yahinduye mu buzima bw’abayiririmbyamo

Kagenza Ernest yavuze ko ubutumwa bwa Horeb butangirira mu buzima bw’abaririmbyi bayo ubwabo.

Yasobanuye ko Horeb ari ahantu havugirwa Imana kandi ibihakorerwa byose bigamije guhimbaza Imana. Kubw’ibyo, abaririmbyi bayo bavuga ko umurimo wo kuririmba wabafashije kurushaho kubona ibintu mu maso h’umwuka no kwegera Imana.

Ati: “Natwe ubwami Horeb ni ahantu havugirwa Imana kandi nihakorerwa byose ni ibihimbaza Imana. Bityo Horeb yadukesheje amaso ku bw’indirimbo zirimo ubuzima bwa Kristo. I Horeb turatangira, tugasurana kandi tugashyigikirana.”

Ibi bijyana n’amateka y’iyi korali, kuko Horeb yatangiye ari itsinda rito ry’abanyeshuri b’Abapentekote bigaga muri KIST nyuma bakimurirwa mu cyahoze ari SFB, aho batangiye umurimo w’uburirimbyi. Nyuma yaje gukomeza gukura no guhuriza hamwe abize n’abize muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Gikondo.

Horeb izatambutsa ubutumwa bw’ihumure

Kagenza yavuze ko uruhare rwa Horeb rutagarukira ku baririmbyi bayo gusa, ahubwo ko n’abumva indirimbo zabo hari icyo babona.

Yagize ati: “Kubatari abaririmbyi, Horeb icyo yabamariye ni ukubaririmbira indirimbo zihumuriza abababaye, zicyahira abari mu mwijima kuvamo bakakira Kristo.”

Yongeyeho ko Horeb inashyira imbaraga mu bikorwa by’urukundo, cyane cyane mu gihe ijya mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Ibi na byo ni bimwe mu bikorwa Horeb yagiye igaragaramo mu myaka ishize, birimo ingendo z’ivugabutumwa, ibikorwa by’urukundo, ibitaramo ndetse no gusohora indirimbo zishingiye ku butumwa bwa Kristo.

KAPPARAH izamara iminsi itatu

Nk’uko bigaragara ku itangazo ry’igiterane, KAPPARAH Live Concert izaba mu minsi itatu ikurikirana:

Ku wa Gatanu, tariki 13 Ugushyingo 2026
Ku wa Gatandatu, tariki 14 Ugushyingo 2026
Ku Cyumweru, tariki 15 Ugushyingo 2026

Ni igiterane gitegurwa na Horeb Choir & ADEPR SGEEM, aho ubutumwa bwacyo bushingiye ku guhamagarira abantu kwakira Kristo, guhemburwa no gukomeza kugendera mu gakiza.

Horeb si ubwa mbere itegura ibihe nk’ibi bigamije kwegera abantu Imana. Mu bihe bitandukanye yagiye ikora ibiterane, “Horeb Week”, ingendo z’ivugabutumwa ndetse na “Live Sessions” zakunzwe n’abakurikira umurimo wayo.

“KAPPARAH” si igitaramo gusa, ni ubutumwa

Ubutumwa bw’iki giterane bushobora gusobanurwa mu murongo umwe: umuntu ufite umutwaro w’ibyaha ahamagarirwa gusanga Kristo, naho uwamaze kumwakira agasabwa gukomeza guha agaciro agakiza ke.

Ni muri urwo rwego Horeb Choir itumira abantu bose kuzitabira KAPPARAH Live Concert, aho kuramya no guhimbaza Imana bizahuzwa n’ubutumwa bugamije gukomeza imitima no kuyobora abantu kuri Kristo.

Ku bakumbuye ibihe byo kuramya, ku bafite imitwaro bifuza gushyira ku birenge bya Yesu, ndetse no ku bashaka kongera gukomera mu gakiza, Horeb iravuga iti: KAPPARAH ni igihe cyo kwegera Kristo.

KAPPARAH Live Concert — Lev 5:6.

Ku yandi makuru: 0784 477 856 / 0788 309 151.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.