× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hamenyekanye itariki urubanza rwa Vestine na Idrissa ruzaburanishirizwaho

Category: Amakuru  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Hamenyekanye itariki urubanza rwa Vestine na Idrissa ruzaburanishirizwaho

Amakuru mashya yatangajwe na IGIHE, agaragaza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashyizeho itariki yo kuburanisha urubanza rw’ubutane Ishimwe Vestine yasabye ku mugabo we Idrissa Ouedraogo

Uru rubanza ruzaburanishwa ku wa 3 Ukuboza 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, nyuma y’inama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026, aho impande zombi zagaragaje ibyo zisaba n’ibyo zitumvikanaho.

Mu byo Vestine yagaragaje abinyujije ku munyamategeko we, harimo ko avuga ko Idrissa yari yaramuhishe ko asanzwe afite umuryango muri Burkina Faso. Yavuze ko amaze kubimenya no kubaza umugabo we kuri ibyo, yatangiye kumukorera ihohoterwa, harimo no kumukubita. Aya ni amagambo y’uruhande rwa Vestine, kuko atari umwanzuro w’urukiko.

Ku ruhande rwa Idrissa Ouedraogo, umunyamategeko we yahakanye ibyo ashinjwa ndetse avuga ko n’ubutane busabwa na Vestine batabwemera. Uru ruhande kandi rwavuze ko, mu gihe urukiko rwakwemeza ko batandukana, rwakwifashisha impamvu ruvuga ko zaturutse kuri Vestine.

Uruhande rwa Idrissa rwasabye ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba umwana ari uwe, ndetse rusaba ko Vestine ategekwa kumumwereka. Umuryango watangaje kandi ko Idrissa yari yaratanze ikirego cyihariye kuri iki kibazo ku wa 17 Nzeri 2026.

Urubanza rwa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo rwashyizwe ku wa 3 Ukuboza 2026

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.