× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

’Hallelujah’ ya N Fiston na Bosco Nshuti ikomeje gukora ku mitima y’abakunzi ba Gospel

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

'Hallelujah' ya N Fiston na Bosco Nshuti ikomeje gukora ku mitima y'abakunzi ba Gospel

“Oh mbega indirimbo ikomeje kumbera nshyashya… Hallelujah!” Ni amwe mu magambo agaragara mu bitekerezo by’abakunzi ba Gospel bari gukurikira indirimbo “Hallelujah” ya N Fiston afatanyije na Bosco Nshuti.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri YouTube, abumvise iyi ndirimbo ntibagarukira gusa ku kuyishimira nk’umuziki, ahubwo bamwe bavuga ko yababereye ubutumwa bwihariye, ibahumuriza kandi ikabafasha mu bihe bikomeye.

Benshi bagaragaza ko ubutumwa bwayo bubakora ku mutima, bukabibutsa imbabazi z’Imana n’urukundo rwa Yesu Kristo.

Umwe mu bayumvise yagize ati: “This song carried me through a hard week. Beautiful work”, mu gihe undi yagize ati: “Yarambabariye isoni zanjye arazibamba”, agaragaza ko ubutumwa bw’indirimbo bwamwibukije imbabazi n’igitambo cya Yesu.

Undi mukunzi wayo na we yagize ati: “Hallelujah Imana ishimwe cyane ku bwo kuducungura… Ntago twari tubikwiriye”, mu gihe abandi bakoresha amagambo nka “Hallelujah,” “Amen,” “Be blessed”n’ibimenyetso by’umutima n’amasengesho, bigaragaza uko iyi ndirimbo yakiriwe.

Indirimbo bamwe bavuga ko yabafashije mu bihe bikomeye

Mu bitekerezo bigaragara kuri YouTube, hari abagaragaza ko “Hallelujah” itari indirimbo yo kumva gusa, ahubwo ko ubutumwa bwayo bwabafashije gutekereza ku rukundo rw’Imana no ku byo Yesu yabakoreye.

Umwe mu bayumvise yagize ati: “Yarambabariye isoni zanjye arazibamba”, mu gihe undi yavuze ko iyi ndirimbo yamufashije, akongeraho ko “ntawundi wari kubikora pe.”

Hari kandi uwagize ati: “Iyi ndirimbo ni nziza kandi iratwibutsa ukwitanga Yesu yagize kugira ngo tuzabeho.”

Aya magambo agaragaza ko ubutumwa buri muri “Hallelujah” bwageze ku bantu mu buryo butandukanye: bamwe babubonamo imbabazi, abandi gucungurwa, abandi ihumure, naho abandi bakumva ko ari ubutumwa bubasubiza ku ishimwe no guhimbaza Imana.

N Fiston, umuramyi uri gukura mu muziki wa Gospel

N Fiston, amazina ye bwite ni Ndayisaba Fiston, ni umuramyi nyarwanda uba muri Finland, aho akomeje gukora umuziki no guteza imbere umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Paradise.rw yigeze kumuganiriza nyuma y’igitaramo yakoreye i Helsinki yahuriyemo na Bosco Nshuti. N Fiston yavuze ko icyo gitaramo cyamuhaye ubunararibonye bukomeye, cyane ko Bosco Nshuti yari amaze imyaka myinshi mu muziki wa Gospel mu gihe we yari akiri mushya.

Yavuze ko yigiye kuri Bosco mu bijyanye no kuririmba, imicurangire ndetse no gutegura ibitaramo.

N Fiston kandi yari asanzwe afite indirimbo nka “Ndi mu Rugendo,” “Ineza” na “Yesu Yarazutse”, zagiye zigarukwaho nk’ibihangano bye byari biri gufasha mu gukomeza kumenyekanisha izina rye muri Gospel.

Bosco Nshuti akomeje kugaragara mu mishinga y’abahanzi bashya

Kuri Bosco Nshuti, “Hallelujah” ni undi mushinga wongeye kumuhuza n’abahanzi bari gukorera Gospel hanze y’u Rwanda.

Bosco amaze igihe kigaragara mu mishinga itandukanye y’abahanzi nyarwanda, ndetse Apple Music igaragaza “Hallelujah” nk’indirimbo ya N Fiston feat. Bosco Nshuti, yasohotse mu 2026.

Uyu muramyi kandi afite indi mishinga myinshi y’indirimbo yasohotse muri 2026, harimo “NDI UMUGISHA,” “UMUGISHA,” “Mwuka Wera,” “Ni Yesu” na “Twaramuhawe.”

Abakunzi bayisubiramo bashimira abahanzi

Ikigaragara mu bitekerezo by’abakunzi ba “Hallelujah” ni uko benshi batanga ubutumwa bugufi ariko bufite amarangamutimayuzuye ibyiyumviro byabo.

Hari abagaragaza ko barafashijwe, abandi bakavuga ko baririmba insinzi y’Uwiteka, abandi bagashimira abahanzi bavuga ko babahaye indirimbo nziza.

Umwe mu bakunzi bayo yagize ati: “Uwiteka ashimwe ndaririmba insinzi y’Uwiteka,” mu gihe undi yagize ati: “Ntawundi wari gupfira undi atari Yesu Kristo.”

Ibi bitekerezo bituma “Hallelujah” igaragara nk’indirimbo itangiye gushora imizi mu mitima y’abantu,amajwi yayo meza, kuko abakunzi bayo batangiye kuyihuza n’ubuhamya bwabo bwite, amasengesho ndetse n’ibyo banyuzemo.

“Hallelujah” si izina gusa, ni ubutumwa

Mu gihe indirimbo nyinshi zishobora gukundwa kubera injyana cyangwa amajwi y’abahanzi, “Hallelujah” ya N Fiston na Bosco Nshuti iri kugragara mu yindi shusho: ubutumwa bushobora gukora ku marangamutima y’abantu batandukanye.

Ubutumwa bukomeje gutangwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri youtube bugaragaza ko hari abayumva bakibuka ko bababariwe, abandi bakibuka igitambo cya Yesu, abandi bakabona imbaraga zo gushora imizi muri Yesu Kristo, ndetse hari n’abayumva bakavuga gusa bati: “Hallelujah!”.

Ni muri urwo rwego iyi ndirimbo ikomeje gukundwa, aho abakunzi ba Gospel batangiye kuyifata nk’indirimbo y’ihumure, imbabazi n’ishimwe.

Umva ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.