Old Trafford yaririmbye Hallelujah ubwo Pastor Jerry Eze yari ayoboye amasengesho yitabiriwe n’imbaga irimo n’abafana ba Manchester United, ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza ifite amateka akomeye muri ruhago.
Stade ya Old Trafford i Manchester mu Bwongereza, isanzwe iberamo imikino ya Manchester United, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026 yahindutse ahantu ho gusengera no guhimbaza Imana, ubwo yakiraga igiterane gikomeye cyiswe "NSPPD UK Prayer Conference".
Iki giterane cyayobowe na Pastor Jerry Eze, gihuriza hamwe abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’u Bwongereza no mu bindi bihugu by’i Burayi.
Insanganyamatsiko y’iki giterane "New Season Prophetic Prayers and Declarations" (NSPPD)], yagiraga iti: "What God Cannot Do Does Not Exist”, bisobanuye ngo “Icyo Imana idashobora gukora ntikibaho.”
Abitabiriye iki giterane basengeye ibyifuzo bitandukanye, basaba Imana ibisubizo, imbaraga zo gukomeza kwizera ndetse n’impinduka mu buzima bwabo.
Mu gihe buri wese mu bitabiriye iki giterane yasabaga Imana kumushima aho aribwa, abafana ba Manchester United bo basabaga Imana kubakura mu bihe bitoroshye barimo bakongera kubona intsinzi ndetse n’ibikombe.
Insanganyamatsiko ya 2 y’iki giterane igira iti “UMUCYO WARAJE”, ishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 9:2, hagira hati:
“Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo.”
Ubutumwa bwibanze ku byiringiro no ku gukomeza kwizera ko Imana ishobora guhindura ibihe bikomeye umuntu anyuramo.
Mercy Chinwo n’abandi bahanzi basusurukije abitabiriye iki giterane
Muri iki giterane umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana wahawe agaciro gakomeye dore ko abahanzi bakomeye nka Mercy Chinwo, Dunsin Oyekan, Sunmisola Agbebi na Kaestrings bari mu bafashije abumviye Mwuka Wera kwegerana n’Imana.
Indirimbo zabo zafashije abari bateraniye aho kwinjira mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Abakunzi ba Manchester United basengeye ikipe yabo
Kuba igiterane cyarabereye kuri Old Trafford byatumye bamwe mu bakunzi ba Manchester United baboneraho no gusabira ikipe yabo.
Mu gihe abandi basengeraga ibyifuzo byabo bwite, hari abifuje ko Manchester United yasubirana igitinyiro, ubukaka n’ubushongore yahoranye, igatsinda kandi igahangana neza n’andi makipe mu marushanwa yo mu Bwongereza no hanze yayo.
Ese aya masengesho azagarura Manchester United ku mwanya wa mbere?
Tubibutse ko aya masengesho yabaye mu gihe ikipe ya Manchester United yagize intangiriro mbi za shampiyona. Nyuma y’imikino itanu ya English Premier League, iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n’amanota 5, ikaba imaze gutsinda umukino umwe, inganya ibiri, itsindwa ibiri.
Izamu ryayo kuri ubu wagira ngo ririnzwe na wa muzamu bitaga Mvomabihita, ikatakirwa na ba ruhungizamu aho kugira ba rutahizamu. Kuri ubu imaze gutsinda ibitego 8 gusa nayo yinjijwe ibindi 8.
Ikindi, abana bavutse ubwo iheruka kwegukana igikombe babaye abasore n’inkumi amashuli bayageze kure ndetse ubu bamwe banakinira ingimbi zayo.
Manchester United iheruka kwegukana Premier League mu mwaka w’imikino wa 2012/13, ubwo yatozwaga na Sir Alex Ferguson. Gusa ifite agahigo ko kuba iri mu makipe abiri amaze gutwara ibikombe byinshi bya shampiyona, bivuze ko yahoze idwinga amakipe.
None se, amasengesho yabereye kuri Old Trafford azaba intangiriro y’ihinduka rya Manchester United?
Ese izava ku mwanya wa 12 izamuke igere ku mwanya wa mbere, ndetse yongere gutwara igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka myinshi abakunzi bayo bagitegereje?
Abakeba b’iyi kipe biganjemo abakunzi ba Liverpool na Manchester City bo bakomeje guserereza abakunzi b’iyi kipe bababwira ko kugira ngo bongere kwegukana iki gikombe cya Shampiyona bibasaba kugarura Sir Alex Ferguson cyangwa se guhindura izina bakareka kwitwa Red Devils (amashitani atukura) aho batebya bati: "Muri mu gihano cy’Imana".
Icyakora abazi imbaraga z’amasengesho baragira bati: "Bakunzi ba Manchester United, muhumure! Kuba i Manchester habereye igiterane kigira kiti: “What God Cannot Do Does Not Exist". Nimugire kwizera kuko nta kinanira Imana mu gihe cyayo cyashyizweho.
Old Trafford yakiriye igiterane gikomeye gishobora kuvamo intsinzi ya Manchester United
Manchester United ifite inyota nyinshi yo kongera gutwara igikombe cya shampiyona