Umugore wa Pasiteri Gao Yingjia, umwe mu bayobozi ba Zion Church mu Bushinwa, yavuze ko gufungwa k’umugabo we n’abandi bayobozi b’itorero abibonamo umugisha.
Uyu mugore yasobanuye ko gufungwa kwabo atabibona nk’akaga gusa, ahubwo ko Imana ishobora kuba ikoresha ibyo bibazo mu gukomeza ukwizera kw’Abakristo no guteza imbere umurimo w’Ivanjili.
Geng Pengpeng, uzwi kandi nka Cherie, yabwiye The Christian Post ko ubwo abapolisi bajyaga gufata umugabo we mu ijoro ryo ku wa 11 Ukwakira 2025, yabanje kugira ubwoba, ariko nyuma akumva agize amahoro mu mutima no kwizera ko Imana iri gukorera muri ibyo bibazo.
Mu gihe abapolisi bari bamaze kumufata, ni bwo yabwiye umugabo we ati: “Niba Imana yemeye ko ibi biba, bigomba kuba ari umugisha.”
Kuva icyo gihe, Gao Yingjia yakomeje gufungwa, kandi umugore we avuga ko ibyo bibazo byatumye ukwizera kwe kurushaho gukomera.
Ubu ashobora kumenya amakuru y’umugabo we cyane cyane binyuze ku banyamategeko no mu mabaruwa 12 yanditse ari muri gereza, avuga ko yamubereye ihumure rikomeye.
Geng avuga kandi ko yemera ko umugabo we ashobora kuba akorera Imana no muri gereza, kuko amakuru yahawe n’abantu barekuwe agaragaza ko akomeje kugira gahunda ihamye y’ubuzima kandi akabwiriza abandi bafunzwe.
Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bw’u Bushinwa bwakoze igikorwa cyo gufata abayobozi n’abayoboke ba Zion Church n’andi matorero yo mu ngo adafite ibyangombwa byanditse muri Leta.
Abantu hafi 30 bari bafashwe mu ntangiriro, mu gikorwa cyavuzwe ko ari kimwe mu bikorwa bikomeye byo guhiga amatorero yo mu ngo mu myaka irenga 40.
Kuri Geng, imibabaro umuryango we urimo ntabwo ari impamvu yo kuva ku Mana. Ahubwo avuga ko ari bwo bwa mbere yumva neza icyo bisobanuye kubaho ku bwa Kristo no kwemera kubabazwa ku bw’Ivanjili.
Umugore wa Pasiteri Gao Yingjia, umwe mu bayobozi ba Zion Church mu Bushinwa, yavuze ko gufungwa k’umugabo we n’abandi bayobozi b’itorero abibonamo umugisha wo gutuma agira ukwizera gukomeye