Jado Sinza n’umugore we Esther Umulisa bakomeje urugendo rwabo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyira hanze indirimbo nshya bise “Yego Niyo”, igaruka ku gushimira Imana no guhamya ineza yayo mu buzima bw’abayiringira.
Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abizera ko Imana isohoza ibyo yiyemeje kandi ko ibyo ikora ari impamvu yo kuyishimira.
Mu mirongo yayo, Jado na Esther bavuga ku mugisha n’ibyiza babona ko Imana yabagiriye, banagaragaza ko urukundo rwayo ari rwo shingiro ry’impamvu bafite yo kuyihimbaza.
Mu ikorasi y’indirimbo, aba baramyi basubiramo kenshi bati “Yego, yego, yego ni yo”, bashimangira ko Imana ari yo soko y’ibyo bahamya.
Banagaruka ku bubasha bw’Imana bwo gufungura no gufunga, bavuga ko iyo yiyemeje gukora ikintu nta wundi ushobora kugihindura.
Yego niyo
Verse1
Ninde warondorimigambi
Imana igirira abayo ibyo ihora
Yifuza kutugirira nibyiza si ibibi
Yatugiriye neza
yaduhaye umugisha
N’umusaruro utubutse
Yanyanyagije ibisarurwa
Munzira abasaruzi banyuramo
Pre coras
None uyumunsi turarimba
Twuzuye ishimwe ryibyo yakoze
Yapfumbatuye ikiganza cyiwe
ngo atuvubire imvuraaaaaaaa
Coras:
Yego yego yego niyo
Yego yego yego niyo
Iyo Mana niyo ibikora
Yego yego yego niyo
Yaturamije urukundo rwayo ibihamisha kuduha Kristo ndetse yamuduhanye nibindi byose noyompamvu twizihiwe
Iyo avuze amen ntawavuga oya iyo akinze ntawakingura ibyo akoze byose bishimangiyeko ankunda byukuri
Coras:
Yego yego yego niyo
Yego yego yego niyo
Iyo Mana niyo ibikora
Yego yego yego niyo
Niyo niyo iyo niyibikora
Reba indirimbo Yego Ni Yo kuri YouTube