Umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje kwakira impano nshya z’abahanzi bafite inyota yo gukoresha ubuhanga bwabo mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu. Muri abo harimo Umugiraneza Eliphase.
Umugiraneza Eliphase ni umusore ukomoka mu Karere ka Ruhango ubu akaba atuye mu Karere ka Muhanga, aho akorera umurimo wo kuvuga ubutumwa muri ADEPR Ruvumera, ndetse akaba ari umuririmbyi muri Korali Wasafili ibarizwa muri uwo mujyi.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise yagize ati: “Gukunda kuririmba no gukunda abantu ni bimwe mu byamfashije gusobanukirwa neza impamvu numva nkeneye gukoresha impano yange.
Ntabwo mbona kuririmba nk’uburyo bwo kwishimisha gusa cyangwa bwo gushaka kwamamara, ahubwo narahamagawe kugira ngo ibyo mfite mbisangire n’abandi, cyane cyane mbinyujije mu ndirimbo.”
Eliphase yakiriye agakiza mu mwaka wa 2019. Mbere yaho yari Umugatolika, ariko nyuma umuryango we wimukira muri ADEPR. Avuga ko icyo gihe na we ubwe yari asanzwe afite icyifuzo cyo gukizwa, arenzaho ati: “Nabonaga ko Imana ari yo yabishakaga.”
Kuva icyo gihe, urugendo rwe rwa gikristo rwagiye rukomeza kumushyiramo inyota yo kumenya icyo Imana imushakaho no kugikora. Avuga ko uko yakomezaga gukura mu kwizera ari na ko yarushagaho kumva ko impano yo kuririmba yari afite igomba kugira icyo imarira abandi.
Kuri Eliphase, gukorera Imana ntibigarukira ku kuba umuntu avuga ko ayizera. Ahubwo we agira ati: “Nifuza ko kwizera kwange kugira icyo guhindura ku bandi, cyane cyane ku bantu baba kure yayo cyangwa abakeneye kuyigarukira.”
Eliphase avuga ko impano yo kuririmba yari ayifite kuva akiri umwana. Nubwo kuyikoresha mu buryo bufatika byaje gukura buhoro buhoro, avuga ko yatangiye gukora umuziki mu buryo bufatika ahagana mu mwaka wa 2021.
Icyamufashije gukomeza muri uru rugendo ni ukwiyumvamo inyota yo kwamamaza ubutumwa bwiza, gukunda Imana ndetse n’abantu bayo. Avuga ko uko agenda arushaho gusobanukirwa icyo Imana ishaka kuri we, ari na ko arushaho kubona ko impano ye ikwiriye gukoreshwa mu murimo wayo.
Ni muri uwo murongo kandi aho abarizwa muri Korali Wasafiri, akomeza gukoresha no guteza imbere impano ye yo kuririmba.
Eliphase asobanura kuramya Imana nk’igikorwa kijyanye no kumenya uwo uramya, kumwizera no kugirana na we ubusabane. Ati: “Umuntu uramya Imana aba azi ko ari yo Mucunguzi we kandi akayegurira umutima we. Ku bwange, kuramya ni uburyo bwo gushimisha Imana no kugirana ubusabane na yo.”
Ibi ni na byo bigaragara mu buryo asobanura intego ye mu muziki. Nubwo ashaka ko indirimbo ze zumvwa n’abantu benshi, ikiruta byose ni uko ubutumwa buri muri zo bwagera ku mitima yabo.
Indirimbo ze ziganisha ku kugarukira Imana
Eliphase amaze kugira indirimbo zitandukanye zirimo “Tumushime Yesu,” “Garukiraho,” “Ibyirato” ndetse n’iyo aheruka gushyira hanze yise “Imbabazi.”
Muri “Tumushime Yesu,” avuga ko yibutsa abantu gushima Imana ku byo yabakoreye. Ni ubutumwa bushishikariza umuntu kudahugira mu bibazo gusa ngo yibagirwe ibyiza Imana yamukoreye.
“Garukiraho” yo yibanda ku bantu batangiye kuva ku Mana. Eliphase avuga ko yifuzaga kubibutsa ko bakwiriye kugaruka ku Mana, cyane cyane abari mu byaha cyangwa abagiye kure yayo.
Mu yitwa “Ibyirato,” yibanda ku musaraba wa Yesu no gucungura kwabereye kuri Goligota. Uwahageraga yabaga agiye guhura n’urupfu, ariko Yesu yarahageze haba ari ho abantu bakirira agakiza. Ni ubutumwa bushimangira agaciro k’Umusaraba wa Kristo.
Indirimbo ye nshya “Imbabazi” ni yo yibanzeho cyane muri iki gihe. Eliphase yayishyize hanze agamije kugeza ku bantu ubutumwa bw’uko Imana igira imbabazi.
Yayivuzeho ati: “Nifuza ko umuntu wumva iyi ndirimbo atayirangiza yumvise umuziki gusa, ahubwo akumva ubutumwa buri mu magambo yayo, akamenya ko Imana imutegereje kandi ko agomba kwakira imbabazi zayo.”
Kuri Eliphase, ijambo “imbabazi” rifite uburemere bwihariye mu buzima bw’umukristo. Ni yo mpamvu avuga ko icyihariye kuri iyi ndirimbo ugereranyije n’izindi yakoze ari ubutumwa bwo kwakira imbabazi z’Imana.
Icyo yifuza ko umuntu asigarana nyuma yo kumva “Imbabazi” ni kimwe: kwakira imbabazi z’Imana.
Eliphase afite uko abona umuhanzi wa Gospel akwiriye kwitwara. Ku bwe, umuhanzi ntakwiriye kureba Gospel nk’umwuga gusa, ahubwo akwiye kwibuka ko umuziki ashobora kuwukoresha mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.
Ati: “Ikintu gikomeye umuhanzi akwiriye kwitondera ni ukutaba mu byaha, kuko ibindi Imana ishobora kubikorera umuntu. Ibi mbihuza n’icyifuzo cyange cyo kugira ubuzima bujyana n’ubutumwa ntanga mu ndirimbo.”
Kuri we, ntibihagije kuririmba ko abantu bakwiriye kwegera Imana mu gihe ubuzima bw’umuririmbyi butabigaragaza. Ni yo mpamvu avuga ko umuhanzi wa Gospel akwiriye kwitondera cyane ubuzima bwe n’imyitwarire ye.
Eliphase ntashaka ko urugendo rwe ruguma mu mbibi z’aho yatangiriye. Intego afite ni ukugera kure, akagera mu Rwanda hose ndetse no hanze yarwo, hakurya y’amazi magari.
Avuga ko yifuza ko ubutumwa bw’indirimbo ze bugera ku bantu benshi, bakamenya Imana, bakayizera, bakava mu byaha kandi bakagira ubuzima bwo kuyishima.
Muri gahunda ze z’ahazaza harimo no gukora ibitaramo, kugira ngo abashe guhura n’abantu imbonankubone kandi akomeze kubagezaho ubutumwa binyuze mu muziki.
Eliphase rero ari mu ntangiriro z’urugendo ashaka ko ruzaba rurerure. Kuva ku mpano avuga ko yahawe akiri umwana, kugeza ku kwakira agakiza mu 2019, gukorera mu itorero no gutangira gukora umuziki mu buryo bufatika, agenda yubaka buhoro buhoro inzira yifuza gukoresha mu murimo w’Imana.
Uyu munsi afite indirimbo zirimo “Tumushime Yesu,” “Garukiraho,” “Ibyirato” na “Imbabazi, ariko avuga ko icy’ingenzi atari umubare w’indirimbo azakora, ahubwo ko ari ubutumwa zizagera ku bantu.
Umva ubuhanga bwe mu ndirimbo zitandukanye:
Imbabazi
Ibyirato
Garukira Aho
Tumushime Yesu