× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Germaine wo muri Alicia na Germaine yashimye Imana nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta ku manota meza

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Germaine wo muri Alicia na Germaine yashimye Imana nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta ku manota meza

Ufitinema Germaine, umwe mu bagize itsinda ry’abahanzi ba Gospel Alicia na Germaine, yatangaje ubutumwa bwuzuye amashimwe nyuma y’uko agize amanota meza mu bizamini bya Leta.

Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, agisohoka ku wa 11 Nzeri 2026, Germaine yashimiye Imana avuga ko ari yo yamushoboje gutsinda, anagaragaza ko ibanga ry’intsinzi ye ryari ugusenga no kwiga cyane.

Germaine Ufitinema usanzwe uririmba mu itsinda rya Alicia na Germaine, yatsinze neza ikizamini cya Leta ku manota 88.47%, maze atangaza amagambo akomeye ati:

“Ni ukuri Imana dusenga si Bayali! Iyo ivuze irasohoza. Amashimwe anyuzuye umutima sinzi niba afite ingano, gusa Imana iri mu ijuru ryayo yumve ko umuja wayo nyishimiye, kandi nzahora mvuga izina ryayo.”

Yakomeje avuga ko ibyo yagezeho bitaturutse ku mahirwe gusa, ahubwo ko byashingiye ku gusenga no gushyira umwete mu masomo. Yagize ati: “Ibanga nta rindi ni ugusenga no kwiga cyane, kuko Imana ikunda abanyamurava igaha umugisha imirimo yabo.”

Yasezeranyije Imana ko atazahagarikira aho, ahubwo ko azakomeza gukora cyane no mu zindi nshingano n’amahirwe azamufungukira. Ati: “Mana inshoboje sinzagutenguha, n’ubundi nzakomeza gukora cyane no no mu yindi miryango yose uzamfungurira.”

Germaine yari asoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, aho yigaga muri Groupe Notre Dame d’Afrique de Nyundo, mu Karere ka Rubavu.

Uretse amashuri, Germaine azwi no mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho ari umwe mu bagize itsinda Alicia na Germaine, aho aririmbana na mukuru we Ufitimana Alicia. Aba bahanzi bakora umuziki ugamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, kubahumuriza no kubafasha kwegera Imana.

Mu rugendo rwabo rw’ubuhanzi, Alicia na Germaine bamaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo “Urufatiro,” “Rugaba,” “Ihumure,” “Uriyo,” “Ndahiriwe,” “Ibendera” na “Ibanga.” Indirimbo “Ibanga” yasohotse muri Nyakanga 2026, igira uruhare mu gutuma umuyoboro wabo wa YouTube ugera ku bakurikira ibihumbi 100.

Germaine kandi yagaragaje ko ubumenyi yakuye mu ndimi n’ubuvanganzo bushobora kumufasha mu murimo w’ubuhanzi, cyane cyane mu gutunganya amagambo, kwandika indirimbo no kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bantu bo mu Rwanda no mu mahanga.

Intsinzi ye mu bizamini bya Leta yabaye indi ntambwe mu rugendo rwe, nyuma y’aho we na Alicia bakomeje gutera imbere mu muziki wa Gospel.

Gemaine yuzuye amashimwe nyuma yo kugira amanota meza mu bizamini bya Leta

Reba indirimbo yabo nshya, Ibanga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.