Umuramyi Gentil Misigaro yasobanuye inkuru yihariye y’indirimbo ye nshya “Urakomeye”, avuga ko igitekerezo cyayo cyatangiye mu 2019 ubwo yari mu Bubiligi mu bitaramo.
Gentil Misigaro yavuze ko ubwo yari acumbitse ategura igitaramo cyari gisigaje umunsi umwe, yasuwe n’umuhanzi Isaac Rabine, wari umwe mu baririmbyi bari gutaramana na we. Uyu Isaac Rabine akaba yararirimbye muri Hoziana Choir mbere yo kujya kuba i Burayi.
Aganira na Paradise, Gentil Misigaro yagize ati: “Yansanze aho nari ncumbitse ndi kwitegurira igitaramo hasigaye umunsi umwe, na we yari umwe mu bo twari buririmbane, mu baririmbyi twari bufatanye, hanyuma ambwira ko na we yandika indirimbo kandi ko yifuza kumenyekanisha bimwe mu bihangano bye.”
Isaac yamusabye kumva zimwe mu ndirimbo yari yaranditse, maze Gentil avuga ko amagambo yo muri “Urakomeye” yahise amukora ku mutima. Ati: “Hanyuma numvise amagambo ya Urakomeye ndayikunda, ansaba ko twayikorana.”
Aba bahanzi bahise bicara kuri iyo ndirimbo, bayisubiramo ndetse banayivugurura muri uwo mugoroba, ku buryo ku munsi wakurikiyeho bayiririmbye mu gitaramo bari bafite.
Gentil yavuze ko banagerageje kuyikorera amashusho icyo gihe bafatanyije na Patient, ariko amashusho ya mbere ntiyaje gusohoka nk’uko yabyifuzaga.
Yagize ati: “Umunsi wakurikiyeho tuyiririmba mu gitaramo, ndetse tunayikorera amashusho dufatikanyije na Patient ariko ntiyasohoka neza nk’uko nabyifuzaga.”
Nyuma y’imyaka itanu, iyo ndirimbo yongeye kuzuka ubwo Gentil yari yatumiwe mu gitaramo cya Joyous Celebration cyabereye muri BK Arena mu mpera za 2024.
Yavuze ko icyo gihe yumvise umwuka umuhatira kuyiririmbamo, maze uko abantu bayakiriye neza bituma afata umwanzuro wo kongera kuyitunganya. Yabyemeje mu magambo ye agira ati: “Numvise umwuka ampatira kuyiramishamo, abantu bayakira neza. Ni bwo twahise dutunganya amashusho ayobowe na Musinga, ndetse nanjye ntunganya audio yayo.”
“Urakomeye” yanditswe na Isaac Rabine na Gentil Misigaro, amajwi atunganywa na Gentil Misigaro, na ho amashusho ayoborwa na Musinga. Indirimbo ivuga ku gukomera kw’Imana, ikibanda ku mbaraga zayo no ku ntsinzi yabonetse binyuze mu maraso ya Yesu Kristo.
Mu magambo yayo harimo aho agira ati: “Urakomeye, Urakomeye, Urakomeye Mana ihoraho,” ndetse ikavuga ku maraso ya Yesu yamenetse ku musaraba nk’isoko y’intsinzi y’abizera.
Gentil yavuze ko iyi ndirimbo iri kuri album ye “Yahweh”, umushinga avuga ko wakiriwe n’abantu ku buryo burenze ibyo yari yiteze.
Yagize ati: “Ni album abantu bakiriye neza birenze uko nabitekerezaga. Ni ukuri ni Ubuntu bw’Imana budasanzwe. Nyuma y’imyaka 5, igihe kirageze ngo nongere nsanginze ubwoko bw’Imana ibihangano by’umwuka Kristo aduha.”
Nubwo “Urakomeye” ari yo ndirimbo nshya ari gushyira imbere, Gentil yavuze ko hari ibindi bihangano byinshi biri inyuma yayo, ndetse ko abakunzi be batazongera gutegereza igihe kirekire hagati y’indirimbo n’indi.
Yagize ati: “Nyuma y’iyi ndirimbo hari n’izindi ziri inyuma nziza. Amashusho zazo yamaze gutunganywa rwose, buri kwezi ndajya mbagezaho indi ndirimbo.”
Usibye izo ndirimbo, Gentil yavuze ko afite n’umushinga w’ibihe byo kuramya witwa “Encounter His Presence”, avuga ko uzagezwa ku bakunzi b’umuziki we mu gihe cya vuba. Ati: “Ndetse hari na gahunda ihoraho yo kuramya twise Encounter His Presence tuzabagezaho vuba cyane.”
Gentil kandi yavuze ko mu baramyi bamubera urugero harimo Ambassadors of Christ ifite igitaramo gikomeye giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze ivuga ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.
Ayikunda cyane kubera ubutumwa bwabo n’uburyo babugeza ku bantu. Ati: “Ambassadors of Christ mbakundira uburyo indirimbo zabo zifite ubutumwa bubwira abantu iby’ijuru, imyitwarire yabo myiza, ndetse n’uburyo baririmba batuje bugatuma wumva message.”
Kuri Gentil, “Urakomeye” si indirimbo nshya gusa, ahubwo ni igihangano gifite amateka maremare kuva ku gitekerezo cya Isaac Rabine mu 2019, kikongera kubyutswa nyuma y’imyaka itanu, ubu kikaba cyarabaye kimwe mu bihangano bishya biri gutangira urugendo rwo kugeza ubutumwa bwa album yose ku bakunzi b’umuziki wo kuramya Imana.
Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo nshya "Urakomeye" iri kuri album ye ya kabiri
Isaac Rabine waririmbye muri Hoziana Choir ni we wabaye imbarutso y’indirimbo nshya "Urakomeye" ya Gentil Misigaro
Reba indirimbo Urakomeye, uryoherwe n’ubutumwa bwanonosowe mu myaka 5