Alicia na Germaine ndetse na Theo Bosebabireba bari mu bahanzi n’abaririmbyi bazasusurutsa abazaba bitabiriye igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga “Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”.
Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zangiza ubuzima.
Ubu bukangurambaga bwateguwe na Baho Global Mission (BGM) ku bufatanye na ADEPR-Ngarama n’andi matorero ya Gikristo akorera mu Karere ka Gatsibo, by’umwihariko mu Mirenge ya Ngarama, Gatsibo na Nyagihanga.
Bufite intero igira iti “Hehe n’Ibiyobyabwenge!”, bukaba bugamije kwigisha cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi bukabije, inda ziterwa abangavu, guta ishuri n’amakimbirane yo mu miryango.
Mu bikorwa byabanje harimo irushanwa ry’umupira w’amaguru ryatangiye ku wa 22 Kanama 2026, aho amakipe yo muri iyo Mirenge yahataniraga mu bagore no mu bagabo.
Ngarama WFC yegukanye igikombe cy’abagore, naho Ngarama FC itwara icy’abagabo, nyuma yo gutsinda imikino ya nyuma yabaye ku wa 25 Kanama.
Iminsi yo gusoza ubu bukangurambaga izaba kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama, ku kibuga cya ADEPR-Ngarama kizwi nka Sahara.
Hazaba ibiganiro n’inyigisho ku buzima n’imiryango, ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gupima indwara zitandura ku bufatanye n’Ibitaro bya Ngarama.
Abazitabira kandi bazahabwa amahirwe yo kungukira muri gahunda zitandukanye zirimo kwishyurira Mutuelle de Santé abaturage 625 batishoboye, ndetse no gutombora ibihembo birimo igare, telefoni, radiyo na televiziyo.
Alicia na Germaine, bakunzwe mu ndirimbo nka “Ibanga,” “Ibendera”, “Uriyo,” na Theo Bosebabireba, umwe mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe mu muziki wa Gospel bari mu bazaririmba. Hazaririmba kandi Hoziana Choir, Pastor Kayiranga Innocent na Bivamuruyumwuga.
Ku ruhande rw’abazatanga ubutumwa, hazagaragaramo abayobozi b’amatorero n’abakozi b’Imana barimo Rev. Baho Isaie, Rev. Isaie Ndayizeye, Ev. David & Stephanie Herzog, Dr. Stephen Mutua na Pastor Ren Schuffman.
Ibihembo by’amakipe yitwaye neza muri ruhago na byo bizatangwa ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, ubwo hazaba umuhango wo gusoza ku mugaragaro ubu bukangurambaga bwibanda ku butumwa bwo guhitamo ubuzima no kwanga ibiyobyabwenge.
Alicia na Germaine bagiye gutaramira i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
Theo Bosebabireba agiye gutaramira i Ngarama mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
Hoziana Choir igiye gutaramira i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge
Rev. Baho Isaie, Rev. Isaie Ndayizeye, Ev. David & Stephanie Herzog, Dr. Stephen Mutua na Pastor Ren Schuffman bazatanga ubutumwa mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge