× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gahogo Choir yongeye kuririmba urukundo rwa Yesu ishyira ibirungo mu ndirimbo "Wanciye iki"

Category: Choirs  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Gahogo Choir yongeye kuririmba urukundo rwa Yesu ishyira ibirungo mu ndirimbo "Wanciye iki"

Wanciye iki Yesu? Wanciye iki? Wanciye iki Yesu? Wanciye iki? Ni iki cyatumye unkunda, ni iki cyatumye unshaka?” Aya ni amagambo yumvikana mu ndirimbo “Wanciye iki” ya Gahogo Choir, imaze imyaka myinshi ikora ku mitima y’abakunda indirimbo zo guhimbaza Imana.

Nubwo iyi ndirimbo atari nshya, Gahogo Choir yongeye kuyikora mu buryo bwa Live Recording, iyihindurira imiririmbire n’imicurangire bijyanye n’igihe, ariko ubutumwa bw’umwimerere burakomeza.

“Wanciye iki” ni indirimbo umuntu yumva akibaza ku rukundo rwa Yesu Kristo. Umuririmbyi aribaza ati: “Ni iki cyatumye unkunda? Ni iki cyatumye unshaka?”Ni amagambo agaragaza gutangazwa n’urukundo rwa Yesu rutagira uko rusa.

Imyaka 32 Gahogo imaze yamamaza ubutumwa bwiza

Gahogo Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gahogo mu Karere ka Muhanga, ikaba imaze imyaka isaga 32 ikora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.

Urugendo rwayo rwatangiye muw’ 1994 ubwo yari igizwe n’abaririmbyi 12. Yatangiye ari Korali La Charite, ikorera ku Mudugudu wa Nyabisindu.

Nyuma, ubwo havukaga Umudugudu wa Gahogo, bamwe mu baririmbyi bagiye gukorera umurimo muri Gahogo, ari na ho Korali Gahogo yakomereje urugendo rwayo.

Uyu munsi, iyi korali ifite abaririmbyi barenga 115, kandi mu myaka yose imaze ikora umurimo w’Imana, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake, zirimo “Wanciye iki”na “Ndaje”,Carvaly n’izindi..

Gahogo Choir ivuga ko umusaruro ukomeye w’imyaka 32 atari indirimbo gusa, ahubwo ari n’abantu benshi bumvise ubutumwa bakava mu byaha bakagana Kristo.

Abagize korali na bo bavuga ko uyu murimo wabagiriye akamaro mu buzima bwabo, bakagenda bahinduka uko imyaka yagiye ihita.

Gahogo Choir: Kuririmba n’ibikorwa by’umusamariya mwiza

Gahogo Choir ntiyifuza ko ivugabutumwa ryayo rigarukira ku ndirimbo gusa. Mu bikorwa byayo harimo no kwita ku mibereho y’abantu no gufasha abatishoboye.

Mu mwaka wa 2024, ubwo bizihizaga imyaka 30, Gahogo Choir yatekereje ku batishoboye, ndetse muri Gahogo Evangelical Week yari yateganyije kwishyurira imiryango 200 ubwisungane mu kwivuza.

Ubuntu bw’umwami Yesu no gufashwa n’umwuka wera nibyo biranga abaririmbyi ba Gahogo Choir ku ruhimbi

Iki giterane ngarukamwaka cyamaze icyumweru, kikaba cyarahariwe ivugabutumwa no gukomeza abantu mu kwizera.

Mu 2024, cyabaye kuva ku wa 30 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira, gifite insanganyamatsiko yo muri 1 Abami 19:7, ivuga iti: “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.”

Kuri ubu urugendo rw’imyaka isaga 32 Gahogo Choir yakomeje gukorera Imana, ivuga ubutumwa ahantu hatandukanye kandi ikagera ku bantu benshi.

Ni iki cyatumye unkunda? Ni iki cyatumye unshaka?”

Ni ikibazo Gahogo Choir yabajije kera, ariko n’uyu munsi kigikora ku mutima w’uwumvise indirimbo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murakoze cyane kudusangiza amakuru meza icya1hakongerwa amasengesho kuko ariyo shingiro rya byose

Cyanditswe na: Higiro narcisse IMANA iri mukazi  »   Kuwa 18/08/2026 08:04

Murakoze cyane kudusangiza amakuru meza icya1hakongerwa amasengesho kuko ariyo shingiro rya byose

Cyanditswe na: Higiro narcisse IMANA iri mukazi  »   Kuwa 18/08/2026 08:04