× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gaby Kamanzi, Tresor, Dominic, DJ Spin na MD mu bazaririmba muri Rabagirana Festival i Bugesera

Category: Crusades  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Gaby Kamanzi, Tresor, Dominic, DJ Spin na MD mu bazaririmba muri Rabagirana Festival i Bugesera

Iserukiramuco ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rabagirana Festival 2026, rigiye gukomereza mu Karere ka Bugesera, aho abahanzi batandukanye bazahurira mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026.

Iki giterane kizabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, guhera saa 13:00, kandi kwinjira ni ubuntu. Rabagirana Festival itegurwa na Sion Foundation, ikaba igamije guhuza umuziki wa Gospel, ivugabutumwa n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Mu bahanzi n’abanyamuziki bagaragara kuri gahunda y’igiterane harimo Gaby Kamanzi, Tresor, Dominic Ashimwe, DJ Spin, Thatien Titus na MD, nk’uko bigaragara ku itangazo ry’igikorwa.

Undi muramyi utegerejwe cyane ni Vedaste Christian ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri ibi bihe. Uyu muramyi wamamaye cyane mu ndirimbo "Uzi gukunda" agarukanye ubuhamya bukomeye nyuma yo kuva mu nyanja y’urupfu.

Ku bakunzi n’injyana ya Hip Hop na Rap bazaba bahagarariwe na MD umwe mu baraperi bakunzwe muri gospel akaba afite ukuboko kwiza kuberanye no kurapa.

Ni amahirwe ku bakunzi ba Gospel kongera kubona Gaby kamanzi, Thacien Titus na Dominic ashimwe ku ruhimbi dore ko aba baramyi bo hambere bazwiho kugira indirimbo zisatura imitima.

Ni igihe cyiza ku bahanzi nka Tresor imwe muri zahabu nshya dore ko nawe ashaka kwerekana ko Ari umwe mu baramyi bafite akazoza keza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Rabagirana Festival 2026 yatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 26 Nyakanga 2026, aho yabereye ku Kibuga cy’Umupira cya Karwasa. Nyuma ya Bugesera, gahunda y’iri serukiramuco iteganyijwe gukomereza mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Rubavu.

Si igitaramo gusa

Umwihariko wa Rabagirana Festival 2026 ni uko abategura bavuga ko idashaka kuba igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana gusa, ahubwo ko igamije no kugira uruhare mu mibereho n’iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi wa Sion Foundation, Peace Nicodème Nzahoyankuye, yavuze ko intego ari uguhindura imibereho y’abantu ariko bikajyana n’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Muri gahunda ziteganyijwe, abantu 2,000 bazishyurirwa imisanzu ya Ejo Heza, mu gihe abandi 1,000 bazafashwa kubona ubwisungane mu kwivuza.

Hari kandi gahunda y’uburezi ku bufatanye na Chancern International, aho urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 ruzahabwa amahirwe yo kwiga muri kaminuza, amashuri makuru ndetse n’amashuri y’imyuga, binyuze muri gahunda ya “Iga nonaha, wishyure nyuma.” Abategura batangaje ko abantu barenga 1,000bazagerwaho n’aya mahirwe.

Ku bw’ibyo, Rabagirana Festival i Bugesera izaba umwanya wo kuramya, guhimbaza Imana, kumva ubutumwa no kwishimira ibihangano by’abahanzi, ariko kandi inabe urubuga rwo kugeza ku baturage amahirwe ajyanye n’uburezi, ubwiteganyirize n’imibereho myiza.

Abanya-Bugesera n’abaturuka mu tundi turere baratumiwe kuzitabira iki giterane kizaba ku 6 Nzeri 2026 kuri Stade y’Akarere ka Bugesera guhera saa 13:00.

Abazataramira abazitabira ni: Gaby Kamanzi, Tresor, Dominic Ashimwe, DJ Spin, Thatien Titus na MD ndetse n’andi mazika akinugwanugwa ko hari abandi bahanzi bazakoreshwa mu buryo bwa surprise

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.