Umuramyi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Furaha Berthe, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mungu ni Mwema”, ashimangira ubutumwa bwo guhimbaza Imana no kwibutsa abantu ibyiza byayo. Yatangaje ko ateganya gusohora Album ya karindwi y’indirimbo z’amajwi n’igitabo kivuga ku muryango cyamaze kwemezwa na MIGEPROF.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Furaha Berthe yasobanuye ko “Mungu ni Mwema” bisobanura ngo “Imana ni nziza”. Yavuze ko iyi ndirimbo igamije guhimbaza Imana no kugaragaza ko ari Umuremyi w’isi n’ijuru, Alfa na Omega, kandi ko ihorana n’abayizera.
Ati: “Gukorera Imana ni byo bishimisha kuko bimpa amahoro y’umutima. Ubutumwa bugenda bukiza imitima y’abantu benshi no kubakomeza mu rugendo rwa gikristo.”
Furaha Berthe amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Futa Machozi”, “Asante”, “Humura”, “Nitakwenda”, “Mataifa Yote”, “Msaada Wangu” na “Ntabwo Tureshya”. Mu bihangano bye, akunda kwibanda ku gushimira Imana, guhumuriza abantu, kubashishikariza kwizera no kubafasha kubana neza.
Muri Werurwe 2025, yasohoye “Ntabwo Tureshya”, indirimbo yigisha abantu kunyurwa n’ibyo bafite no kwirinda ishyari, ashimangira ko impano zitandukanye Imana yahaye abantu zitagomba kubatandukanya.
Ku wa 14 Werurwe 2026, yakoze igitaramo yise “Himbazwa Concert”, cyabereye kuri Kigali Bilingual Church i Remera, kigamije guhimbaza Imana no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Uretse indirimbo, Furaha Berthe yatangaje ko ateganya gushyira hanze Album ye ya karindwi y’indirimbo z’amajwi, zikazaboneka ku mbuga zirimo Spotify na Boomplay.
Uyu muramyi kandi ni umwanditsi w’ibitabo. Ku wa 7 Nyakanga 2024, yamuritse igitabo yise “Furaha Berthe Magazine”, kivuga ku bikorwa bye n’urugendo rwe mu murimo w’Imana.
Ubu ateganya gusohora ikindi gitabo kivuga ku muryango, cyamaze kwemezwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).
Furaha Berthe, umwe mu baramyi bazwiho kuririmba neza, ni umwe mu banditsi b’abahanga
Furaha Berthe ni we washinze Busy Bees Foundation School, akaba n’Umuyobozi Mukuru waryo. Ahuza umurimo wo kuririmba no kwandika n’uw’uburezi, aho akomeza gufasha abana kunguka ubumenyi n’indangagaciro zibafasha mu buzima.
Ku bwe, indirimbo n’ibitabo ni inzira zo kugeza ubutumwa bwubaka ku bantu benshi, abashishikariza kwizera Imana, kuyishimira no gukoresha impano zabo mu kubaka abandi.
Furaha yatangaje ko ateganya gusohora Album ya karindwi y’indirimbo z’amajwi n’igitabo kivuga ku muryango cyamaze kwemezwa na MIGEPROF.
Iyi nkuru ni nziza, irimo umutumwa bwiza.
Murakoze cyane
Iyi nkuru ni nziza, irimo umutumwa bwiza.
Murakoze cyane
Birashimishije cyane imirimo yose mukora niyakamaro kuribenshi ar,ukuririmba ,uburezi sinarinziko mwandika nibitabo nibyiza cyane dufife amatsiko yo kuzumva inama tuzasanga muricyo gitabo cyumuryango nokuzikuricyiza nukuri Imana yagure impano zanyu Kandi ikomeze kukugwiriza ubwenge mw,izina rya Yesu tura gukunda