× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya neza Fofo na Sando biyongereye ku yandi matsinda y’abaramyikazi bavukana

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Menya neza Fofo na Sando biyongereye ku yandi matsinda y'abaramyikazi bavukana

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda wongeye kugira irindi tsinda ry’abaramyikazi bavukana, nyuma y’andi matsinda y’abakobwa bazwi.

Amatsinda asanzwe azwi ni nka Vestine na Dorcas, Alicia na Germaine, Hyguette na Cynthia ndetse na Bonte na Bonnete; ubu hiyongereyeho Sando na Fofo, abakobwa bavukana bahisemo gukoresha impano zabo mu muziki wa Gospel no kugeza ku bantu ubutumwa bwiza.

Sando na Fofo ni amazina bakoresha mu muziki, mu gihe amazina yabo asanzwe ari Mutesiwase Sandrine na Iradukunda Florance.

Bombi bakomoka mu karere ka Ngoma, ariko nyuma umuryango wabo waje kwimukira i Kigali, ubu bakaba batuye mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Basengera muri ADEPR kandi batangiye urugendo rwabo rw’umuziki mu buryo bw’umwihariko bibanda kuri Gospel, bavuga ko bahisemo uyu muziki kugira ngo bakoreshe impano y’amajwi Imana yabahaye mu kugeza ubutumwa bw’Ijambo ryayo ku bandi.

Itsinda rya Sando na Fofo rimaze gushyira hanze indirimbo ebyiri, harimo inshya yitwa “Calvary”, igaruka ku murimo w’Imana no ku byo yakoze mu buzima bw’abayizera.

Muri iyi ndirimbo, aba baramyi bashimira Imana ndetse bagaragaza ko ibyo bafite n’ibyo bagezeho babikesha ubuntu bwayo. Indirimbo “Calvary” yashyizwe kuri YouTube na Audiomack muri Kanama 2026.

Mu kiganiro na Paradise, Junior Kai, umuyobozi wa Sando na Fofo, yagaragaje ko umwihariko w’aba bakobwa uri mu butumwa banyuza mu ndirimbo zabo, aho bifuza gukora ibihangano bigarurira abantu icyizere cy’ubuzima kandi bikabegereza Imana.

Yagize ati: “Intego zabo zirimo guhimbaza Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza, gukora umuziki ukora ku mitima y’abantu, gukura mu mpano no kwagura ubuhanga, ndetse no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi binyuze mu muziki.”

Sando, ari na we mukuru muri aba bakobwa, yize amashuri abanza n’ayisumbuye kuri GS Nyamara, akomeza amashuri muri kaminuza, ubu akaba ari mu mwaka wa gatatu.

Fofo we yize amashuri abanza kuri Tetero, ayisumbuye ayiga muri TSS Nyamata mu ishami ry’uburezi, ubu akaba ari mu mwaka wa gatandatu.

Nubwo bakiri mu ntangiriro z’urugendo rwabo, bavuga ko bafite intego yo gukomeza gukura mu mpano zabo no gukora umuziki ugera ku mitima y’abantu.

Fofo na Sando biyongereye ku yandi matsinda y’abaramyikazi bavukana

Reba indirimbo yabo ya kabiri Calvary yaje nyuma ya Ni Nde,

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ariko Imana yaragowe koko ngo guhimbaza Imana wee hhhhhhh indaya zose ni ukwihisha mu gakiza nuyu Sandrine nzi koko? Imana aho iri iba yumiwe gusa mushake amaramuko ariko mwibeshya abantu ngo muri abaramyi kuko n’imicyo yanyu si iyabantu b’Imana muvuge cg mukore ibindi Sandrine uranashaje ibyo n’ibyabato

Cyanditswe na: Daniel Ishimwe   »   Kuwa 15/09/2026 13:23