Umunyamakuru wa ISIBO TV, Faustinho Simbigarukaho yasabye abaririmbyi Jado Sinza na Papi Clever kuzasengera ikipe ya Manchester United asanzwe afana, mu gitaramo cya New Meloy cyiswe "Selah III" kizabera muri Camp Kigali ku wa 08 Ugushyingo 2026.
Ni nyuma y’uko ikipe ya Manchester United iri mu bihe bibi cyane byo gutsindwa n’umuhise n’umugenzi, ikaba iri ku mwanya wa 17 ku rutonde rwa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatandatu, Faustinho yongeye kugira agahinda nyuma y’uko iyi kipe yihebeye itsinzwe na Chelsea ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona.
Faustinho yari yagaragaje ko Manchester United ikeneye amasengesho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na New Melody ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, muri Dove Hotel, aho aba baririmbyi bavugaga ku gitaramo Selah III.
Muri icyo kiganiro, Faustinho yasabye Jado Sinza na Papi Clever kuzacuranga indirimbo zatuma basengera Manchester United kugira ngo ive mu bihe bitoroshye irimo.
Iki cyifuzo cye cyateje urwenya mu bari bitabiriye ikiganiro, ariko nyuma y’umunsi umwe gusa, ikipe asanzwe afana yongeye gutsindwa, itsindwa na Chelsea ibitego 2-0.
Iki kiganiro cyayobowe na Mupende Gideon cyatangiye saa kumi n’imwe n’igice (17h30), cyitabirwa n’abayobozi ba New Melody Choir n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.
Mu bari bahari harimo Elyse Muhayimana, umuyobozi wa New Melody, na Neema Marie Jeanne; Philbert Mutumishi uhagarariye Dove Business Company; Gloria wari uhagarariye Icyumuhire Ltd; Rukundo Mugisha Darius wari uhagarariye Arise Rwanda;
Bijoux wari uhagarariye Honor Events; Prince Shumbusho wa Kundwa Events, ikigo gishinzwe gutanga serivisi z’amajwi n’amatara (Sound and Lighting); Papi Clever, wari uhagarariye Papi Clever & Dorcas; Jado Sinza wari uhagarariye Sinza Coffee Shop;
Na Mandela wari uhagarariye True Promises Ministries izaririmba muri iki gitaramo. Aba bayobozi n’abafatanyabikorwa bagaragaje uruhare rwabo mu gushyigikira ibikorwa bya New Melody, by’umwihariko imyiteguro ya Selah Concert III.
Iki kiganiro kandi cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye barimo Faustinho Simbigarukaho wa ISIBO TV, Reagan Rugaju wa RBA, Esca Fifi wa Radio na TV 10, Ange Mbonyi wa Radio na TV O, Shiffa wa Imvaho Nshya, Johnson Kaya wa Umuseke, Dudu Rehema wa Life TV, Christian Abayisenga wa ISIBO TV, n’abandi.
Faustinho wazanye ibintu bya Man. United yari umwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro cyateguwe mu rwego rwo kumenyekanisha Selah Concert III, igitaramo giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali.
Iki gitaramo kizahuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kikazitabirwa na Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries, Sam Rwibasira ndetse na New Melody ari nayo yagiteguye.
Gifite insanganyamatsiko igira iti “Talitha Kumi”, ishingiye ku magambo ya Yesu ari muri Mariko 5:41, asobanura ngo “Gakobwa, byuka!”
Abakunzi ba Gospel n’abandi bose bakunda ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana baratumiwe kuzitabira iki gitaramo, bakazataramana na New Melody n’abandi bahanzi bazwi mu muziki wa Gospel.
Ntuzacikwe na Selah Concert III ku wa 8 Ugushyingo 2026 muri Camp Kigali!
Abanyamakuru baryohewe cyane n’inkuru babwiwe na New Melody ku gitaramo cyayo "Selah III"